Digiqole ad

Mu Rwanda ntawicwa n’inzara, hari ‘abarya ntibahage’- Maiga

 Mu Rwanda ntawicwa n’inzara, hari ‘abarya ntibahage’- Maiga

Attaher Maiga uhagarariye FAO mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Attaher Maiga uhagarariye umuryango wita ku biribwa n’Ubuhinzi (FAO) yavuze ko ubu mu Rwanda nta muntu wicwa n’inzara ahubwo hari imirire mibi kuri bamwe, ibi abihuza na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko u Rwanda rwihagije mu biribwa hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, igisigaye ngo ni urugendo rwo kurandura ubukene.

Attaher Maiga uhagarariye FAO mu Rwanda
Attaher Maiga uhagarariye FAO mu Rwanda

Iki kiganiro cyari kigamije kuvuga ku munsi mpuzamanga wahariwe ibiribwa ku Isi uzizihizwa tariki ya 22 Ukwakira mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Tony Nsanganira yavuze ko uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa tariki ya 16 Ukwakira bigahura n’igihe FAO yagiyeho, ariko buri gihugu cyemerewe kwizihiza uyu munsi hagati ya tariki 16-30 Ukwakira.

Mu Rwanda, uyu munsi uzarangwa no gutunganya ahakozwe amaterase ndinganire, gukora ifumbire y’imborera, gutanga inka ku bahinzi n’aborozi bitwaye neza, no gutanga inka zo kwiturana za Girinka.

Nsanganira yavuze ko mu Rwanda nta kibazo cy’ibiribwa gihari bitewe na gahunda Leta yihaye zo guteza imbere ubuhinzi, n’izo kugeza ku Banyarwanda ku mibereho myiza kandi ngo zatanze umusaruro ufatika.

Yavuze ko Abanyarwanda bavanywe mu bukene kuva 2006, bari kuri 60 ubu baragera kuri 39% mu gihe abakennye cyane bageze kuri 16% bavuye kuri 38%. Ikindi kigaragaza umusaruro w’izi gahunda ngo ni uko abahinzi bakoresha ifumbire, bavuye ku 10% ubu bakaba bageze kuri 35%.

Nsanganira yavuze ko muri iyi mbaturabukungu ya kabiri EDPRS II, u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose rugaca burundu ubukene, ndetse ngo rukagera ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs aho isi yose yihaye intego yo kurandura ubukene n’inzara.

Attaher Maiga yashimye ibyo u Rwanda rwakoze mu gihe cyo gushyira mu bikorwa intego z’Ikinyagihumbi (MDGs), akaba yavuze ko ubu mu Rwanda hari ikitwa ‘Silent hunger’ (kurya umuntu ntahage).

Yagize ati “Mu Rwanda si nko mu bindi bihugu, aho umuntu ashobora gupfa azize inzara, mu Rwanda hari ‘silent hunger’, kandi mu mihigo y’iterambere rirambye (SDGs) Umuryango w’Abibumbye wiyemeje kutazababarira inzara iyo ariyo yose.”

Maiga yavuze ko Leta ubwayo itaca inzara, ahubwo ngo abantu by’umwihariko abashoramari bagomba gushyira imbara mu gushora amafaranga mu buhinzi, no kongerera agaciro umusaruro.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ibiribwa ku Isi, uzizihizwa mu Rwanda mu gihe FAO imaze imyaka 30 ikorana n’iki gihugu, ariko kandi uzahura n’isabukuru y’imyaka 70 uyu muryango umaze ushyizweho.

Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi
Tony Nsanganira Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi
Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Innocent, Tony Nsanganira, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi na Maiga uhagarariye FAO mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Innocent, Tony Nsanganira, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi na Maiga uhagarariye FAO mu Rwanda

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • YEWD WA MUGABO WE ,INZARA IRICA ABANYARWANDA MU GITURAGE,MUBIGO BYA MASHURI INTERNA,YEWE NO MUMIRYANGO IFITE ABANA BATUBUTSE,YEWE NO MUBAKOZI BAHEMBWA INTICA NTIKIZE NAMWE MUZI. NTIMUTUBESHYE RERO USHONJE NIWE UBIZI.

    • Uyu mugabo mutubwire Kashi bamuteye kugirango avuge ibi kandi mumubaze niba usibye Kigali yageze mu giturage ngo abone abana birirwa kwishuri bayurira hamwe nabarimu?

  • Uyu mugabo Attaher Maiga uhagarariye umuryango wita ku biribwa n’Ubuhinzi (FAO), agomba kuba yibera mu biro bye i Kigali atajya anyarukira mu giturage ngo arebe “aho rusigaye rukinga babiri” Nta nubwo arazenguruka mu ngo zimwe zo mu mujyi wa Kigali mu ma quartiers akennye, ngo areb “aho abana bicira isazi mu jisho”. Birababaje.

    Yego mu Rwanda biravugwa ku mugaragaro ko nta nzara ihari, ariko burya inzara ntabwo ari ikintu kigenda ngo ube wahura nacyo mu muhanda, inzara ibarirwa mu rugo, mu nzu umuryango utuyemo. Harya iyo ubonye mu muryango abantu bawugize barya rimwe mu minsi ibiri, nabwo kandi bya nyirarureshwa, harya ubwo wavuga ngo uwo muryango nta nzara irimo.

    Abanyarwanda dukwiye kujya tuvugisha ukuri, kuko iyo tubeshye tukabigira akamenyero, abanyamahanga cyangwa abaterankunga bagakwiye kudufasha nabo bageraho bagatangira kubeshya batwigana.

    Nibiramuka bikomeye inzara nyayo ikatwugariza, umenya nidutabaza ntawe uzatwumva kuko twamenyereye kuvuga ko nta nzara iba mu Rwanda, ko twihagije muri byose.

    Yego ntitwakabya natwe ngo tuvuge ngo byacitse mu Rwanda, ngo hari inzara muri rusange, ariko tujye twemera ko mu ngo zimwe na zimwe z’abanyarwanda harangwa ubukene bukabije kandi ubwo bukene bukaba butera inzara muri iyo miryango.

  • ngo ntawe ushonje! uzihe ? ibiciro ku masoko urabizi?

    • Muzajye musoma mwumve mbere yo kunenga. Murwanda ntanzara yo kwica umuntu ihari niko byavuzwe muriyi nkuru, byashoboka ko hari inzara isanzwe ariko siyo gutuma umuntu apfa please. Ubipinga natange urugero rwumuntu azi wishwe ninzara murwanda. Atubwire naho byabereye ababishinzwe babikurikirane. Ntimugakabye munenga gusa ntanogushima? Mbega abantu!!!! Muri bantamunoza pe wamugani wawamuririmbyi ngo ntamunoza ukundiki??

      • Hanyuma wowe se utaravuza induru wita abantu “ntamunoza” tubwire aho wabonye inzara yica umuntu mu bihe by’umutekano nk’uri mu Rwanda !

        None se iyo bakubwira ngo abana 25% bavuka baramaze kugwingira, bakakubwira bati abana 60% bafite mu myaka 5 mu turere tumwe na tumwe baragwingiye, hari inzara irenze iyo ? Ese ikibazo cya bwaki cyavuzwe muri 2013, ndetse no mu mujyi ntabwo wacyumvise ? Ese Kaka we, wari uzi ko umuntu ashobora gupfa ahagaze !

        Ese birakwiye ko u Rwanda barupimira ku nzara ubundi iranga ibihe bidasanzwe cg ibihe by’amage kugirango bumvikanishe neza ko bakora akazi kabo neza ! Ese ubundi uyu munyamahanga adufiteho ruhare ki ku buryo ariwe utangaza ko tubayeho neza ?

        Shame on you Kaka, you do not think sufficiently !

  • @Kaka,

    Yewe Kaka we, ni uko ntazi aho utuye, nari kuzaza iwawe tukajyana nkajya kukwereka imiryango irimo abantu “bazingamye” kubera inzara, ndavuga kubera kubura ibyo barya.

  • Iyonanjye igifu cyanjye cyuzuye mbanziko nabandi bose ibifu byabo byuzuye, ariko iyo ntacyo kurya nabonye niho menya ko inzara ihari. Inzara iranuma nyamara ntimwishinge ibyabafite ibifu byuzuyemo imireti n’amata.

  • Bisanzwe bizwi ko umusonga w’undi utakubuza gusinzira. Ubuse mujya mubona nshinyitse mukagira ngo ni uguseka? Reka da ni inzara.

Comments are closed.

en_USEnglish