Digiqole ad

Rulindo: Abafite ubumuga barasaba gukurirwaho inzitizi zatuma batitabira amatora

 Rulindo: Abafite ubumuga barasaba gukurirwaho inzitizi zatuma batitabira amatora

Mu karere ka Rulindo

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa kuri 73 ngo Abanyarwanda binjire mu gikorwa cy’amatora ya Perezida azaba tariki 4 Kanama 2017, abamugaye barasa ko Leta yabafasha gukurirwaho icyazagaragara nk’inzitizi zatuma batitabira amatora.

Mu karere ka Rulindo
Mu karere ka Rulindo

Umuyobozi uhagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’Umurenge wa Base mu kakarere ka Rulindo, Musanabera Fortunee ubwo twaganiraga yaragaragaje impungenge zikiriho ku bafite ubumuga zishobora kubabuza gutora.

Mu kiganiro twagiranye tariki 23 Gicurasi 2017, yagize ati “Kugeza uyu munsi nta muntu urahugura abantu batabona ngo bababwire uburyo bazatora, nta muntu turabona uhugura abantu bafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge ngo ababwire uburyo bazatora.”

Musanabera avuga ko mu matora yandi abo bantu bajyanaga n’ababatorera ariko ngo kuri bamwe ntibyabashimishaga.

Ati “Umuntu yakagombye kwitangira ijwi rye, akamenya ko yitoreye.”

Abafite ubumuga bwo kutabona ngo bababwiye ko hari igitabo bazabazanira bakiga uko bazatora ariko ngo ntacyo barabona.

Musanabera avuga ko mu gihe gisigaye izo mpapuro zije bakabahugura amatora yazajya kuba barabimenye.

Ku bantu bafite ubumuga bw’ingingo na bo ngo site z’itora zibaye zibegereye byabafasha cyane bitewe n’uko akarere ka Rulindo karimo imisozi myinshi.

Uretse izo nzitizi ziriho ku bafite ubumuga, muri rusange ngo na bo bariteguye kuzitabira amatora, bireba ko bari kuri lisiti y’itora, barikosoje ngo amatora bazayitabira nk’uko basanzwe bitabira izindi gahunda za Leta.

Musanabera agira ati “Hari intambwe abafite ubumuga bamaze kugeraho, babikesha ubuyobozi. Ni yo mpamvu tugomba kujya gutora uwo twihitiyemo.”

Abafite ubumuga basaba ko ababahagarariye ku rwego rw’igihugu bazajya bamanuka bakabegera bakamenya imibereho yabo.

Prof Mbanda Kalisa, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko ikibazo cy’abafite ubumuga kizwi kandi cyashakiwe ingamba.

Ati “Ku bafite ubumuga bwo kutabona ariko bazi gukoresha inyandiko ya braille, ni zo bazakoresha batora, zirahari, naho abatazi kuzikoresha bazaherekezwa n’abana bafite imyaka hagati ya 14 na 18.”

Mu Rwanda ku nshuro ya mbere abafite ubumuga bwo kutabona bazi gukoresha Braille (inyandiko iborohereza gusoma) ni yo bazakoresha bitorera ubabereye aho gutorerwa nk’uko byari bisanzwe bijyenda.

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bavuga ko batita ku kureba ngo abafite ubumuga batoye bangana bate, ariko mu kerere ka Rulindo, Umukozi ushinzwe kwita ku bibazo by’abamugaye avuga ko abafite amakarita agaragaza ibyiciro by’ubumuga bafite mu ibarura ryakozwe mu 2014, ari 5 371 mu karere ka Rulindo.

Amatora ya Perezida azaba tariki 4 Kanama ku bantu bazatora bari mu Rwanda, n’aho Abanyarwanda bemerewe gutora baba mu mahanga bazatora tariki 3 Kanama 2017.

KANDAMA Jeanne & HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish