Digiqole ad

Épisode 1: Kugura imodoka mu nzozi! – “My Day of Surprise”

 Épisode 1: Kugura imodoka mu nzozi! – “My Day of Surprise”

: Ubwo bamaze kumpereza imfunguzo, mfungura umuryango nicara mu modoka yanjye nshya nari maze kugura, ndatsa nitonze nsohoka banyobora aho nyura mfata umuhanda!

Nkiwufata, ubwo mba ndakangutse, ooooh my God!!! Ahari ubanza ari ubwa mbere nari ndose inzozi nk’izo!

Ubwo nahise mbyuka nigizayo ikiringiti nshaka agashati nari nashyize hasi mu mirambizo, ndakabura, mpfa gusohoka numvaga nshaka kwihagarika cyane,  ngeze hanze numva umuntu wivugisha hepfo mu gikari nibaza uwo ariwe niko kumanuka gato ngo ndebe.

Ngitungukayo nasanze Kaka ari kuzitura ihene!! Kaka “Eeeh! Bikiramaliya mubyeyi, mwana wa urakangutse?” Jyewe “Yego nyogoku! Ahubwo nabuze ka gashati kanjye ngo nkambare ndi kumva imbeho inyishe!”

Kaka “Ego ko Mana yanjye!! Ororororo! Urabona iyi hene ngo irankandagira ra! Niko, uti wabuze ka ga shati kawe? Uuh! Ese mwana wa, amazinda y’abakecuru weeeee! Dore nijye nagatwaye, nazindutse ngafuma ha handi gaherutse gucika wagiye gusenya, nanagatoramo inda ndangije ndakamesa dore nakanitse hariya impande y’amashyiga ngo umuriro ukumutse, nagiraga ngo uze kukambara ugiye kuragira ihene, urabizi ko ari ko ugira konyine!”

Jyewe – Ariko  ubundi buriya nyogoku! Ntugira ngo ngira umwanda? Uzi ko nta munsi nari nava hariya kwivomero ntiyuhagiye!

Kaka – “Oya mwana wanjye, humura ndabizi ntugira umwanda ahubwo ni uko kariya gashati ukambara konyine. Ningurisha imwe muri izi hene nzakugurira akandi gakabutura n’agashati ubundi uzajye ujya gusenga ku Cyumweru!”

Jyewe – Yoooh!! Urakoze cyane nyogoku. Nanjye nimba umusirikare nzakugurira umukenyero ubundi nzajye nkurinda!!

Kaka –  “Ayiwee! Winsetsa noneho mwana wa! Uti ‘Uzangurira umukenyero, ubundi ujye undinda?”

Jyewe – Yego rwose, maze narose ntwaye imodoka!!

Kaka –  “Ni uko ni uko shenge wenda inzozi zizaba impamo. Wenda wabo ngendeye ku mapine ane bya bindi by’Abazungu da!”

Jyewe –  Nyogoku! Uzi ko nari nibagiwe kujya kwihagarika kandi nanabishakaga!

Kaka –  “Ihine aho hafi impande y’insina wenda nabona n’agafumbire, maze nurangiza urebe ako gashati ko umuriro wagakubise uhishe imbavu ubundi urebe n’akajumba mu nkono utamire maze uze wahure ihene!!”

Jyewe –  Yego nyogoku! Ahubwo se ba bana bo kwa Celesitini ntibansize?

Kaka – “Ihorere mwana wa! Niba banagusize urijyana. Erega umaze kuba umugabo!”

Jyewe – Eheeee! Yebaba weee! Nyogoku! Ngwino urebe?!!

Ubwo Kaka yahise aza yihuta n’akabando k’iwe ansanga mu gikoni aho nari ndi.

Jyewe – Nyogoku! Ubu koko mbaye uwande? Dore nsanze ka gashati  kahiye!!

Kaka – “Ayi weee! Bakobwa bakowe! Uti ‘kahiye?’”

Jyew – Yego nyogoku! Ubu se koko nzajya nambara iki weee??

Kaka – “Ye baba we Nyagasani Mana yanjye! Ubu se koko mbigize nte mwana wa?!

Ubwo nahise ntangira kurira, nibaza ukuntu agashati kamwe nari mfite gahiye, ubwo Kaka andebana impuhwe aba arambwiye!!

Kaka –  “Mwana wa! Ihangane ureke kurira utantera agahinda, ahubwo genda urebe mu mirambizo ka gapira muri Caritas bampaye njya njyana mu Misa ube ari ko ujya wambara! Sibyo mwana wa! Ngaho hanagura amarira bambe!”

Jyewe – None se nyogoku! Wowe uzajya wambara iki?

Kaka – “Humura mwana wanjye Bikiramaliya azi ikidukwiye wenda azaduha akandi!”

Ubwo nahise njya mu cyumba ndeba aho yari yambwiye mfata agapira ka Kaka ndakambara nubwo kari kangeze ku birenge, mpita nsohoka nzitura ihene! Kaka anyitegereza!

Kaka – “Are weeeeee!! Ndabona kakubereye disi, mama shenge!! Humura uzanagakuriramo!”

Jyewe –  Urakoze Nyogoku! Reka ngende dore n’abandi barahuye batansiga!!

Kaka – “Yego mwana wa! Ugende neza udatsikira ukavuna umutima kandi utebuke dore nta mazi mfite! Ubwo nahise nshorera ihene niruka nkurikira abandi …

 

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Uziko neza neza munyibukije ubuzima bwo mu cyaro n’bukene bwo kugra umwenda umwe. Iyi nkuru inteye amatsiko aribwo igitangira… Ngize amahirwe kuko nyifatiranye kare, Nzajya mpora nykurikira.. Murakoza

  • eeeeh ki danger !? indi epd irihe?

  • Mbega! Inkuru ziragwira, abanditsi bari aha!!!

    Murwanda ikinyejana nk’iki ibikenewe ni nk’ibi.

    Banditsi, basomyi namwe bayobozi mu nteko y’ururimi n’umuco, nimucyo dushyigikire iby’iwacu n’abiwacu.

    Namwe niko mubibona basomyi bagenzi banje?

    Eddy akwiye iki??????

  • mwiriwe

  • Neza neza wagirango ningewe!!! Mana weeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish