Digiqole ad

Abafundi bagaragaje ko kutagira umushahara fatizo bibagora gusora no kwizigamira

 Abafundi bagaragaje ko kutagira umushahara fatizo bibagora gusora no kwizigamira

Nkundimana Obesi uhagarariye Urugaga rw’abanyamwuga yifuza ko bagira umushahara fatizo bakabasha gusora no kwizigamira

Mu kwezi gushize Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyatangije gahunda yo gusoresha abafundi, gusa abafundi mu nama bagiranye n’iki kigo n’Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi, bagaragaje ko kutagira umushahara uzwi bahebwa, bikibabereye imbogamizi mu kwiteganyiriza no gusoreshwa.

Nkundimana Obesi uhagarariye Urugaga rw'abanyamwuga yifuza ko bagira umushahara fatizo bakabasha gusora no kwizigamira
Nkundimana Obesi uhagarariye Urugaga rw’abanyamwuga yifuza ko bagira umushahara fatizo bakabasha gusora no kwizigamira

Mu kiganiro Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’Ikigo gishizwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi byagiranye n’abahagarariye abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori, baganira ku ruhare rw’umunyamwuga mu iterambere ry’igihugu bagarutse ku kibazo cy’uko nta mushahara fatizo uhari.

Uhagarariye Urugaga rw’abanyamwuga, yavuze ko bo ikibazo bagira gikomeye  cyane mu bwubatse, hakiri icyuho kinini ku bantu batabasha kwiteganyiriza aho umwubatsi arinda asaza atagira aho aba kandi yarubatse inzu nyinshi.

Amasendika y’abanyamyuga basaba ko habaho umushahara muto mpuzandengo bikaba byabafasha kwishyura imisoro, bakabasha no kwiteganyiriza ngo kuko si igitanga kuba na bo basora nk’abandi Banyarwanda.

Ubusanzwe umushahara w’abafundi wabarwaga habayeho ubwumvine hagati y’umukoresha n’umukozi.

Nkundimana Obesi ubahagarariye yagize ati “Twebwe nta kibazo dufite cyo kuba twasora, cyangwa kuba twakwiteganyiriza kuko natwe turabikeneye, duhura n’ibibazo byinshi mu kazi, nk’impanuka tukaba tubona kwiteganyiriza ari ngobwa ariko ikibazo ni uko nta mushahara fatizo dufite uzakurwaho ubwo bwiteganyirize.”

Munyandekwe Oswald wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishizwe Ubwitegarize, yavuze ko bigoye gukurikirana abafundi kugira ngo babashe gutanga amafaranga y‘imisoro kandi ngo ntibaniyandikisha kugira ngo babashe gutanga ubwiteganyirize.

Yagize ati “Abafundi basa n’abihishe kuko kugira ngo uzamenye uburyo ubakurikirana ngo na bo babashe gutanga imisoro nk’abndi Banyarwanda ntibyoroshye. Ntibanabasha kubona uburenganzira bwo kwiteganyiriza kandi ibyiza byo kwiteganyiriza nta wundi bizagarukira uretse umukozi.”

Yongeyeho ko hari utuzi twinshi twazonzwe n’ikibazo cyo kutagira ubwiteganyirize bitewe n’uko abakozi badasaba abakoresha babo kubishyurira amafaranga y’ubwiteganyirize.

Mukashyaka Dorcele, Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, yavuze ko iyi gahunda igamije gukangurira Abanyarwanda kwishyura imisoro bibwirije bitewe n’uko ibikorwa byabo byagiye bigenda nta muntu ugombye kubirukaho buri munsi.

Yavuze ko ubantu bageze igihe cyo kwibwiriza gusora bagereranyije n’uburyo ibikorwa byabo byagenze, kandi ngo abantu bose ntibagomba gusora umusoro ungama, ahubwo umuntu asora bitewe n’igiciro cy’umushahara fatizo ahabwa.

Yagize ati “Ntabwo umusoro ushingira ku mushahara fatizo ahubwo ushingira ku mushahara umukozi yahembwe  uko waba ungana kose kandi abakozi bari mu bwubatsi barahembwa nk’uko abndi bakozi bo mu zindi nzego bahembwa.”

Yavuze ko itegeko rigenga imishahara rihari rikaba rivuga ko umuntu wese ubona umushahara uri munsi y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda adasora, naho  uhembwa kugera ku bihumbi 100 asora 20%,  hejuru y’ibihumbi 100 agasora 30%, bityo ngo basaba abafundi na bo kubahiriza ibyo itegeko risaba nk’abandi Banyarwanda bose basora.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyasabye Urugaga rurebera abafundi ko bakwicara bagashyiraho umushahara fatizo, RRA ikazabereka uburyo bazajya bakata abakozi babo bitewe n’ibyiciro bazaba barimo by’imisoro.

Mukashyaka Dorcele Umuyobozi wungirije muri RRA yavuze ko abafundi bazajya basoreshwa bitewe n'urwego buri wese ariho
Mukashyaka Dorcele Umuyobozi wungirije muri RRA yavuze ko abafundi bazajya basoreshwa bitewe n’urwego buri wese ariho

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish