Rwanda Mountain Gorilla Rally 2016 igiye kuba ku nshuro 15
Mu mpera z’iki cyumweru, mu Rwnada hagiye kuba isiganwa ry’amamodoka mpuzamahanga, ‘Rwanda mountain gorilla rally’ izitabirwa n’imodoka 28. Ni inshuro ya 15 iri rushanwa rigiye kuba.
Rwanda Mountain gorilla rally, riri ku ngengabihe y’impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku mamodoka muri Africa. Isiganwa ribera mu Rwanda buri mpeshyi, riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, kuva tariki 12-14 Kanama 2016.
Nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umuyobozi w’iri siganwa Eric Nzamwita, Rwanda mountain gorilla rally izaba ifite byinshi bituma riba isiganwa rikomeye.
“Ni isiganwa twiteguye neza ku ruhande rw’u Rwanda. nakangurira abatuye uduce amamodoka azacamo kurikurikirana kuko rishobora gutanga amanota azaha amahirwe uzarangiza umwaka w’imikino ari uwa mbere muri Africa, hagati ya Don Smith ukinira Kenya ufite amanota 79 na Muna Singh Jnr wo muri Zambia ufite amanota 50.
Twahinduya imihanda twakoreshaga. Kuko dushaka ko abareba amasiganwa bazaba benshi, bakaryoherwa kandi mu mutekano usesuye.”- Nzamwita Eric
Biteganyijwe ko abasiganwa 28 baturutse hirya no hino muri Africa bazitabira iri siganwa, harimo na Rudy Cantanhede uzwi cyane mu Rwanda kuko yaryegukanye 2004, 2008 na 2010.
Isiganwa ryatangiye muri 2000 ryitwa Fratternity Rally. 2002 rihindura izina ryitwa Rwanda Mountain Gorilla Rally kugera ubu. Rimaze gukinwa inshuro 14.
Imihanda izakoreshwa:
Kuwa Gatandatu tariki 13 Kanama 2016:
Kamabuye-Munazi (21.64 Km) ishuro ebyiri
Gako-Nemba (11.20 Km) ishuro ebyiri
Rilima-Nyamata 925.83 Km) inshuro ebyiri
Ku Cyumweru tariki 14 Kanama 2016:
Nyamata-Rilima (25.23 Km) inshuro ebyiri
Bwibikara-Ramiro (9.50 Km) inshuro ebyiri
Umujyi wa Nyamata (4.53 Km) bazahazenguruka inshuro ebyiri.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW