Tags : Rwanda

Rugamba Sipriyani, Umunyampuhwe wakundaga Bikira Mariya…abahanzi bakomeye bamwigiyeho

  *Abahanzi Ngarambe Francois Xavier, Mariya Yohana na Muyango ubuhanzi bwe ngo bwabigishije byinshi. *Umuhungu we Olivier Rugamba asanga kugira Se Umutagatifu, byakwera imbuto ku muryango nyarwanda Kicukiro – Kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2016 hibutswe ku nshuro ya 22  umurage wa Rugamba Sipiriyani n’umuryango we, ahanini ngo mu mibereho ye umunsi w’ijyanwa […]Irambuye

Nyamagabe: Ambulance y’ibitaro bya Kigeme yahiye irakongoka

Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2016, imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Mugisha Philbert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yatangarije Umuseke ko iyi impanuka y’imodoka y’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Kigeme yebereye mu kagari ka Bwama, mu mudugudu wa […]Irambuye

Nigeria: Boko Haram yerekanye abakobwa 200 ba Chibok, muri bo

Inyeshyamba z’Umutwe wa Kiyisilamu za Boko Haram zerekanye video igaragaza bamwe mu bigaga ku ishuri ry’abakobwa mu mujyi wa Chibok. Abakobwa bagera kuri 50 berekanywe bari kumwe n’umugabo ufite imbunda asaba ko abarwanyi bafashwe na Leta barekurwa kugira ngo n’abo bakobwa babe barekurwa, ndetse yavuze ko hari bamwe mu bakobwa bishwe mu bitero by’indege za […]Irambuye

DRC: Ubwicanyi bushya bwaguyemo 36 i Beni

Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, zirakekwaho kwica abantu ku wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016, nibura bagera kuri 36 biciwe mu gace kitwa Rwangoma, mu mujyi wa Beni uri muri Kivu y’Amajyaruru. Imirango itari iya Leta muri ako gace ivuga ko  abaturage babonye umurongo w’inyeshyamba mu masaha y’ikigoroba zerekeza mu […]Irambuye

Amagare: Rene Ukiniwabo w’imyaka 18, yegukanye ‘Circuit du Nord’

Rwanda Cycling Cup ifasha abakinnyi bo mu Rwanda kwitegura Tour du Rwanda, ikomeje kugaragaza abakinnyi bashya, no gutungurana. Muri iyi week end umusore witwa Ukiniwabo Rene Jean Paul yegukanye “Circuit du Nord” bava i Rubavu bajya i Musanze. Kuwa gatandatu tariki 13 Kanama 2016 isiganwa Rwanda Cycling Cup rimara umwaka wose rikinwa ryavuye mu mugi […]Irambuye

U Rwanda rwungutse aba ‘specialists’ 64 bashya, baratangira akazi kuwa

Kuwa kabiri tariki 16 Kanama 2016 abaganga 64 b’inzobere barangije amasomo ya ‘specialisation’ baratangira akazi mu bitaro birimo n’ibyo mu Ntara n’uturere nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ubuzima. Aba ni abaganga barangije amasomo barihiwe na Leta y’u Rwanda bigiye mu Rwanda bigishwa n’inzobere z’abarimu bo muri kaminuza zo muri Amerika. Malick Kayumba umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima […]Irambuye

UN yemeje ko izindi ngabo 4 000 zijya muri Sudan

Akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu ijoro ryakeye kemeje kohereza ingabo 4 000 zitumwe n’aka kanama muri Sudani y’Epfo kubungabunga amahoro. Ingabo zizoherezwayo zizava mu bihugu bigize aka karere harimo n’u Rwanda. Aka kanama kemeje ko izi ngabo zihabwa imbaraga zishoboka zose ngo zirinde abakozi ba UN bariyo ndetse n’ingamba zishoboka zajya zifata mbere mu rwego […]Irambuye

ILPD yahuguye abashinzwe amakuru mu bigo bijyanye n’amategeko

Nyanza – Kuri uyu wa gatanu tariki 12/8/2016 mu karere ka Nyanza mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD (The Institute of Legal Practice and development) basoje amahugurwa y’abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu nzego zitandukanye mu butabera ku bijyanye na “Media Legal reporting .” Abahawe amahugurwa ngo bungutse byinshi mu gutangaza kinyamwuga ibijyanye n’amategeko […]Irambuye

i Gikonko: nyuma y’amezi 4 ‘bamushyinguye’ bagiye kubona babona aragarutse

*Iwabo bamuvanye mu buruhukiro bw’ibitaro bemeza ko ari umwana wabo bajya kumushyingura *Uwashyinguwe yemeza ko atapfuye yari mu kazi *Ageze iwabo aho yashyinguwe rubanda rwakwiye imishwaro ngo ni umuzimu Musabyimana Claudine w’imyaka 19 y’amavuko avuka mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko akagari ka Cyili, se umubyara Bikirumurama Abel na nyina Dusabimana Francoise bombi […]Irambuye

en_USEnglish