Rugamba Sipriyani, Umunyampuhwe wakundaga Bikira Mariya…abahanzi bakomeye bamwigiyeho
*Abahanzi Ngarambe Francois Xavier, Mariya Yohana na Muyango ubuhanzi bwe ngo bwabigishije byinshi.
*Umuhungu we Olivier Rugamba asanga kugira Se Umutagatifu, byakwera imbuto ku muryango nyarwanda
Kicukiro – Kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2016 hibutswe ku nshuro ya 22 umurage wa Rugamba Sipiriyani n’umuryango we, ahanini ngo mu mibereho ye umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (ku babyemera) yarawukundaga cyane, ngo yawuhaga agaciro cyane kuko yakundaga umubyeyi Bikiri Mariya nk’uko bihamywa na benshi bari bitabiriye uyu muhango.
Uyu muhango watangijwe n’igitambo cya Misa cyo kwibuka Rugamba Sipiriyani n’umuryango we, hanyuma hakurikiraho umuhango wo kumwibuka.
Umuhango witabiriwe n’abantu benshi barimo n’abana baba ku muhanda kuko ngo ni we washinze kimwe mu bigo bibakira, Umuryango we La Communaute de l’Emmanuel, Itorero Amasimbi n’Amakombe na Korali Rugamba.
Mu byo abantu bagarutseho cyane muri uyu muhango, ni uko “Rugamba rw’Amahoro” nk’uko bamwitaga, yarangwaga n’urukundo, ngo yabigishije kugira urukundo n’ibikorwa by’impuhwe.
Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuyobozi wa La Communaute de l’Emmanuel, Ngarambe Francois Xavier yavuze ko Rugamba Cyprien n’umugore we ikintu cya mbere yabasigiye ari urukundo.
Yagize ati “Njye mbona ari ikinti kidasanzwe kugira indoro y’urukundo no ku bakwanga. Abakugirira nabi ukamenya kubareba mu ndoro y’urukundo, ukamenya kubavuga neza, ntubasebye. Na none kudacira imanza abandi, kuvuga abandi nabi, gushyira intege nke z’abandi hanze, ahubwo tugomba gushyira ibyiza bibaranga hanze nk’umurage Rugamba Cyprien yadusigiye.”
Umuhanzi Ngarambe Francois Xavier yakomeje avuga ko umurage yabasigiye ari ikintu umuntu wese agomba gukoresha yaba ari iwe mu rugo, ku kazi no mu gihugu. Kwitoza kureba neza ibiranga abandi, bakavuga ibyiza bagezeho aho gushyira imbere ibibi bibaranga.
Olivier Rugamba umuhungu wa Rugamba Sipiriyani yavuze ko icy’ingenzi bifuza kugeraho ari uko ubutumwa bukubiye mu bihangano bye butazima kuko hari inyigisho nyinshi yabasigiye.
Yavuze ko nko mu ndirimbo ivuga ko “Umutima utinya no kwanga guhemuka”, irimo ubutumwa ngo n’abana bato bagomba kumenya bakazakurana bakazabuha n’abana babo.”Kwanga guhemuka”
Uyu ngo ni umurage udasaza umubyeyi we Rugamba Cyprien yasize ukwiye kwimikwa n’urubyiruko rw’u Rwanda rwa none n’uruzaza.
Olivier Rugamba avuga ko gushyira Rugamba Cyprien mu Batagatifu ba Kiliziya Gatolika (byasabwe mu myaka ishize), bo nk’umuryango babyishimira kuko ngo ni ibintu babona ko yakoreye, ariko atashatse ko yakwitwa Umutagatifu.
Kumwita Umutagatifu ngo ni ikintu cyabiba imbuto nyinshi mu muryango nyarwanda.
Umuhanzi mukuru kandi wubashywe, Mukankuranga Marie Jeanne uzwi ku izina rya Mariya Yohana yavuze ko nk’umuhanzi atamwigiyeho ubuhanzi gusa, ahubwo ngo yari umuntu ushyira mu bikorwa icyo yatakerezaga cyose.
Yagize ati “Hari byinshi yahimbaga, harimo indirimbo z’Imana, agahimba ku Rwanda, n’ibindi kandi bifite icyo bisobanuye kizima.”
Mariya Yohana yakomeje avuga ko urubyiruko rugomba kugira urukundo rugashyira hamwe ndetse rugakoresha impano kugira ngo bizabagirire akamaro.
Umuhanzi Muyango Jean Marie na we yavuze ko yumva indirimo za Rugamba Cyprien yumvise ko atari umuririmbyi gusa ahubwo ngo yari umusizi kuko wumvise amagambo ari mu ndirimbo ze ngo ntaho bihuriye n’ibyo baririmba.
Ati “Amagambo ye yose ntabwo wapfa kuyisobanurira mu byo yaririmbaga, ahubwo n’ibintu wagombaga kubanza ugasobanuza, mu by’ukuri yari Umusizi kandi nta wundi muntu yumvanye amagambo akoresha, uretse wenyine (Rugamba).”
Mu buhamya bwagiye butangwa, benshi bagiye bavuga ko Rugamba Cyprien n’umugore we Mukansanga Daphrose babeshejweho n’impuhwe z’Imana, kandi bazisangizaga abandi, bafasha abakene.
Bavuze ko hari n’abandi Umuryango wa Rugamba wafashaga kubona ibyo kurya, gusa ngo ibyo byose yabikoraga mu ibanga.
Ibikorwa by’impuhwe Rugamba Cyprien na Daphrose bakoraga ngo ni byinshi cyane, kandi impuhwe bagiraga ngo bazivomaga mu isengesho.
Bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Photos/ D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Rugamba Sipiriyani n’amasimbi n’amakombe turabazilikana.
Why do human being of every place and time love to make heros out of other the mortal human beings ? Uwandusha ibisobanuro bifatika yazamfasha kubyumva neza !
What’s your problem, man? Role models have existed throughout all ages and whether u want or not, Cyprien and Dafroza Rugamba are a gift to our sad modern times. Unless you are one of those people who are always looking for black spots where everyone else see dazzling light! Poor u!
I am not contesting for anything; mine is rather an intellectual inquiry as to why humans have tended and still tend to deify some of their kins. What is role-models ? How are role-model produced ? What are the measurable, objective attributes of a role-model if any? And, ultimately why would a human being need a role-model as another human being?
Instead of painting me in a dark hue, you should rather chip in some explanation if you have the intellectual ability to do so. s
Imana izakire Rugamba na Daphrose mu bwami bwayo ariko bajye basabira umukazana wabona dukorana. Umubonye hanze ni umumalayika ariko Nyagasani umenye ibiba nyuma y’akazi cyangwa… Agahinda kakwica gusa. Twe twarumiwe gusa.
Ese ibyo by’umukazana namwe murabizi ? Zirema kwinshi. Twe dukorana muri Dct twarumiwe. Ni hatari.
Apuuu. Va ku ngegera. Twivugire Rugamba naho uriya mugore yagucumuza. Duherutse kumuvugaho twagiye guhemba umuntu turumirwa gusa. Jye nyina ndamuzi ariko ntiwamenya ko yabyaye uriya. Rugamba yari umugabo. Ese abana be hari uzamukurikiza? Ese uriya uri kwifoto azi kuririmba?
Uwo mugore muvuga twumvana missa rimwe na rimwe sasita. Ntibintunguye cyane kuko hari uwigeze kumutubwira tumugira umusazi. Yebabawe. Ndababaye pe.
Blackniger. Am nt intended to attack you but following your comments, please u should style up!!! Cyprian was aman of his kind!! Patient, with good loving and caring heart and alike… Uzi indirimbo ze ubundi???
Comments are closed.