U Budage bwiyemeje kwagura ubufatanye mu burezi bufasha urubyiruko mu Rwanda
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 11/8/2016, Minisitiri w’Ubufatanye mu bukungu n’Iterambere mu Budage, Dr. Gerd Muller yasuye ishuri rya IPRC-Kicukiro mu rwego rwo kwagura ubufatanye hagati y’U Budage n’u Rwanda by’umwihariko mu burezi.
Gerd Muller mu gusura IPRC – Kicukiro yari kumwe na Minisitiri w’Uburezi Prof Musafiri Papias Malimba hamwe na Ambasaderi w’U Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz.
Muller yavuze ko bari kwagura ubufatanye buri hagati ya bo n’u Rwanda by’umwihari mu burezi kugira ngo bagire icyo bakorera urubyiruko.
Yagize ati “Mu myaka 20 ishize, ubufatanye bwacu n’u Rwanda bwagenze neza cyane, cyane cyane mu burezi. U Rwanda rufite uburyo bwiza bw’imyigishirize, kandi abanyeshuri barashoboye, natwe turashaka kubakira kuri ibyo, tukabikoresha nk’ifatizo (foundation) maze tukagura, tugateza imbere imikoranire yacu mu bukungu, tugashyira hamwe kampani zo mu Rwanda n’izo mu Budage mu gushora imari kuko ni yo ntego igiye gukurikiraho.”
Yavuze ko mu Rwanda, yabonye ibigo byiza biri mu rwego mpuzamahanga kandi ngo urubiruko rurahahugurirwa ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Dushyigikira uburyo Perezida Paul Kagame akora, 50% biga amashuri asanzwe muri za Kaminuza, abandi bakajya kwiga imyuga bakihimbira imirimo.”
Yakomeje avuga ko bashaka kureba kure kurenze uburezi bw’imyuga kuko ngo bafite imishinga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bityo barashaka gukorana na Kaminuza, ariko bazibanda cyane mu micungire y’imari (Financial management).
Minisitiri w’Uburezi Prof Musafiri Papias Malimba yavuze ko Min. Dr. Gerd Muller yakiriye neza uko IPRC – Kicukiro iri mu rwego mpuzamahanga, rikaba ishuri ry’icyitekererezo.
Yavuze ko ngo ibyo bitanga icyizere ko bazagura ubufatanye no kubaka ibindi bikorwa remezo birusha ibyo ishuri rifite.
Prof Musafiri ati “U Rwanda rufitanye ubufatanye n’ishuri ryo mu Budage, riri mu mashuri atatau mu Budage atanga za program muri engineering muri TVET (ubumenyingiro) tumaze imyaka 10 twoherezayo abanyeshuri, kandi twohereza abanyesuri 30 buri mwaka.”
Min. Musafiri Papias yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze kwigisha abanyeshuri barenze 100 muri ubwo bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’ishuri ryo mu Budage.
Dr. Gerd Muller yasuye Laboratoire yubatswe mu kigo cya IPRC- Kicukiro irimo ibikoresho ku nkunga y’igihugu cy’U Budage, dore ko igihugu cye cyanubatse amashuri agera kuri atanu ya VTC mu karere ka Bugesera aho bashyizemo ibikoresho, mu buryo bwo gufasha abarimu mu kwigisha.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW