ILPD yahuguye abashinzwe amakuru mu bigo bijyanye n’amategeko
Nyanza – Kuri uyu wa gatanu tariki 12/8/2016 mu karere ka Nyanza mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD (The Institute of Legal Practice and development) basoje amahugurwa y’abashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu nzego zitandukanye mu butabera ku bijyanye na “Media Legal reporting .”
Abahawe amahugurwa ngo bungutse byinshi mu gutangaza kinyamwuga ibijyanye n’amategeko ibi ngo bikazabafasha cyane mu mirimo yabo.
Denise Nsanga ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yavuze ko bungutse ubumenyi ku gutara no gutangaza amakuru agendanye n’ibirebana n’amategeko.
Ati “Ubu ni ubumenyi twari dukeneye mu kazi kacu mu bigendanye n’amategeko.”
Nsanga avuga ko ibyo bavanye muri aya mahugurwa bizatuma bakora akazikabo neza kurushaho kuko ubumenyi bahawe buri mu byo bari bakeneye kuko ubusanzwe batize ibigendanye n’amategeko kandi bari bakeneye kubimenya no kubihuza n’akazi kabo k’itumanaho n’itangazamakuru ry’ibigo bakorera.
Epimaque Musafiri wari uhagarariye umuyobozi w’irishuri rya ILPD ryahuguye aba bakozi yavuze ko abahigiwe bafite uruhare runini mu bijyanye n’itumanaho.
Ibyo bahuguwe ngo bizaha umusaruro ibigo bakorera byibanda cyane cyane mu bigendanye n’amategeko kuko aba bakozi babo bari bakeneye kubihuza n’ibyo nabo bize by’itumanaho n’itangazamakuru.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW