Tags : Rwanda

Joss Stone icyamamare muri muzika muri UK yageze i Kigali

Igitaramo cye giteganyijwe kuri uyu wakane kuya mbere Kamena 2017 muri Kigali Mariott Hotel. Uyu muhanzi ukunzwe mu Bwongereza yatangaje kuri uyu mugoroba ko yageze mu Rwanda. Ati “Twageze muri aka gace keza k’isi, twiteguye igitaramo cy’ejo.” Aje mu gitaramo kiswe  ‘Live and Unplugged’ cyateguwe ku bufatanye bwa Afrogroov na Kigali Marriott Hotel. Iki gitaramo cyari […]Irambuye

Ashimwe yamuritse imideli bwa mbere muri ‘Kenya Fashion Awards’

*Yamuritse imideli muri Kenya fashion Awards, Kigali fashion week no muri Rwanda Cultural fashion show. *Avuga ko mu myaka iri imbere imyenda akora izaba igurishwa ku rwego mpuzamahanga, *Ibiciro bya caguwa ntibikwiye kugereranywa n’iby’imyenda ikorwa n’Abanyarwanda. Sandrine Ashimwe ni umuhanzi w’imideli itandukanye irimo iy’abagabo n’iy’abagore, akora n’imirimbo yo kwambara (Bijoux), avuga ko mu myaka itanu […]Irambuye

Kenya: Gari ya moshi izagera mu bihugu bya EAC yatangiye

Kuri uyu wa gatatu muri Kenya batashye inzira ya Gari ya moshi nshya iva ku cyambu cya Mombasa ikagera mu murwa mukuru wa Nairobi, bitaganyijwe ko izakomeza ikagera no mu bindi bihugu bya Africa y’Iburasirazuba harimo n’u Rwanda. Iyi nzira ya gari ya moshi yubatswe ku mafaranga ya banki yo mu Bushinwa ndetse inakorwa n’inzobere […]Irambuye

Intambara y’Iminsi itandatu yo muri 1967 ya Israel n’Abarabu iracyakomeje

Kuva yongera kubaho nk’igihugu muri 1948, Israel yatangiye urugamba rwo gukomeza ubusugire bwayo ku butaka yari isanze butuweho n’Abarabu. Muri 1967 intambara hagati yayo n’ibihugu by’Abarabu bitashimishijwe n’uko yigaruriye ubutaka bwahoze ari ubwa bagenzi babo b’Abanyapalestina yarangiye Israel iyitsinze ihita yigarurira n’ibice itari ifite nka Golan yahoze ari iya Syria na Sinai na Gaza byahoze […]Irambuye

Afghanistan: Ibisasu byahitanye abarenga 80 abandi 350 barakomereka

Mu masaha make ashize ibisasu byaturikiye mu murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul hafi ya za Ambasade z’UBudage, U Bufaransa na USA bihitana abantu bagera kuri 80 abandi 350 barakomereka mu bamaze kubarurwa. Kugeza ubu ngo ntiharamenyekana neza icyari kigambiriwe n’abagabye iki gitero ariko Minisitiri w’Intebe w’UBuhinde yakise igitero cy’iterabwoba, avuga ko yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo. […]Irambuye

Kwigisha ikintu kimwe uwiga imyuga byatuma hasohoka abakozi bashoboye –

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byakorwa mu guhanga imirimo mu Rwanda cyabereye muri Sena y’u Rwanda, abantu batandukanye batanze ibitekerezo by’icyakorwa kugira ngo haboneke abakozi bashoboye no kuba imirimo yakwiyongera, muri abo Hon. Senateri Bizimana Evariste yavuze ko abiga imyuga bajya bigishwa ikintu kimwe bikabafasha gusohoka mu ishuri bagifitemo ubumenyi buhagije bwabafashwa kugikora neza. Iyi nama […]Irambuye

Kamakiza uhanga imideli muri Canada yaganiriye n’Umuseke

*Uyu Munyarwanda yabwiye Umuseke ko yambitse Minisitiri w’Intebe wa ‘Québec’, *Asaba abahanga imideli mu Rwanda kugabanya gukoresha igitenge. Amedy Kamakiza ni Umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada, akora imyenda itandukanye cyane iyiganjemo ubugeni (Art), avuga  afite icyizere ko mu myaka itanu ibijyanye n’imideli bizaba biri ku rwego rwiza mu Rwanda, asaba abakora imideli mu Rwanda […]Irambuye

Papa yahagaritse uruzinduko rwe muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Kabiri Ibiro bya Nyirubutungane Papa Francis byatangaje ko urugendo yateganyaga kuzakorera muri Sudani y’Epfo mu Ukwakira uyu mwaka rusubitswe. Ngo barakigira hamwe uko rwazakorwa neza kurushaho ariko mu gihe kitaratangazwa. Papa Francis yari yaravuze ko azajya muri kiriya gihugu cyayogojwe n’intambara n’inzara kugira ngo arebe uko yacubya uburakari bw’abashyamiranye bityo abaturage bakagira […]Irambuye

Kaminuza zafungiwe: INES hafunguwe amashami 2, Gitwe ntacyo bafunguriwe

*Nibagera mukwa 9 batarakosora ibyo basabwe ngo bazafungirwa burundu Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda muri iki gitondo imaze gutangaza ibyo yagezeho mu isuzuma yakoreye Kaminuza ebyiri zari zafungiwe amwe mu mashami yazo zikavuga ko zakosoye ibyasabwaga. Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryafunguriwe amashami abiri muri atanu yafunzwe, naho Kaminuza ya Gitwe nta shami na rimwe bafunguye […]Irambuye

Imibare mishya: ubushomeri mu Rwanda buri kuri 13,2%

*Ubushomeri mu mujyi ubu ngo ni 16%, mu cyaro ni 12,6% *Ubu abafite ibyo bakora ni 42,8% imibare yakorwaga mbere bari 80% *Abahinzi mu Rwanda bari 70% ariko ubu ni 46% *Ku isoko ry’umurimo 5% gusa ni abageze mu mashuri makuru na Kaminuza *Abakozi 50% bakora amasaha 5 gusa ku munsi *Ubushomeri ngo buragenda bwiyongera […]Irambuye

en_USEnglish