*Ngo amakoperative yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu mu bukungu n’ubumwe n’ubwiyunge Kuri uyu wa gatanu mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative ku nshuro ya 11, naho ku wizihizwaga ku nshuro ya 94, amakoperative amaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere umuco wo kuzigama, kubaka amahoro n’ibikorwa by’iterambere ariko ngo haracyari abayobozi b’amakoperative bagihemukira […]Irambuye
Tags : Rwanda
Mu kwezi gushize Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyatangije gahunda yo gusoresha abafundi, gusa abafundi mu nama bagiranye n’iki kigo n’Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi, bagaragaje ko kutagira umushahara uzwi bahebwa, bikibabereye imbogamizi mu kwiteganyiriza no gusoreshwa. Mu kiganiro Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’Ikigo gishizwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi byagiranye n’abahagarariye abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori, […]Irambuye
: Ubwo bamaze kumpereza imfunguzo, mfungura umuryango nicara mu modoka yanjye nshya nari maze kugura, ndatsa nitonze nsohoka banyobora aho nyura mfata umuhanda! Nkiwufata, ubwo mba ndakangutse, ooooh my God!!! Ahari ubanza ari ubwa mbere nari ndose inzozi nk’izo! Ubwo nahise mbyuka nigizayo ikiringiti nshaka agashati nari nashyize hasi mu mirambizo, ndakabura, mpfa gusohoka numvaga […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016, Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyurwa rwanzuye ko umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock afungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho byo gushora abakozi be mu busambanyi. Mugambira ashinjwa na bamwe mu bakozi be ko yabashoraga mu busambanyi ku bakiliya ba Hoteli ye. […]Irambuye
Mu bigo bitandukanye byo mu byaro, bifite uburezi bw’imyaka 12 barataka ko batagira ibikoresho bihagije bibafasha mu myigire, bagakora ingendo ndende bajya kubivumba mu bindi bigo bibifite kandi byose ari ibya Leta, mu byo badafite ni Laboratoire ku biga Sciences, Amasomero atabamo imfashanyigisho zigezweho aho bakifashisha izakera n’ibikoresho by’ikoranabuhaga. Umuseke wasuye kimwe mu bigo giherereye […]Irambuye
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 11/8/2016, Minisitiri w’Ubufatanye mu bukungu n’Iterambere mu Budage, Dr. Gerd Muller yasuye ishuri rya IPRC-Kicukiro mu rwego rwo kwagura ubufatanye hagati y’U Budage n’u Rwanda by’umwihariko mu burezi. Gerd Muller mu gusura IPRC – Kicukiro yari kumwe na Minisitiri w’Uburezi Prof Musafiri Papias Malimba hamwe […]Irambuye
Inzobere zo mu bigo mpuzamahanga bya Kaspersky Lab na Symantec bagaragaje umushinga w’ikoranabuhanga wiswe “Project Sauron” ukoresha ikoranabuhanga mu butasi bw’ibanga, ukaba ngo utata u Rwanda, Uburusiya, Irani, Ubushinwa n’Ubutaliyani. U Rwanda rwatangiye iperereza kuri uyu mushinga. Project Sauron, ni umushinga ukoresha ikoranabuhanga ryo kwinjira muri mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’abandi nta burenganzira ubifitiye ukaba […]Irambuye
Mu mikino Olempike ikomeje kubera i Rio de Janeiro kuri uyu wa kane nijoro mu mukino wo koga 50m freestyle Eloi Imaniraguha uhagarariye u Rwanda yabaye uwa munani mu bakinnyi umunani anasubira inyuma mu bihe yari asanzwe akoresha. Imaniraguha yakoresheje amasegonda 26 n’iby’ijana 43 (26’’43) aba uwa nyuma mu mu itsinda (heat / série) rya […]Irambuye
Mu mpera z’iki cyumweru, mu Rwnada hagiye kuba isiganwa ry’amamodoka mpuzamahanga, ‘Rwanda mountain gorilla rally’ izitabirwa n’imodoka 28. Ni inshuro ya 15 iri rushanwa rigiye kuba. Rwanda Mountain gorilla rally, riri ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku mamodoka muri Africa. Isiganwa ribera mu Rwanda buri mpeshyi, riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, kuva tariki 12-14 Kanama […]Irambuye
Umupira w’amaguru mu bagore ni ikiciro kitaratera imbere mu Rwanda. Byatumye FIFA iha u Rwanda miliyoni 97 frw, ngo ikundishe abana b’abakobwa umupira w’amaguru, ibinyujije muri gahunda yiswe, ‘Live Your Goals’. Ubu bari kuzenguruka ibice by’igihugu bakundisha abana b’abakobwa umupira. Nyuma y’igikombe cy’isi mu bagore cyabereye mu Budage muri 2011, FIFA yatangije umushinga wo gushaka […]Irambuye