i Gikonko: nyuma y’amezi 4 ‘bamushyinguye’ bagiye kubona babona aragarutse
*Iwabo bamuvanye mu buruhukiro bw’ibitaro bemeza ko ari umwana wabo bajya kumushyingura
*Uwashyinguwe yemeza ko atapfuye yari mu kazi
*Ageze iwabo aho yashyinguwe rubanda rwakwiye imishwaro ngo ni umuzimu
Musabyimana Claudine w’imyaka 19 y’amavuko avuka mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Gikonko akagari ka Cyili, se umubyara Bikirumurama Abel na nyina Dusabimana Francoise bombi bagiye mu gahinda k’urupfu rw’umwana wabo ndetse mu mezi ane ashize ngo bari bamushyinguye, ariko mu minsi ishize bagiye kubona babona aratashye, igikuba kiracika mu Cyili kuko bose bazi ko yari yarapfuye baranamushyinguye. Uyu mukobwa we yemeza ko atigeze apfa.
Umuseke wasanze Claudine Musabyimana iwabo tumubaza amakuru ye n’imvano y’ibivugwa ko yapfuye ubu akaba yarazutse nk’uko inkuru yari yabaye kimomo aha mu Cyili no muri Gisagara ahenshi.
Ubwo bamubonye yururuka moto ageze hafi y’iwabo dore ko ari mu cyaro hafi y’u Burundi, abaturanyi bamwe ngo bakijijwe n’amaguru bavuga ngo babonye umuzimu w’umukobwa wo kwa Bikirumurama, abandi bati yazutse.
Se umubyara we avuga ko yagize ihungabana kuko yerekana n’imva yari ishyinguyemo uyu mukobwa we kuko iri imbere y’umuryango aho batuye muri aka kagali ka Cyili.
Tariki 7 Mata 2016 ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bari bitabiriye ibiganiro byo kwibuka, bahawe ubutumwa bw’umuturanyi wabo ngo wahamagawe kuri telephone n’umusore w’umumotari utuye i Kigali ariko uvuka aha mu Cyili ababwira ko bamenyesha ababyeyi ba Claudine ko yitabye Imana, uyu ngo yari abyumvise ku itangazo kuri Radio Rwanda rirangisha umurambo w’uwitwa Musabyimana Claudine wari uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi ku Kacyiru.
Bikirumurama Abel ubyara uyu Claudine kuri uyu wa gatanu ubwo twabasuraga yabwiye Umuseke ko umwana we yari yaragiye i Kigali gukorera amafaranga ahamaze amezi umunani nyuma agatabazwa ngo ajye gutwara umurambo we ku bitaro bya Polisi i Kigali.
Ati “nta bushobozi bwo kujya gukura umurambo iyo i Kigali nari mfite bityo ngurisha utuntu twose nari mfite mu nzu n’amatungo, n’imirima y’umuceri yari itarera neza byose ndatanga kuko numvaga ngo iyo utinze kujya gufata umurambo w’uwawe bawusya mu mashini bagakuramo imiti izavura abandi”.
Bikirumurama yabonye amafaranga akodesha imodoka yo kuwushyiramo maze umugore we na musaza w’uwo bitaga nyakwigendera bajya ku Kacyiru kuzana umurambo ndetse ngo ntibyaborohera babanza gusabwa kwishyura ibijyanye n’umurambo barabyishyura.
Musabyimana, musaza w’uyu mukobwa nawe Umuseke wasanze mu rugo yabwiye Umuseke ko we na nyina bitegereje umurambo bakabona ni uwa Musabyimana Claudine barawutahana, barawusezera, inshuti, abavandimwe n’abaturanyi baramushyingura ndetse amezi yari abaye ane, ikiriyo cyararangiye.
Umuyobozi w’Akagali ka Cyili yabwiye Umuseke ko nawe iby’urupfu rw’uyu mukobwa no gushyingurwa kwe yabimenye nubwo atabashije gutabara mu gushyingura.
Uwo bashyinguye ejo bundi yaragarutse
Kuwa gatatu tariki 10/08 muri iki cyumweru, bagiye kubona babona Musabyimana Claudine ageze mu Cyili , abamukubise amaso mbere ngo bahise bakizwa n’amaguru.
Ageze mu rugo induru ziravuga, nawe kuko atari azi amakuru y’ibyabaye agira ubwoba cyane. Ako kanya abagabo ngo baratabara urugo rwuzura abantu, bamwe baje kureba uyu mukobwa wazutse.
Kuva icyo gihe kugeza n’ubu abaturanyi n’abandi bantu baracyaza kureba uyu mukobwa ngo bashire urujijo.
Musabyimana ntiyigeze apfa
Musabyimana Claudine yabwiye Umuseke ko yatangaye cyane kuko we atigeze apfa ndetse nta n’ikibazo kindi yagize, ko ahubwo ab’iwabo byanze bikunze kwa muganga babahaye umurambo bakawutwara bakeka ko ari Musabyimana.
Mu kunyomoza yahaye Umuseke numero ya telephone y’umukoresha we i Kigali utuye ahitwa i Masizi muri Kimironko.
Uyu shebuja Umuseke wamuhamagaye yemeza rwose ko Musabyimana ari umukozi we ko yamwohereje mu rugo iwabo kuwa gatatu ngo aze gufata mutuelle de sante aho avuka yanabaruriwe ikiciro cy’Ubudehe.
Iwabo bari mu byishimo n’agahinda icya rimwe
Bikirumurama Abel , Se wa Musabyimana we ari mu gahinda n’ibyishimo icya rimwe, yishimiye kongera kubona umwana we yari azi ko yashyinguye, ariko ubu anababajwe n’utwe twose twatikiriye mu gushyingura umurambo w’umuntu atazi kugeza ubu.
Ati “Ubu turi mu bukene bukabije kubera ko twatanze ibyacu byose ngo dushyingure.”
Gusa abawutwaye basinye mu buryo bwemewe ko babonye umurambo bagasanga ari uw’umwana wabo bityo bawutwaye.
Ikindi kibabaje uyu mubyeyi ni uko hari abakiri kuninura ku mwana we ngo ni umuzimu kandi ari muzima atarapfuye.
Bikirumurama Abel avuga ko niba hari umuryango wabuze umwana w’icyo kigero ufite ariya mazina yazamenya ko ashyinguye mu Cyili ku Gisagara.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara
20 Comments
Eeeeeh!
No1. Abanyarwanda bitiranwa amazina yombi ni benshi cyane
No2. Birashoboka ko Umurambo bahawe ari uw’uwundi muntu bitiranwa
No3. Ntibibabuze gushima IMANA
Yewega Mana y’i Gatagara!!!
Mbega akaga kubera ubujiji!!
Cyakora uyu muryango wihangane rwose wahuye n’ibibazo
Haguma ubuzima,ibintu ni ibishakwa!
Mbega inkuru ibabaje kdi inashmishije. Ariko disi kutagira communication ni ikibazo. Ubu koko uyu mwana nawe iminsi yoyse yaramaze i Kigali yabuze nuko yagura karashamye ya iri used wenda ya 3000 nibura agahamagara mu cyaro ngo abaze amakuru y’ababyeyi be?? Uyu mwana nawe ni Nyirabayazana w’aka kaga uyu muryango wahuye nako.
Bishoboka ko we yaba afite 4ne ariko iwabo batayigira ubwose kk utekereza ko abantu bose batunze 4ne kk mwagiye mureka kwigiza nkana ubwo urabona uyu musaza afite 4ne kweli
Mbega umukobwa utagira urukundo !!!! ababyeyi bo muri ibi bihe twihangane abana ntacyo tjbabwiye mba ndoba. Kijugujugu cya Kijugutankota .
Njye icyankoze ku mutima muriyi nkuru ni ubukene aba bantu babayemo.ndebera nawe nkayo mafoto yabo! Icyampa abayobozi bacu bakareka kwirirwa bashishikarira ko amahanga yatubona nkabantu bateye imbere kubera imiturirwa izamurwa Kigali ahubwo bakamanuka mu byaro aho ubukene buvuza ubuhuha.birababaje vraiment
Huum!? Nonese wagira ngo nibajya berekana u Rwanda bajye berekana inzu z’abakene? Hanyuma se wowe wari uzi ko u Rwanda rwose ari imiturirwa?
Reka nkumenyeshe niba utari ubizi, u Rwanda ni igihugu gikennye ariko kiri kwiteza imbere, nubona kenshi amazu meza i Kigali ntukibaze ko no mu CYili cg i Mugusa ari ko naho hameze. Nubona abantu bacyeye babyibushye ujye unamenya ko hari n’abakene badasa neza kandi bananutse.
Ibi kandi si mu Rwanda gusa ni ku isi yose.
Icya ngombwa benshi twishimira ni aho igihugu cyacu kiri kugana n’umurongo gifite, urabona ko nk’iki kibazo aba baturage bagize ahanini gishingiye ku bujiji. Igihe abantu bajijutse rero ntabwo ibi byabaho.
Week end nziza
DON’T AGREE! Icyo mwita ubujiji ni iki? Wari uziko amakosa nkaya abaho “no mu bindi bihugu byitwa ko byateye imbere”?! (Uzakurikirane imanza zaho wumve)
NB; Ntahantu na hamwe wahera wita Umuntu IMANA yiremeye injiji! Plz!
N0.2 Ni irihe kosa yakoze kugirango abe muri “class” y’abo mwita injiji?!
Jye nyuma yo kubona ntacyo natanze ngo mvukire muri electricity and running water, nkabasha kugera post graduate, nkabasha kujya guhagararira u Rwanda hanze, nahisemo “guca bugufi”! I’m sorry iyo numvise uwita undi injiji birambabaza.
Wamuretse se akishongora, ko ubwo atazi uburyo iminsi ikona ingwe. Cyakora njye iyi mvugo mwihaye ngo “…u Rwanda aho ruva n’aho ryujya…” imaze kuntera isesemi.
Niko Mimi we, u Rwanda rurajya he ko mutajya muhavuga, mukavuga ko gusa ngo muzi aho mujya ? Igihugu cyaherukaga inzara ituma abaturage basuhukira mu bindi bihungu muri Ruzagayura (1943), amavunja yaherukaga mu gihugu muri za 1980’s kimwe na nyakatsi cg se kurarana n’amatungo mu cyumba none nawe uri aho urimo kwishongora ngo uzi aho u Rwanda rujya. Ntaho uzi, uri inkomamashyi gusa.
urakoze cyane!!! kandi Imana izakomeza Iguteze imbere pe
Icyingenzi nuko ababyeyi bamubonye kdi nawe bimuhe isomo ryo kujya asubiza amaso inyuma akamenya amakuru yabo yasize, birumvikana ko ntanagafaranga yabohererezaga. Twese twigireho
iyo nsomye comments nk’izi ndatangara cyane kandi nkanababara!
1) Uyu mugabo cg umuryango muri kwita injiji si byo rwose!! Mbere yo kwita umuntu injiji banza urebe uwo ari we, uko abayeho,…None se urabona yambaye iriya myenda isa kuriya yenda kumucikiraho asetse? reba inzu yicaye imbere uko imeze!? akenshi imirambo rose irasa pe, cyane ko wumva bari mu kigero kimwe, ikindi ni uko bataherukaga umukobwa wabo, urabona ubu arabyibushye ariko wenda agenda yari ananutse kandi ari muto, nta mpamvu rero yo kumutuka kuba baramwitiranyije!
2) Uyu mukobwa mwita “gito”, muramurenganya pe!! Mwese ko mutunze abakozi iyo za Kigali mubahemba angahe? ku buryo wumva ko yaguramo telephone yo kohereza iwabo wenda nawe ntayo atunze?!! ese urashaka ko yoherereza iwabo amafranga angana iki? akuye he se? ayo mubahemba rimwe na rimwe mukabakata ntimuyazi? kuki mwigiza nkana koko? ubu se tuyobewe ko bamwe mububaraza, bakarya ibyo musigaje bitasigara bakaburara? ntimubaraza mu gikoni se nta n’akaringiti ko kwiyorosa mubahaye? kandi mukabyuka muri mu nsengero mumanitse amaboko ngo mwarakijijwe? rwose mumenye ko umuntu ari nk’undi, twese ntawahisemo k=aho avukira, ni ku bw’umugisha n’impuhwe bya Nyagasani gusa!
3) Aho kurenganya umuturage ngo arakennye, banza urebe abayobozi mbere na mbere kuko birirwa bapfusha ubusa menshi bakora ibidakenewe, bitari ngombwa bitagera ku muturage!! ibihugu byinshi byateye imbere vuba twese dutangarira nka Singapore, China, Korea, Brazil,…. byabanje guha abaturage ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa no mu by’ibanze bityo akaba ari bo bakora cyane bagateza igihugu imbere, naho aho kuzuza amazu maremare n’imihanda myiza i Kigali kugira ngo amahanga adutangarire, ngo badushime ko dukora kandi abaturage bahunga inzara mwarangiza ngo si inzara ni amapfa, nako ngo ntayo ihari mawe hakurikijwe igisobanuro cy’inzara cya PAM!! narumiwe rwose!! Leta nihe ubushobozi abaturage, biteze imbere, hagabanywe imisoro ikabije, ubuhinzi bushyirwe imbere abantu babone ibyo barya, bagabanye ayo bagura imbunda zitagira ingano, bagabanye umubare w’abasirikare benshi dore ko hagezweho kurwanisha technology, ahantu hose hagenda amafranga atari ngombwa hakurweho, ubuvuzi butezwe imbere, uburezi bwo si nzi icyo nabuvugaho ariko bukwiye ivugururua ibyuo kwimura abana nk’abimuka bava mu nzu bajya mu yindi biveho, n’ibindi byiza mbere na mbere bifitiye akamaro umuturage!! tureke gusiga imva irangi ry’umweru kandi imbere harashize!!
KARINGANIRE ese wowe ntabwo uzi gutandukanya ubukene n ubujiji buriya ubujiji urabubona he? Kebab baramuhaye umurambo utari uwe se buriya se iyo aba wowe wari kubigira ute ra? Mwagiye mutekereza mbere yo kwandika. Yenda ashobora kugura fone niba se nta muriro uhagera?.jye ntabujiji mbona hariya.kuko uwamuhaye umurambo w abandi se buriya iyo banyirawo baza kuhagera yari kubigenza ate?
NIBA NIBUKA NEZA MU BITARO (BYA KIBAGABAGA???) HARI UBWO BIGEZE GUHA FAMILLE IMWE UMURAMBO W’UMWANA UTARI UWABO BIBESHYE IRAWUSHYINGURA, NYUMA FAMILLE YA 2 NIYO YABIBONYE (ICYO GIHE NTA MUNTU N’UMWE WIGEZE AVUGA KO ARI INJIJI, SO TUJYE DUCISHA MACYE)
Umuseke: iyo famille ko mbona bakenye cyane. Twafasha gute? Bishobotse mwagira courage mugakomeza akazi Keza mwatangiye Mukabaza abayobozi icyo bakora. Then mutubwire uko twafasha uriya musaza vraiment.
Pole Mzee.
Imana iguhe umugisha kubw’umutima mwiza wo gufasha ufite
Hagati aho se ubwo uwo washyinguwe ni nde? We nta muryango yagiraga? Ni byiza ko uwo muryango ubonye umwana wabo bari baziko bamushyinguye ariko hari undi muryango ushobora kuba utazi ko wapfushije.
Iyi nkuru iratangaje pe
Uwo muryango urarengana pe ntago arinjiji,ubwose kuzi agahinda umuntu abafite iyo yabuze uwe,cyane ko yanamukundaga ukurikije kuntu yemeye kujya kumureba,yarikwirirwa agaragura umurambo ngarebe ko aruwe koko,isomo nuko abantu twajya dushishoza mubyo dukora,,
Comments are closed.