Digiqole ad

Ngoma: Mukandagwa wiciwe umugabo muri Jenoside yagobotswe n’abakozi b’Ibitaro bya Kibungo

 Ngoma: Mukandagwa wiciwe umugabo muri Jenoside yagobotswe n’abakozi b’Ibitaro bya Kibungo

Mukandagwa Annonciata kubera ibyishimo yafashwe nikiniga ararira ubwo yari ahagaze imbere y’inzu ye yasaniwe n’ibitaro bya Kibungo

Mukandagwa Annonciata ni umupfakazi waciwe umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma ashimira cyane abakozi n’abaganga bo ku Bitaro bya Kibungo bamusaniye inzu yendaga kumugwaho, mu gikorwa cyatwaye asaga milioni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Mukandagwa Annonciata kubera ibyishimo yafashwe nikiniga ararira ubwo yari ahagaze imbere y’inzu ye yasaniwe n’ibitaro bya Kibungo

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko uyu mugore wapfakaye muri Jenoside yari abayeho mu buzima bubi aho inzu ye yamuviraga ndetse akaba ataragiraga igikoni n’ubwiherero.

Iki gikorwa cyatwaye amafaraga asaga milioni ebyiri y’u Rwanda, akaba yaratanzwe n’abakozi n’abaganga bo mu Bitaro bya Kibungo bafatanyije n’ibigo nderabuzima byose bigize ibi bitaro by’akarere ka Ngoma.

Inzu y’uyu mubyeyi witwa Mukandagwa Annonciata  wasizwe iheruheru na Jenoside yari imeze nabi ku buryo ngo yahoranaga ubwoba ko ishobora no kuzamugwaho.

Akimara gushyikirizwa inzu ye isakaye neza, isize amarangi na sima hasi no ku bikuta yabwiye itangazamakuru ko yishimiye iki gikorwa.

Mukandagwa Annonciata ati “Nanyuze mu buzima butoroshye ngahora nibaza icyo nasigariye ariko kubera Leta y’Ubumwe ndicara muri iyi nzu nubakiwe n’aba baganga nkumva ndishimye, nahoraga nikanga ko inzu izangwaho ariko ubu ndatuje ndaryama nkasinzira.”

Uretse iyi nzu kandi Mukandagwa yanubakiwe igikoni n’ubwiherero bumeze neza.

Dr. Namanya William umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo avuga ko ari ngombwa kuzirikana abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusti batishoboye mu rwego rwo kugira ngo basubizwe agaciro bambuwe n’ababiciye ababo.

Ati “Iyo twibuka dufata n’umwanya wo gutera inkunga abatishoboye kugira ngo bumve ko batasigaye bonyine ni yo mpamvu rero twatekereje kubakira uyu mubyeyi kuko mu by’ukuri yabaga ahantu habi.”

Ibitaro bya kibungo kuri uyu wa gatanu byanibutse abari abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bagera kuri 36 bishwe muri Jenoside  n’abarwayi bahiciwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice yavuze ko kwibuka ari intwaro ikomeye yo kubaka ejo hazaza heza.

Si ubwa mbere Ibitaro bya Kibungo bifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye aho iki kiba ari igikorwa ngaruka mwaka.

Ubu nibwo bakoze igikorwa cyo kubaka kuko ubundi batanganga amatungo by’umwihariko inka.

Uyu muhango wo kwibuka kandi wanitabiriwe n’Abadepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda barimo Hon Depite Mukandera Ephigenie na Hon Depite Nkusi Juvenal.

Uyu muhango wo kwibuka wanitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’intumwa za rubanda
Iki gikorwa cyo gusanira uyu wacitse ku icumu cyatwaye ibitaro asaga Milion ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda
Ibitaro bya Kibungo byibutse jenoside yakorewe abatutsi
Dr. Namanya William uyobora ibitaro bya Kibungo yavuze ko ari inshingano zabo kwita kubarokoste jenoside batishoboye
Banashyize indabo ku rwibutso rwo mu bitaro bya Kibungo mu rwego rwo guha agaciro abari abakozi b’ibi bitaro bazize jenoside

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ni byiza rwose

Comments are closed.

en_USEnglish