Digiqole ad

Olympics: Eloi Imaniraguha yabaye uwa nyuma

 Olympics: Eloi Imaniraguha yabaye uwa nyuma

Mu mikino Olempike ikomeje kubera i Rio de Janeiro kuri uyu wa kane nijoro mu mukino wo koga 50m freestyle Eloi Imaniraguha uhagarariye u Rwanda yabaye uwa munani mu bakinnyi umunani anasubira inyuma mu bihe yari asanzwe akoresha.

Imaniraguha na bagenzi be bagiye guhatana
Imaniraguha na bagenzi be bagiye guhatana

Imaniraguha yakoresheje amasegonda 26 n’iby’ijana 43 (26’’43) aba uwa nyuma mu mu itsinda (heat / série) rya 4; bityo ntiyashobora kurenga amajonjora.

Uwa mbere muri iryo tsinda yabaye Hilal Hilal Hemed wo muri Tanzania wakoresheje amasegonda 23 n’iby’ijana 70.

Ku busanzwe ibihe byiza Eloi Imaniraguha w’imyaka 21 yari afite mu koga 50m freestyle, ni amasegonda 25 n’ibyijana 82 (25’’82).  Akaba yarasubiye inyuma ku bihe byiza asanzwe akoresha.

Kuri uyu wa gatanu 12.08.2016 hatahiwe gukina Nyirarukundo Sallome w’imyaka 19 wiruka 10.000m, isiganwa ritangira i saa tanu n’iminota 10 (11H10) ku isaha y’i Rio, mu Rwanda haraba ari i saa kumi n’iminota 10 (16H10).

Ibihe byiza afite mu kwiruka ubwo burebure ni imonota 31 amasegonda 45 n’iby’ijana 82 (31’45’’82), mu gihe umuhigo mu mikino olempike wa 29’54’’66 ufitwe na Tirunesh Dibaba wo muri Ethiopia nawe uri mu bakinnnyi 37 baza kuba bari muri iri rushanwa.

Maniraguha yari amaze umwaka muri Thailand yitoza mbere yo kujya mu mikino Olempiques, yavuze ko gusubira inyuma kiba ari ikibazo cyabaye nubwo atavuga icyo gusa avuga ko iri ari irushanwa rye rya mbere rikomeye cyane akinnye bityo ahavanye inararibonye izatuma akomeza guteza imbere.

Ati “Intego mpavanye ni uko bimpaye imbaraga zo gushaka gukomeza gutera imbere nk’abandi.”

Maniraguha (wa kabiri uvye iburyo) yitegura gusiganwa

Bagenzi be basiganwaga bamusize aviramo mu ijonjora
Bagenzi be basiganwaga bamusize aviramo mu ijonjora
Nyirarukundo Sallome uyu munsi niwe utahiwe guhatana mu bahagarariye u Rwanda i Rio de Janeiro
Nyirarukundo Sallome uyu munsi niwe utahiwe guhatana mu bahagarariye u Rwanda i Rio de Janeiro

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Aba babagiye gukoriki kweli??? Gutesha igihugu agaciro gusa!!!

    • bararengana, ababohereje nibo badutesheje agaciro.

  • naho yaragerageje hari inyanja tugira abandi ko bagira inyanja iwabo ntacyo waranitembereye .

    • Dufite ikivu ariko! nikibananira bajye boga ayo mu ibase

  • ese ko bakoze ibyo babashije murabanenga iki? namwe rero muko ibyo mubashije kuvuga just? ibaze nawe uwahakujyana ese ubundi murimwe hari imikino mwaserukiyemo igihugu ra? aho gutanga courage nukunenga just.

  • mwiza na kayonga mufite ibitekerezo biboze kbsa bakoherezeyo turebe mbere yo koherezwayo haba competition warushije ELOI baragusiga kd dushimiye umuseke wemerera abafite ubumuga bwo mumutwe gutera comments nkinama mwiza na kayonga mukurikize amabwiriza ya muganga ubutaha muzavuga bizima kd congs kuri ELOI n ‘ abandibose bahagarariye URWANDA tubafatiye iry ‘;iburyo

  • Ndabona u Rwanda n’u Burundi byaciye agahigo!! hhhhhhhhhhh

  • Reka disi abo bana bitemberere.Ubu se nibo bambere bapfushije amafaranga ubusa?Naba nabo baba batayibye!

  • EEEEEEEEEEEEEEE GUTEMBERA .COM

  • Nkawe wigize nkaho urusha abandi esprit sportif ngo ni @Joan, ugize gutukana n’ubwishongozi bwakurenze wita abantu abarwayi bo mumutwe; ubwo kubwira Eloi ngo congrats yabaye uwanyuma mu irushanwa nibwo bwenge? Ndibaza ko nawe bitamunejeje, ariko nabona mwishimiye ibyo yagezeho nta emprovement azagira.nimwe mutuma n’amavubi ntaho agera, bagatsindwa ngo naho ndetse, ngo n’aho ni abagabo! Gucana intege sibyo ariko nanone gushimagiza uwatsinzwe ni ikibazo gikomeye.

  • KALIMA ibyo joan avuze wabisomye ? yababajije ngo barushije Eloi arangije aragenda barabasiga ? ni ikibazo cg imihari niba utatera ingabo umu bitugu abaduhagarariye ufite ikibazo kuko hari aho tuva naho tujya turabizi utabibona simuzima .Elo yitoreza mu kivu mu mataza ya hariya karongi uragirango arushe nde muri ziriya conditions kuba abikora ni umuntu w’umugabo ntago kugaya abaduhagarariye aribyo twasaba amafederations yose gukorana ingufu kurusha naho aba contre bo barahari hano hanze turabizi kd nanjye abaduhagarariye nti courage …..

Comments are closed.

en_USEnglish