Tags : Rwanda

Kirehe: Abari bashonje byose umwaka ushize ubu ngo bashonje ibinyamafufu

Abaturage mu murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe agace kari karugarijwe n’ikibazo cy’amapfa mu mwaka ushize ubu baravuga ko nibura bejeje ibishyimbo, nubwo biteze neza nk’uko byari bisanzwe byera gusa ubu ngo bugarijwe n’ikibazo cyo kutagira ibinyamafufu byo kurisha ibishyimbo bejeje. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamugari buvuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo burimo […]Irambuye

Umugore n’abana be 2 baguye muri ya mpanuka bashyinguwe. Umugabo

Urupfu rurababaza cyane, ariko ni bacye muri iki gihe bajya ku irimbi gushyingura mumva eshatu icya rimwe z’abantu bawe ba hafi gutya. Ni agahinda katagira ikigero kuri Regis Kamugisha umaze gushyingura umugore we n’abana babiri mu irimbi rya Busanza kuri iki gicamunsi. Uyu muryango we waguye mu mpanuka yabaye kuwa gatandatu mu makoni y’umuhanda wa […]Irambuye

Mu mideli haravugwamo kwikunda no gusuzugurana

Nta gihe kinini gishije mu Rwanda hatangijwe ubundi bwoko bw’imyidagaduro bushingiye mu kumurika imideli, ubu ikiri kuvugwa muri uru ruganda rw’imideli  ni amakimbirane ashingiye ku kwikunda, kutubahana n’ibindi. Kuva mu 2005 nibwo hatangiye kuzamuka amazina ya bamwe mu bakora akazi ko kumurika imideli no kuyihanga, ibi bisa n’aho byari bishya ku Banyarwanda cyane ko wari […]Irambuye

U Rwanda na DRC mu nama yiga ku gucukura Gas

Kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Bugesera hahuriye inama nyunguranabitekerezo ya gatatu hagati y’abahanga mu binyabuzima, ubutabire, ubumenyi bw’Isi n’abandi bafatanyabikorwa barebera hamwe aho imirimo yo gucukura Methane mu Kivu igeze no kureba uko yakorwa neza kurushaho hatangijwe ibidukikije kandi mu buryo bugirira akamaro impande zombi. U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo […]Irambuye

Kogera mu kiyaga cya Kivu byahagaritswe by’agateganyo

Nyuma y’aho mu cyumweru kimwe gusa abantu batatu barohamye mu kiyaga cya Kivu bakahasiga ubuzima bagiye koga, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko bwahagaritse mu gihe gito abogera muri iki kiyaga kugira ngo babanze bafate ingamba zo gukumira izi mfu. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu SINAMENYE Jeremie yatangaje ko iki cyemezo cyafatiwe mu […]Irambuye

Ngoma: Mukandagwa wiciwe umugabo muri Jenoside yagobotswe n’abakozi b’Ibitaro bya

Mukandagwa Annonciata ni umupfakazi waciwe umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma ashimira cyane abakozi n’abaganga bo ku Bitaro bya Kibungo bamusaniye inzu yendaga kumugwaho, mu gikorwa cyatwaye asaga milioni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko uyu mugore wapfakaye muri Jenoside yari abayeho […]Irambuye

Rulindo: Abafite ubumuga barasaba gukurirwaho inzitizi zatuma batitabira amatora

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa kuri 73 ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’amatora ya Perezida azaba tariki 4 Kanama 2017, abamugaye barasa ko Leta yabafasha gukurirwaho icyazagaragara nk’inzitizi zatuma batitabira amatora. Umuyobozi uhagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’Umurenge wa Base mu kakarere ka Rulindo, Musanabera Fortunee ubwo twaganiraga yaragaragaje impungenge zikiriho ku bafite ubumuga zishobora […]Irambuye

Minisitiri Nyirasafari yifuza ko buri mudugudu ugira irerero

*Ngo mu irerero umwana atozwa ikinyabupfura, kubana no gukina n’abandi… Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yifuza ko muri buri mudugudu haba irerero ry’abaturage aho ababyeyi bajya basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ngo niho hantu haba hari umutekano wizewe umubyeyi asiga umwana kuko atozwa ikinyabupfura, gukina no kubana n’abandi, agahabwa indyo yuzuye kandi […]Irambuye

Ibidukikije ntibivuga ariko turahari ngo tubivugire – Mme Ruhamya

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu cyerekeranye no gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette Ruhamya yasabye buri wese kuvugira ibidukikije bitabasha kuvuga ariko bikaba bifite akamaro gakomeye mu buzima bwa buri muntu. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette […]Irambuye

en_USEnglish