Digiqole ad

Syria: Mu ibanga rikomeye Perezida Assad yasuye U Burusiya

 Syria: Mu ibanga rikomeye Perezida Assad yasuye U Burusiya

Perezida Assad wa Syria na Vladimir Putin w’U Burusiya

Bashar al-Assad Perezida wa Syria yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Moscou, uru nirwo ruzinduko rwa mbere agiriye hanze y’igihugu cye kuva intambara igamije kumuhirika yakwaduka mu gihugu cye mu 2011.

Perezida Assad wa Syria na Vladimir Putin w'U Burusiya
Perezida Assad wa Syria na Vladimir Putin w’U Burusiya

Muri uru ruzinduko rutunguranye, Assad yaganiriye na Perezida w’U Burusiya Vladimir Putin.

U Burusiya bwatangiye kurasa n’indege inyeshyamba za Islamic State (IS) zirwanya ubutegesti bwa Syria no ku zindi nyeshyamba zose zahagurukiye kurwanya iki gihugu.

Perezida Assad yatangaje ko U Burusiya bwagize uruhare mu guhagarika ikwirakwira ry’ ‘iterabwoba’ ngo ryari rmaze gukwira hose kandi riteje ikibazo.

Vladim Putin yavuze ko “abatuye Syria bakomeje ‘gutereranwa, … birwanaho, barwanya iterabwoba ryibasiye Isi igihe kirekire.”

Ati “Bagizweho ingaruka zikomeye no kuneshwa, ariko vuba aha, bageze ku musaruro ukomeye mu uru rugamba.”

Uru rugendo rwa Assad rwabaye ku wa kabiri tariki 20 Ukwakira, ariko rwaje gutangazwa ku wa gatatu na televiziyo ya Leta, nyuma y’aho Assad yari amaze kugera mu gihugu cye mu murwa mukuru wa Damascus.

Uru ruzinduko rwa Assad hari ababonye ko ari ikimenyetso ko amaze kwigarurira icyizere ku rugamba arimo arwana.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu mu Burusiya, Kremlin, batangaje amashusho agaragaza Perezida Putin ashimara cyane Assad kuba yemeye gusura U Burusiya assize iwe bicika.

Putin yatangaje ko yafashe icyemezo cyo ‘guhagurukira kurwanya iterabwoba’ Atari ugukiza abatuye Syria gusa ahubwo ngo yarimo anarinda Abarusiya.

Yavuze ko abantu 4 000 baturutse mu bihugu byari bigize Leta y’Abasovieti (Soviet Union, ubu ibihugu bimwe byarigenze hasigara U Burusiya n’ibindi bishaka kwigenga), barwaniraga muri Syria.

Ati “Ntitwabemerera…igihe bazaba bamaze kubona ubunararibonye bwo kurwana, bamaze no kwinjizwamo indi myumvire… kugaruka hano mu Burusiya.”

Assad yashimiye U Burusiya kuba ‘bwaremeye kwifatanya na Syria n’ubwigenge bwayo’ yongeyeho ko ‘uruhare rw’U Burusiya rwakumiriye byinshi byashoboraga gutuma haba ibintu bibi cyane.”

Assad yatangarije Putin ko iterabwoba aricyo kibazo ku bisubizo binyuze muri politiki, avuga ko Abatuye Syria bose bashaka kugira uruhare mu biri mu gihugu cyabo, ngo ntabwo ari ubuyobozi.

Putin na Assad bombi baganiriye ku kuba ibibera muri Syria byakemurwa mu mahoro.

Putin yavuze ko U Burusiya bwiteguye kugira uruhare mu nzira yose ya politiki ishobora gukemura ibibazo mu mahoro.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Good

    • we have no comment at all.

Comments are closed.

en_USEnglish