Amagare: Rene Ukiniwabo w’imyaka 18, yegukanye ‘Circuit du Nord’
Rwanda Cycling Cup ifasha abakinnyi bo mu Rwanda kwitegura Tour du Rwanda, ikomeje kugaragaza abakinnyi bashya, no gutungurana. Muri iyi week end umusore witwa Ukiniwabo Rene Jean Paul yegukanye “Circuit du Nord” bava i Rubavu bajya i Musanze.
Kuwa gatandatu tariki 13 Kanama 2016 isiganwa Rwanda Cycling Cup rimara umwaka wose rikinwa ryavuye mu mugi wa Rubavu, risorezwa mu mugi wa Musanze, ku ntera ya 123,4Km mu bagabo, 81,9 Km mu bagore na 98,5Km mu ngimbi.
Iri siganwa ryari ryitzweho ihangana rikomeye kuko ryarimo abakinnyi babiri bavuye mu Bwongereza hamwe na Team Rwanda; Areruya Joseph, Jean Claude Uwizeye na Nsengimana Jean Bosco (watwaye Tour du Rwanda iheruka).
Gusa Hadi Janvier na Mugisha Samuel ntibarikinnye kubera ikibazo cy’uburwayi.
Abasiganwa babanje kuzenguruka umugi wa Rubavu inshuro umunani (8), mbere yo gufata umuhanda ujya i Musanze. Aha abasiganwa bose bagenderaga mu gikundi, cyari kiyobowe na Nduwayo Eric, Nathan Byukusenge ba Benediction Club na Areruya Joseph wa Les Amis Sportifs.
Abahanga mu kuzamuka bahabwaga amahirwe kuri uyu munsi, kuko kuva i Rubavu kugera mu karere ka Nyabihu ni umusozi muremure kandi uzamuka. Byatumye Nathan Byukusenge na Nduwayo Eric bakomeza kuyobora igikundi.
Areruya Joseph na Gasore Hategeka bagerageje gucomoka mu gikundi inshuro ebyiri, ariko abandi bakinnyi bagahita bihuta cyane bakabagarura.
Abasiganwa bageze ahitwa kuri Bazilete basohoka muri Rubavu basatira Nyabihu, Ukiniwabo Rene w’imyaka 18 gusa ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yakoresheje imbaraga nyinshi. Ajya imbere asiga igikundi.
Uyu kuko akiri umwana muri uyu mukino bumvaga baza kumugarura bitabagoye, gusa yageze ahotwa Sashwara na Kora mu murenge wa Bigogwe yatangiye gushyiramo intera hagati ye n’igikundi kiri imbere.
Ukiniwabo wari wakoresheje imbaraga nyinshi azamuka yakomeje kubasiga bagera Jenda bafata ku Mukamira akiri imbere, atangira kugira ikizere cyo gutsinda kuko igice cyari gisigaye cyari ahatambika no kumanuka gusa.
Ubwo Benedicion Club yari igitekereza uwacomoka mu gikundi ngo ajye gusatira Ukiniwabo Rene, batunguwe no gucomoka n’imbaraga nyinshi kwa Tuyishimire Ephraim nawe wa Les Amis Sportifs.
Ukiniwabo na Tuyishimire barangije Nyabihu ahitwa Rurengeri bari kumwe, bakoresha imbaraga nyinshi cyane ngo binjirea Musanze bayoboye.
Byabahiriye bagera mu kilometer ya nyuma igikundi kitarabageraho, bituma Ukiniwabo Rene atsinda Ephraim Tuyishimire kuri ‘sprint’, yegukana isiganwa atahabwaga amahirwe. Yakoresheje 3h,37min 23’’
Mu bakobwa, Debesay Mossana (mushiki wa Debesay Mekseb ukina muri Team Dimension Data), niwe wegukanye iri siganwa atsinze umunyarwanda Uwera Beata wo muri Les Amis Sportifs.
Naho Munyaneza Didier yatsinze mu ngimbi.
Uko bakurikiranye mu bagabo:
1,Ukiniwabo Rene Jean Paul 3h,37min 23’’
2,Tuyishimire Ephraim 3h,37min 23’’
3,Areruya Joseph 3h,37min 24’’
4,Uwizeye Jean Claude 3h,37min 24’’
5,Biziyaremye Joseph 3h,37min 24’’
Hasigaye amasiganwa abiri gusa (‘Tour de Kigali’ na Kivu Belt) ngo Rwanda Cycling Cup irangire, hitegurwe Tour du Rwanda.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ibyo nibyo nta mukinnyi wa Benediction Club warangije muri batanu ba mbere ariko kandi Benediction Club yegukanye imyanya itatu ya mbere muri junior mujye mutanga amakuru yose turabemera bibahe no kumenya ko n’umwaka utaha tugihari
Benediction Club Oyeeee
turagushyigikiye mwana wacu rene komerezaho
Comments are closed.