Digiqole ad

Mugambira ufite Hotel i Karongi yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

 Mugambira ufite Hotel i Karongi yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

Mugambira ufite Hotel i Karongi ashinjwa gushora abakozi be mu busambanyi

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016, Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyurwa rwanzuye ko umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock afungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho byo gushora abakozi be mu busambanyi.

Mugambira ufite Hotel i Karongi ashinjwa gushora abakozi be mu busambanyi
Mugambira ufite Hotel i Karongi ashinjwa gushora abakozi be mu busambanyi

Mugambira ashinjwa na bamwe mu bakozi be ko yabashoraga mu busambanyi ku bakiliya ba Hoteli ye. Yatawe muri yombi ku wa kane w’icyumweru gishize, atangira kuburanishwa.

Isomwa ry’urubanza ryatangiye gusomwa saa 12h25 kuri uyu wa gatanu nubwo byari biteganyijwe ko ritangira saa 10h00 za mu gitondo.

Umucamanza yavuze ko ubuhamya bwa Maniragaba Theogene washinjaga Mugambira butashingirwaho kuko uyu yahamwe n’icyaha cya ruswa.

Umucamanza yavuze ko ubuhamya bwa Akayezu Janvier wahoze ari Manager wa Hotel ya Mugambira, na we uri mu bamushinja, buhabwa agaciro kuko ngo ntiyigeze ahamwa icyo cyaha cya ruswa nawe yari yarezwe.

Ubundi buhamya bwahawe agaciro ni ubw’umukobwa witwa Uwamahoro Nadine ukora muri iyi Hoatel na n’ubu, akaba ashinja Mugambira ko yamutegetse gusambana n’Umudepite, abyanze amuha amadolari 20.

Mugambira we yavugaga ko abamurega bamubeshyera bagamije kumuharabika.

Umucamanza yanze icyifuzo cya Mugambira cyo gutanga umwishingizi n’ingwate y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe kugirango arekuwe.

Ibi Umucamanza yabyanze kuko ngo byakwica iperereza.

Urukiko rwanzuye ko Mugambira akatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo muri gereza mu rwego rwo gukomeza gukora iperereza ku byaha aregwa, akazaba afungiwe muri Gereza ya Muhanga.

Mugambira yabwiwe ko afite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo.

NGOBOKA Sylvain
UM– USEKE.RW/Karongi 

26 Comments

  • Uwo mudepite nawe bamuhsyiremo.

  • Breaking news???? Yapfuye se? Yafunzwe kubera gukekwaho ibyaha byo gushora abakozi be b’igitsinagore kubagabo bagana iyo hoteli ye, ariko ntiyapfuye… Ceci est une exaggeration. Selon mon entendement, iyi si breaking news (bivugango: Inkuru ibabaje), iri jambo njya mbona rikoreshwa bamenyesha cga babika uwapfuye da.

    • hhhhh breaking news ntago bivuga inkuru ibabaje mon ami!!!bisobanuye inkuru ibaye ako kanya cg babyandikiyeho cg bivugiweho.

    • Hahaha…Erwin rwose sigaho kwinyuraguramo…icyo utazi urabaza. Ushake uwo wegera agusobanurire icyo breaking news bivuga.

    • Breaking news ni inkuru yako kanya itarasakara. Ntabwo ari inkuru ibabaje

      • Merci bien Emmanuel, pour la correction. Ntubona se ko naha tuhigira bimwe. Naho turagerageza da kdi tutararenze umupaka wa Gatuna/TZ/Kenya cga iKanombe ngo tujye aho baruvuga keretse mumpapuro no mumakuru kuma Radios.

  • Biriya bintu biramutse aribyo atari ibihimbano, Uwo Mudepite ashobora kuba ariwe wari watumye Mugambira ngo amushakire agakobwa ko kumuraza, kubera rero ko ari umunyacyubahiro birumvikana ko batashoboraga guhamagara indaya yo hanze yabigize umwuga ngo ize imuraze, ubwo niko kwitabaza ako gakobwa gakora muri Hotel bazi wenda ko karibwemere.

    Ni ngombwa ko ubushinjacyaha buhamagaza n’uwo Nyakubahwa Depite nawe akabazwa kandi akisobanura, uretse ko niyo yaba ariwe wabisabye Mugambira azageraho akamwigarika.

  • Sinabivuze? ingwate barayanze !

  • Ndagaswiiii!!!!Nabe aruhutse ifiriti na mayonnaise ajye kurya kawunga i Muhanga!!!Amahoteli ari hanze agha y’abikorera ku giti cyabo uwayafunga hagasigara ayiyubashye kandi adakorera muri ubwo buryo bugayitse

  • ndumiwe uwo mudepite nuwo mukihe gihugu?nizere ko atari umunyarwanda? tekereza intumwa yarubanda?????? bibabe byarabayeho koko nge nasabako uwodepite nubwo itegeko ritabigena ko yazengurutsa igihugu cyose asba imbabazi abenegihugu ahagararariye muri cabinet , nubwo ntemerako haridebite wabikora

  • hahahahhahhahahah noneh Erwin wee aranyishe nawe nibamushire muri Breaking New kbsi! kandi wabona yarasetse Myasiro! hahaha sha uwakunyereka physically abona nabwo usekeje nkibyo wandika hahahahahahahahahaha

    • Copo n’ abandi,

      Nanjye message ya Erwin yansekeje natembagaye !
      Icyongereza kizadukoraho ku mugani !! :+-))

      J.K

  • iki cyongereza kizadukoraho peeee, nawe se wabyuka mugitondo uturutse iyo mu rutoki ngo uravuga icyongereza nta nimvura yakunyagiye ujya kukiga doe ko ntavuga minerval kuko hari ayagusa.

  • Niyongere atange ruswa arekurwe nk’iyo byavuzwe kenshi ko yatanze kugira ngo afungurwe mu myaka yashize aho abantu batandukanye bamushinjaga kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi banatanga n’ibimenyetso!!! Ariko ubanza noneho bitazoroha kuko umwana w’umukobwa cyangwa umugore ari abantu bakomeye cyane muri icyi gihugu….

  • Mugambira gufungwa ntacyo bimutwara, ahubwo abamushinja muragowe. Mugambira yaburanye urubanza muri gacaca mpari bamukatira burundu y’umwihariko, arajurira biba bityo( burundu y’umwihariko nanone); nyuma y’iminsi micye yahise yitahira. Ntawe muzi, Uzabaze Mukantaganzwa Domitille.

  • akurikiranwe kandi icyaha nikimuhama ahanwe by’intangarugero,iryoni icuruzwa ry’abantu n’ihohotera ry’igitsina gore yakoze

  • ABACAMANZA NDABONA BATANGIYE KUBOGAMA KUBA BANZE INGWATE KUKO NO MUBIHANO BITEGANYWA ARAMUTSE AHAMWE N%ICYAHA HATEGANYWA N%UBUNDI AMAFRANGA NAMUGIRA INAMA YO GUHITA AJURIRA KUKO NUBUNDI BIREMEWE DANS 5JRS. THXXXXXXXXXXX

  • ABACAMANZA BAGOMBA KWEMERA INGWATE KUKO NO MUBIHANO BITEGANYWA ARAMUTSE AHAMWE N%ICYAHA AYO MAFRANGA ARATEGANYIJWE SO THEY HAVE MANY THINGS TO LEARN PLZ BE PROFFESSIONAL§ NAHO UBUNDI NAJURIRIRE ICYEMEZO CY%ABO BATURAGE BASHAKA KWICA BUSINESS YE BABIGAMBIRIYE

  • iryoperereza rikorweneza mugambira icyocyahanicyimufata bazamukatire imyaka 25

  • Njyewe nsanga uyu mugabo harumuntu ushaka hariya hantu. Kuko ibyo bamurega hafi ya hoteli zose mu Rwanda zirabikora cyereka iyo utabisabye manager ukihagera cyangwa ngo aze kukubaza nyuma nibushaka ukuraza.

    • @ Muhinga

      Reka ibya globalisation kandi wibuke ko igisambo ari igifashwe!

  • Intumwa ya rubanda basengerera umukobwa ikemera?? Iyi ntumwa yarubanda yagobye guhanwa nkumufatayacyaha.

  • @ Sibomana.Ntimukagaragaze amarangamutima yanyu kandi mujye mumenya gusoma. Icyaha kiramutse kimuhamye yakatirwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri ,agacibwa ihazabu iri hagati ya 500.000 FRW na 2.000.000 FRW cyangwa kimwe muri byo. Ngira ngo byari byanditse kuri article ibanziriza iyi . Imyaka 25 urayivana he ko nta n’iyo Mugambira asigaje kuri iyi si.Umugabo yise umwana we SIBOMANA.

    • @kagabo ntabwo uri Kagabo ahubwo uru Mugabo.

  • nuko igihano cyurupfu cyavuyeho uwo mugabo afite ibyaha nkibyingurube nicyo yarakwiriye
    ntago azi he for she, naba ari hariya bamugorore

  • Kuva bazanyemwo umu députe,barabeshya kndi mumenyeko nta muntu ufunganwa isenti,mwagara ki?

Comments are closed.

en_USEnglish