Digiqole ad

DRC: Ubwicanyi bushya bwaguyemo 36 i Beni

 DRC: Ubwicanyi bushya bwaguyemo 36 i Beni

Abaturage mu gace ka Beni bamagana bumwe mu bwicanyi bwakozwe na ADF

Inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda, zirakekwaho kwica abantu ku wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016, nibura bagera kuri 36 biciwe mu gace kitwa Rwangoma, mu mujyi wa Beni uri muri Kivu y’Amajyaruru.

Abaturage mu gace ka Beni bamagana bumwe mu bwicanyi bwakozwe na ADF
Abaturage mu gace ka Beni bamagana bumwe mu bwicanyi bwakozwe na ADF

Imirango itari iya Leta muri ako gace ivuga ko  abaturage babonye umurongo w’inyeshyamba mu masaha y’ikigoroba zerekeza mu duce twa Kasanga na Rwangoma, aho muri Komine ya Behu.

Izo nyeshyamba ngo zaba zaratangiye kwica abaturage ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, zikoresheje imihoro n’amashoka buri wese wari hafi aho.

Uburuhukiro bw’ibitaro bya Beni ngo bwarengewe n’umubare munini w’abapfuye, Polisi ikaba yabujije abaturage kujya gufata abantu babo.

Harakekwa ko imibare ishobora kwiyongera ku baba baguye muri icyo gitero kuko ngo uko amasaha yiyongera hari imirambo yagiye isangwa ahantu batandukanye.

Imiryango itari iya Leta iravuga ko ubu bwicanyi bwashoboraga gukumirwa kubera ko abaturage bari bonye kare ko izo nyeshyamba ahageze.

Pasitori Gilbert Kambale ukuriye imiryango itari iya Leta ati “Tubwira abashinzwe umutekano buri munsi ko bakwiye kongera ingabo ahatuwe n’abantu benshi, Beni, Oicha, na Mbau. Uko bigaragara ntabwo byumvikana. Twabivuze kenshi, ntibikwiye ko abantu bagirwaho ingaruka n’ibitero, bikwiye gukumirwa.”

Abaturage batewe agahinda n’ibyabaye bagiye mu myigaragambyo bamagana ubwo bwicanyi ndetse basaba ko bamwe mu bayobozi begura.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ntabwo yashoboye kuvugana n’abayobozi baba abagisivili n’aba gisirikare cyangwa aba Polisi, kuko ngo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru babyukiye mu nama y’umutekano.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Sorry For That.ababuze ababo mukomeze kwihangana

Comments are closed.

en_USEnglish