Digiqole ad

Ibidukikije ntibivuga ariko turahari ngo tubivugire – Mme Ruhamya

 Ibidukikije ntibivuga ariko turahari ngo tubivugire – Mme Ruhamya

Mme Collette Ruhamya Umuyobozi wa REMA asaba buri wese kwita ku bidukikije

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu cyerekeranye no gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette Ruhamya yasabye buri wese kuvugira ibidukikije bitabasha kuvuga ariko bikaba bifite akamaro gakomeye mu buzima bwa buri muntu.

Mme Collette Ruhamya Umuyobozi wa REMA asaba buri wese kwita ku bidukikije

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Mme Collette Ruhamya ni we wari uyoboye iki kiganiro kivuga ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bidukikije uzizihizwa ku itariki ya 5 Kamena 2017, kuri uyu wa gatandatu hakazatangizwa icyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije hakorwa umuganda ku gishanga cya Nyandungu kiri mu mujyi wa Kigali.

Mme Ruhamya yavuze ko kwita ku bidukikije bikwiye kuba inshingano ya buri wese kuko ibidukikije bifite inyungu rusange, bikaba bijyana n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duhuze umuntu n’ibidukikije nibyo shingiro ry’ubuzima”.

Yavuze ko kutita ku bidukikije bigira ingaruka nyinshi harimo imihindagurikire y’ikirere n’iy’ibihe, gutobama kw’amazi, gukama kw’imigezi n’izindi ngaruka nyinshi zirimo n’indwara.

Yasabye buri wese kuba umuvugizi w’ibidukikije, ati “Kurengera ibidukikije si iby’umuntu umwe, kandi inyungu ni izacu twese niyo mpamvu kubirengera ari inshingano za buri wese, aho turi, mu byo mwandika, mu byo muvuga reka tujye tuvugira ibitavuga. Ibidukikije ntibivuga, ariko turahari ngo tubivugire kuko nibyangirika natwe nta buzima.”

Kuri uyu wa gatandatu, hazakorwa umuganda wo kwita ku gishaka cya Nyandungu kiri mu murenge wa Kanombe kugira ngo gikorwemo ahantu nyaburanga (Nyandungu Echo-Park) abatuye n’abajyenda muri Kigali bashobora gusura.

Uyu muganda uzaba ari uwo guca umuhanda utandukanya igishanga n’aho abantu batuye n’utundi turimo duto kuko nk’uko Umuyobozi wa REMA abivuga ngo gutunganya igishanga cya Nyandungu byakorewe inyigo izatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 2,3 azatangwa n’Ikigega FONERWA.

Mu bizakorwa harimo kuhatunganya, umugezi uhanyura ukajya utembamo amazi meza, kuhatera ibiti byari mu nzira yo gucika bikongera kubaho ku buryo abantu batabizi bazajya bahasura bakabisobanurirwa, no kuhashyira intebe abantu bakajya baharuhukira.

Mu bindi bizakorwa muri iki cyumweru, ni inama nyunguranabitekerezo ivuga ku bidukikije izaba tariki ya 29-30 Gicurasi, naho ku itariki ya 5 Kamena 2017, Umunsi mukuru nzirizina wahariwe kwita ku bidukikije uzizihirizwa mu Karere ka Gakenke, mu murenge wa Gashenyi.

Hazasurwa umugezi wa Base, hanarebwe ibyakozwe mu kubungabunga icyogogo cyawo ndetse REMA izahemba abana bitwaye neza mu irushanwa ry’ubuhanzi bw’imivugo n’inyandiko bivuga ku kwita ku bidukikije.

Umuyobozi ushinzwe Imyubakire mu mujyi wa Kigali, Dr Alphonse Nkurunziza yavuze ko Umujyi wa Kigali na wo ufite gahunda zo kwita ku bidukikije nk’uko biri ku gishushanyo mbonera cyawo giteganya zone (ahantu) zahariwe kurinda no kwita ku binyabuzima.

Yasabye ko aho hantu hari icyahagenewe kizwi hagomba kwitabwaho hagakorerwa icyo hashyiriweho. Ku gishushanyo mbonera ahanditse P4 bivuga ko hagomba kurirwa (area to be protected) ni ahagenewe ibishanga, imigezi n’amashyamba.

Ahanditse P3 ni ahagenewe ubuhinzi, aho naho ngo hagomba kwitabwaho kuko hatabonetse ahantu ho guhinga abatuye Umujyi wasonza.

P1 na P2 ni ahantu ngo hagenewe kwidagadura ku gishushanyo mbonera, aho hantu ngo niho hazaba hari ibibuga n’aho abantu bidagadurira.

Ati “Abenshi mubona ko ibinyabiziga byiyongera mukabona umubyigano, ugasanga umuntu aratinda mu nzira ariko nibarebe urundi ruhare rw’imyuka iva muri izo modoka niyo ihumanya ikirere, igatera abantu za cancer, igatera indwara zitandukanye bigatuma umujyi uta agaciro kawo ku bantu bawubamo, iyo myuka iboneka kuko dufite amashyamba meza, dufite ahantu heza nyaburanga.”

Umujyi wa Kigali urateganya gutunganya ahantu nyaburanga hatandukanye mu rwego rwo kwita ku bidukikije no gukora ahantu abantu baruhukira, aho harimo Meraneza Park izaba igizwe n’ahantu h’ubusitani hazatunganywa ku musozi wa Mont Kigali, ubusitani buzatunganywa i Gikondo ahahoze inganda, gutunganya Nyabugogo hagakorwa ku buryo amazi atazongera kuhuzura, no kuhashyira ubusitani kimwe no gukora Kimicanga.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku bidukikije watangiye kwizihizwa kuva mu 1972.

Uvuga ni Eugene Mutangana Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku bidukikije mu kigo cy’Iterambere REMA, Umuyobozi wa REMA, Mme Collette Ruhamya na Dr Alphonse Nkurunziza Umuyobozi mu mujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish