Digiqole ad

Nyamagabe: Ambulance y’ibitaro bya Kigeme yahiye irakongoka

 Nyamagabe: Ambulance y’ibitaro bya Kigeme yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro yafashe iyi modoka ariko nta we yahitanye cyangwa ngo akomereke / Social Media

Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2016, imodoka y’imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bya Kigeme biherereye mu Majyepfo y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.

Inkongi y'umuriro yafashe iyi modoka ariko nta we yahitanye cyangwa ngo akomereke / Social Media
Inkongi y’umuriro yafashe iyi modoka ariko nta we yahitanye cyangwa ngo akomereke

Mugisha Philbert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yatangarije Umuseke ko iyi impanuka y’imodoka y’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Kigeme yebereye mu kagari ka Bwama, mu mudugudu wa Gitwa mu murenge wa Kamegeri.

Iyi modoka ngo yavaga mu Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza kiri mu murenge wa  Kamegeri, muri uwo murenge ni niho habere icyo kibazo cy’inkongi y’umuriro yafashe iyo modoka irashya.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko Polisi yaje gutabara n’abaturage bagerageza kuzimya umuriro ariko imodoka iranga irashya.

Yavuze ko Umushoferi yabonye mu modoka hacumba umwotsi, akuramo umurwayi n’umurwaza n’umuforomo barimo, bagerageza kuzimya umuriro biranga.

Mugisha Philbert yabwiye Umuseke ko Polisi yatangiye iperereza ngo hamenyekane aho uwo muriro wavuye kuko ngo ariwe n’abandi nta we uzi aho uwo muriro waturutse, n’umushoferi ngo nta kindi kintu avuga.

Ati “Ubwo ni ukureka Polisi igakora iperereza.”

Yabwiye Umuseke ko kuba iyi ambulance yahiye bitaza gutera ikibazo cyane ku Bitaro bya Kigeme kuko ngo bari basanzwe bifite n’izindi mbangukiragutabara zikora ku Bigo Nderabuzima.

Ati “Ahasigaye ni ukuganira n’ibitaro tukumva ko hari ikibazo bafite. Birumvikana ko imwe mu mbangukiragutabara bari bafite yahiye, hashobora kubamo icyuho ariko si ukuvuga ko abarwayi bazabura uburyo bava ku bigo nderabuzima.”

Yavuze ko ubu bagiye kureba niba ibitaro bya Kigeme bikeneye ko haboneka indi mbangukiragutabara ku buryo bwihuse cyangwa izashakishwa mu buryo bwitondewe.

Imbangukiragutabara y'ibitaro bya Kigeme yahiye irakongoka/ Social Media
Imbangukiragutabara y’ibitaro bya Kigeme yahiye irakongoka

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Entretien!

  • Iyi mbangukiragutabara ishobora kuba yari ivuye mu igaraje hari uburyo bayicokojemo cyangwa se uburangare bwo kutitabwaho bikunze kuba ku modoka zitwarwa n’abantu benshi buri wese ajyamo atwara gusa atarebye amazi, amavuta, n’ibindi ! Umurwayi se mama yahavuye ate, umuntu byari byageze aho atabarizwa imbangukiragutabara !

Comments are closed.

en_USEnglish