Digiqole ad

FIFA yahaye u Rwanda miliyoni 97frw zo kuzamura ruhago mu bagore

 FIFA yahaye u Rwanda miliyoni 97frw zo kuzamura ruhago mu bagore

Umwana yiga uko bashorera umupira

Umupira w’amaguru mu bagore ni ikiciro kitaratera imbere mu Rwanda. Byatumye  FIFA iha u Rwanda miliyoni 97 frw, ngo ikundishe abana b’abakobwa umupira w’amaguru, ibinyujije muri gahunda yiswe, ‘Live Your Goals’. Ubu bari kuzenguruka ibice by’igihugu bakundisha abana b’abakobwa umupira.

Umwana yiga uko bashorera umupira
Umwana yiga uko bashorera umupira

Nyuma y’igikombe cy’isi mu bagore cyabereye mu Budage muri 2011, FIFA yatangije umushinga wo gushaka impano nshya z’umupira w’amaguru mu abana b’abakobwa, kuko byagaragaye ko abawukina ku isi ari bake cyane.

Uyu mushinga wiswe ‘Live Your Goals’, wahawe ibice bibiri.

Igice cya mbere ni ugushishikariza, no gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru. Igice cya kabiri ni amarushanwa afasha mu gushaka impano nshya mu bana b’abakobwa, bishobora gutuma hazamuka abana benshi bagira umwuga umupira w’amaguru.

Uyu mushinga watangijwe no mu Rwanda muri 2015, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, yahaye u Rwanda, ibihumbi 120$ (97 200 000frw) ngo hatangizwe uyu mushinga (Live Your Goals Grassroots Festival) mu Rwanda.

Watangirijwe mu karere ka Kicukiro muri Nyakanga 2015, wakomereje mu karere ka Huye kuri uyu wa kane tariki 11 Kanama 2016.

Abana 400 bavuye ku bigo by’amashuri abanza bitanu; byo mu karere ka Huye (Groupe Scolaire Catholique de Butare, Ecole Primaire Erena Bella, Ecole Primaire ya Ngoma, Group Scolaire Adventiste ya Ngoma Ecole Primaire ya Tumba), bari hagati y’imyaka itandatu na 12, bakoreye imyitozo kuri stade Huye.

Nkuko twabitangarijwe na Rwemarika Felicité, ushizwe umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA, ngo intego bayigezeho.

“Intego yacu twayigezeho. Umwana uri mu kigero cy’imyaka itandatu ntuhita umushakamo impano. Ubu icyo dukoze ni ukumukundisha umukino. Ibyo kubashakamo impano tuzabikora muri gahunda yo kubakurikirana.

Buri kigo muri ibi bitanu, tubasigiye imipira 10 yo gukina igezweho , n’utwenda two gukorana imyitozo (chasubles) zihagije ku bana b’abakobwa. Abatoza bazakomeza kubakurikirana ku buryo twabonamo impano z’abana bakomeza gukina umupira.”- Rwemarika Felicité.

Abana b'abakobwa 400 bahuriye kuri stade Huye
Abana b’abakobwa 400 bahuriye kuri stade Huye
Ariga uko batanga passe
Ariga uko batanga passe

Iyi gahunda rakomereza mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu.

Gahunda yose ya ‘Live Your Goals Grassroots Festival’

Huye, tariki 11 Kanama 2016 kuri stade Huye
Rusizi, tariki 12 Kanama  2016 kuri stade Kamarampaka
Nyagatare, tariki 19 Kanama 2016 kuri Umutara Polytechnic i Nyagatare
Bugesera, 26 Kanama 2016 ku kibuga cya Bugesera FC
Rubavu, 09 Nzeri 2016 kuri stade Umuganda

Ni ugushaka impano nshya kuva ku bafite imyaka itandatu
Ni ugushaka impano nshya kuva ku bafite imyaka itandatu
Intego ya mbere yari kubakundisha umupira
Intego ya mbere yari kubakundisha umupira
directeur technique Hendrik Pieter de Jongh (ibumoso), Rutsindura Antoine bita Mabombe (iburyo) n'abandi batoza b'abana bakurikirana imyitozo
directeur technique Hendrik Pieter de Jongh (ibumoso), Rutsindura Antoine bita Mabombe (iburyo) n’abandi batoza b’abana bakurikirana imyitozo
Instructeur wa FIFA, umunyarwanda Rutsindura Antoine bita Mabombe niwe wayoboye iyi myitozo
Instructeur wa FIFA, umunyarwanda Rutsindura Antoine bita Mabombe niwe wayoboye iyi myitozo
Ibigo by'amashuri byohereje abana, byahawe imipira mishya 10
Ibigo by’amashuri byohereje abana, byahawe imipira mishya 10
Felicité Rwemarika ushinzwe ruhago y'abagore muri FERWAFA, yashimiye abana bitabiriye iyi gahunda
Felicité Rwemarika ushinzwe ruhago y’abagore muri FERWAFA, yashimiye abana bitabiriye iyi gahunda
Nyuma y'imyitozo abana bose bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y’imyitozo abana bose bafashe ifoto y’urwibutso
Bamwe mu myenda y'ishuri, bagaragazaga ibyishimo
Bamwe mu myenda y’ishuri, bagaragazaga ibyishimo

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uraje sasa wunve technique ya politique ya football bagiye kuvuga basaranganyije no muri football ya bagabo

Comments are closed.

en_USEnglish