Digiqole ad

Karongi: Abo mu burezi bw’imyaka 12 bagenda Km 30 bagiye kuvumba Laboratoire

 Karongi: Abo mu burezi bw’imyaka 12 bagenda Km 30 bagiye kuvumba Laboratoire

Bariga gupima

Mu bigo bitandukanye byo mu byaro, bifite uburezi bw’imyaka 12 barataka ko batagira ibikoresho bihagije bibafasha mu myigire, bagakora ingendo ndende bajya kubivumba mu bindi bigo bibifite kandi byose ari ibya Leta, mu byo badafite ni Laboratoire ku biga Sciences, Amasomero atabamo imfashanyigisho zigezweho aho bakifashisha izakera n’ibikoresho by’ikoranabuhaga.

Bariga gupima
Bariga gupima

Umuseke wasuye kimwe mu bigo giherereye mu murenge wa Rwankuba, Groupe Scolaire Musango aho abanyeshuri biga ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi bavuga ko nta bikoresho bihagije bagira muri Laboratoire yabo.

Mu gihe bagiye gukora ibizamini bisoza amashuri bagenda Km 30 n’amaguru berekeza mu Birambo mu murenge wa Gashali, muri Groupe Scolaire St Joseph gushyira mu bikorwa ibyo bize mu magambo (practice) muri Laboratire  kuko ari ho hari ifite ibikoresho by’Ubugenge.

Umwe mu banyeshuri biga muri MPG muri  GS Musango, avuga ko kuba nta bikoresho bya Laboratoire bagira bibagiraho ingaruka.

Ati “Ntiwakwigereranya n’abandi. Muri za Groupe St Joseph Birambo bo batangira gukora practice biga mu wa kane, twe ayo mahirwe tuyagira tugiye gukora ibizamini bisoza amashuli yisumbuye bityo bigatuma n’imitsindire itaba myiza.”

Umwarimu wigisha Ubugenge muri iri shuri rya MUSANGO, Bunani  Ferdinand avuga ko na we kuba nta Laboratoire bagira igezweho, bituma bifashisha uburyo budasobanutse bityo agasaba ko na bo barebwaho bagahabwa ibikoresho, kuko ngo umubare w’abanyeshuli batsindisha wazamuka n’ireme ry’uburezi rikarushaho kuba ryiza.

NZAMUTUMA Azarias Umuyobozi wa GS Musango avuga ko hari ibi koresho bibuze muri Laboratoire yabo bityo bikabasaba ko igihe abana bitegura gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babajyana gukorera practice mu Birambo ahari Laboratoire zifite ibikoresho.

Gusa, avuga ko baramutse babonye ibikoresho bigezweho abanyeshuli babo batsinda kurushaho dore ko n’umwaka ushize ubwo bakoraga bwa mbere babashije gutsindisha abanyeshuli 13 muri 16 bakoze ikizamini gisoza amashuli  yisumbuye.

Avuga ko babonye  ibikoresho byo muri Laboratoire n’imfashanyigisho zigezweho imitsindire yarushaho  kuba myiza  n’abanyeshuli ntibongere kunanizwa n’urugendo bakora rwa Km 30 bajya kuvumba ubumenyi mu Birambo.

Ati “Si uko tubuze abarimu batanga ubwo bumenyi ahubwo ni ikibazo cy’ibikoresho tudafite.”

Iki kibazo mu gihe kitafatirwa umuti urambye mu burezi bw’imyaka 12 bw’ibanze mu bigo biri mu byaro byatuma  imitsindira indindira kubera kubura ibikoresho n’ababyeyi bakabitera icyizera aho usanga muri ibi bigo nta mfashanyigisho igezweho (new curriculum) ihari aho bakifashisha izakera.

Umuseke wasuye aho bigira mudasobwa
Umuseke wasuye aho bigira mudasobwa
Laboratoire yabo ntirimo ibikoresho bihagije bibasaba kujya kubivumba mu Birambo
Laboratoire yabo ntirimo ibikoresho bihagije bibasaba kujya kubivumba mu Birambo

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI

1 Comment

  • REB ishyire ingufu mu gushyigikira 12YBE.

Comments are closed.

en_USEnglish