Digiqole ad

MINAGRI ntiyicaye ubusa ku ndwara z’ibihingwa ziva ku ihinduka ry’ibihe

 MINAGRI ntiyicaye ubusa ku ndwara z’ibihingwa ziva ku ihinduka ry’ibihe

Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi na Musabyinama Innocent Umunyamabanga Uhoraho muri iyo ministeri

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru, Abayobozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bavuze ko ikibazo cy’indwara z’ibyorezo mu bihingwa zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe kizwi, ariko ngo Minisiteri ntiyicaye ubusa, irateza imbere kuhira no gukora ubushakashatsi ku mbuto zijyanye n’ibihe uko bimeze.

Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe ubuhinzi na Musabyinama Innocent Umunyamabanga Uhoraho muri iyo ministeri
Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi na Musabyinama Innocent Umunyamabanga Uhoraho muri iyo ministeri

Kuva aho mu myaka ishize hagiye hagaragara indwara zitandukanye zitari zisanzwe mu buhinzi, ndetse hakaba hari n’ikibazo cy’igabanuka ry’imvura mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu, u Rwanda ngo rwahisemo gukoresha kuhira imyaka (Irrigation) nk’intwaro yo guhangana n’iki kibazo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi, Tony Nsanganira, avuga ko kuva mu 2001 ariho u Rwanda rwatangiye politiki yo guteza imbere gaunda yo kuhira imyaka. Kuri ubu ngo nibura ubuso bwuhirwa bugeze kuri 40- 50% y’ahakagombye kuhirwa.

Avuga ko ubuso bumaze kugerwaho ari Ha 40 000, mu gihe nibura mu gihugu hose hari Ha 600 000 zikenewe uburyo buhamye bwo kuhira kugira ngo aho hantu harusheho kubyazwa umusaruro.

Nsanganira avuga ko muri Ha 600 000 zavuzwe haruguru, Ha 120 000 murizo ari ubuso bw’abaturage ku giti cyabo buto buto, ku buryo Leta yashyizeho gahunda yo kunganira abahinzi kugera kuri 50% mu gihe baba bakoze umushinga wo kuhira ubwo buso bwabo.

Musabyimana Innocent, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ibihe, hari gahunda yo kuhira imyaka mu buryo burambye, ndetse bikaba byarashyizwe mu byiciro bitatu, kuhira mu bishanga, mu misozi no kuhira ubuso butoya bw’abahinzi ku giti cyabo.

Avuga ko ubuso bwuhirwa mu bishanga bugeze kuri Ha 32 000, mu gihe ku misori ubuso bwuhirwa bugeze kuri Ha 56 000, naho ubuso bw’abantu ku giti cyabo bukeneye kuhirwa bungana na Ha 120 000.

Yagize ati “Buri wese ufite ubuso butoya ashobora gukora umushinga wo kuhira Leta ikamwunganira kugeza kuri 50%, umwaka ushize hari Ha 500 zuhiwe kandi nibwo dutangira, uyu mwaka turashaka gukora Ha 1000.”

Musabyimana avuga ko mu rwego rwo kunganira ingamba zo kuhira imirimo, Minisiteri y’Ubuhinzi yashyizeho gahunda yo kongera ubukangurambaga mu buhinzi.

Gahunda y’amashuri mu murima, abafashamyumvire (FFS), iyo gahunda ngo yubatse ku buryo umufashamyumvire ahabwa ubumenyingiro mu buhinzi kugira ngo azafashe abandi, mu gihugu bangana na 2500 nibo bahari ubu.

Hari na gahunda ya Twigire muhinzi, aho abajyanama 14 000 mu midugudu, bafasha abandi bahinzi mu guhindura imyumvire.

Ati “Ni urugendo turimo kugira ngo umusaruro wiyongere, hari imirima ntangarugero 10 000 yo gufasha abahinzi, Amashuri y’abahinzi mu murima 4000 azafasha abahinzi mu guteza imbere ibihingwa nkenerwa by’ibigori, ibishyimbo n’imyumbati.”

Musabyimana yongeho ati “Ibihe biragenda bihinduka, murabona ko ubu imbvura yatinze kugwa, mbere twayibona tariki ya 15 Nzeri, ibi ni imihindagurikire y’ibihe. Ubu turitegura, hari imbuto zitangwa, mu bigori hari izereraga amezi ane, ubu haratangwa izerera atatu cyangwa atatu n’igice.”

Yavuze ko ubushakashatsi bukomeza higwa ku mbuto zamara igihe gito, ariko ngo ntibiragera ku mbuto zose.

Ubu igice cy’igihugu gitangwamo izo mbuto ni mu Burasirazuba ahegereye akagera aho imvura ikunze kuba nkeya.

Ibyo byo gukora ubushakashatsi ku mbuto zerera igihe gitoya, ngo birajyana no gushakisha imbuto zishobora kwihanganira indwara ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati “Uko ibihe bihinduka niko tubona indwara nshya mu birebana n’ibihe turimo, izo mbuto urazihuza izihanganira imvura nke na bwa burwayi. Ubu hari imbuto tuzana twageragereje mu Majyepfo, zishobora kwihanganira indwara ya kabore ifata imyumbati.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish