Haracyari ikibazo cy’amakoperative acunzwe nabi, abayobozi bakikoreramo
*Ngo amakoperative yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu mu bukungu n’ubumwe n’ubwiyunge
Kuri uyu wa gatanu mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative ku nshuro ya 11, naho ku wizihizwaga ku nshuro ya 94, amakoperative amaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere umuco wo kuzigama, kubaka amahoro n’ibikorwa by’iterambere ariko ngo haracyari abayobozi b’amakoperative bagihemukira bagenzi babo babarira umusanzu wabo.
Uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihijwe kuri uyu wa gatanu usanzwe wizihizwa tariki ya 2 Nyakanga buri mwaka ariko kubera indi minsi ikomeye iba yizihizwa mu Rwanda, uyu munsi wimuriwe kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yavuze ko mu Rwanda iterambere ry’amakoperative rigeze ahantu hashimishije kandi ngo byanatumye hari byinshi bigerwaho mu bukungu no mu mibanire.
Ati: “Amakoperative ari kudufasha kubaka ubukungu bw’u Rwanda mu buryo bukomatanye. Usanga urwego rw’ubukungu rwubatse neza kubera ko ipfundo rituma bishoboka ni amakoperative.”
Yavuze ko akamoperative yagize uruhare mu guteza imbere umuco wo kuzigama, kwihangira imirimo no kubaka ubumwe n’ubwiyunge, kuko ngo aho amakoperative akora neza ntiwahasanga umwiryane.
Intege nke ngo ziracyari muri amwe mu makoperative acunzwe nabi aho abayobora banyereza umusanzu w’abanyamuryango.
Ati: “Hari ahakiri intege nke, hari amakoperative amwe n’amwe akirangwa n’imiyoborere mibi ariyo ibibazo by’ubujura byatunzwe agatoki usanga akenshi bishingiraho.”
Bamwe mu banyamuryango b’amakoperative atandukanye baganiriye n’Umuseke bavuga ko iyo koperative ifite imicungire myiza iteza imbera abanyamuryango n’igihugu. Gusa, bavuga ko hakiri amakoperative agihura n’ikibazo cy’imicungire mibi bigatuma ahomba.
Kuba abanyamuryango batagira uruhare mu kwicungira amakoperative yabo n’abayobozi baba batari inyangamugayo ngo na byo bisenya amakoperative.
Dr. Sifa Chiyogy umuyobozi w’ihuriro ry’Amakoperative ku Isi avuga ko iki kibazo cy’imicungire mibi y’amakoperetive n’ubujura bwa bamwe mu bayobozi ngo mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika bikihagaragara.
Kugira ngo bikemuke, ngo ni uko abayobora amakoperative bagomba kuba ari abantu bize kandi bafite ubumenye.
Izindi nzego na zo ngo zikwiye kujya zigenzura neza niba amakoperative yiyandikishije akora ibyo yiyandikishijeho kuzakora kuko ngo hari abashinga amakoperative bagambiriye kwiba abaturage.
Dr Sifa avuga ko amakoperative agomba guhabwa imbaraga agatera imbere kuko ngo ari yo nzira yonyine y’iterambere ry’Afurika kuko ngo iterambere ry’igihugu riba rishingiye ku iterambere ry’umuturage kandi guteza imbere umuturege ntibyakorwa bidashingiwe ku makoperative.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW