Tags : Rwanda

Byari icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Amavubi –McKinstry

Johnny McKinstry wari umaze umwaka n’igice atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yemeje ko yahagaritswe ku mirimo ye, ndetse ashimira n’abo bakoranye. Ati “Byari icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda.” Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 17 Kanama 2016, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, umunya-Ireland Johnathan McKinstry yirukanwe. […]Irambuye

Mutoniwase yashushanyije ‘First Lady’ na crayon amuha ifoto nk’impano

Edwige Mutoniwase ni umwe mu bana 23 barangije amahugurwa y’ibyumweru bitatu y’ikoranabuhanga mu ishuri rya Tumba College of Technology, kuko ari mu bana batsinze neza mu bigo bigamo, Mutoniwase afite n’ubuhanga yagaragaje mu gusoza aya mahugurwa kuri uyu wa Kane muri iki kigo kiri i Rulindo. Mutoniwase w’imyaka 18 yabashije gushushanya akoresheje crayon/pencil, ishusho ya […]Irambuye

Syria: Abantu 17 000 bamaze gupfira muri gereza kuva 2011

Icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, kivuga ko abantu bakabakaba 18 000 bapfiriye muri gereza mu gihugu cya Syria kuva imvururu zo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Assad zatangira muri Werurwe 2011 kugeza mu Ukuboza 2015. Iki cyegeranyo gishya ngo cyashingiye ku buhamya bw’abantu 65 barokotse iyicarubozo rikorerwa mu magereza yo muri iki gihugu […]Irambuye

South Sudan: Riek Machar wahoze ari Visi Perezida yabashije guhunga

Uwahoze ari Visi Perezida  muri Sudan y’Epfo, akaba akuriye inyeshyamba, Dr Riek Machar yabashije guhungira mu gihugu cyo muri Africa y’Iburasirazuba nk’uko abo mu nyeshyamba ze babivuga. Riek  Machar yavuze mu murwa mukuru Juba, nyuma y’imirwano ikomeye mu kwezi gushize hagati y’ingo za Leta zishyigikiye Perezida Salva Kiir n’inyeshyamba ze. Umuvugizi wa Dr Riek Machar, […]Irambuye

Nigeria: Umugabo wise imbwa ye izina rya Perezida w’Igihugu yarekuwe

Umugabo muri Nigeria yari yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwita imbwa ye izina rya Perezida, Muhammdu Buhari yaje kurekurwa nta cyaha na kimwe arezwe nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Vanguard. Joe Fortemose Chinakwe wahisemo kwitiranya imbwa ye na Perezida, yabwiye icyo kinyamakuru ko nta mugambi mubi yabikoranye ku baba bakeka ko yari agambiriye gutuka Perezida […]Irambuye

Isoko ryo gutora MissRwanda ryahagaritswe

Igikorwa cyo gutoranya MissRwanda ni kimwe bimaze kugira izina rikomeye mu Rwanda. Mu ntangiriro z’umwaka abakobwa bariyandikisha ngo bahatanire kamba. Ubu isoko risigaye rihabwa abikorera bategura iki gikorwa ryabaye rihagaritswe by’agateganyo. Hamaze iminsi hari ipiganwa ry’abikorera bahataniraga gutegura amatora ya Miss Rwanda 2017. Babiri bari basigaye bahatana ni; General Logistics Service na Rwanda Inspiration Back. […]Irambuye

Ngoma: Kiliziya na Kaminuza byumvikanye ku ikoreshwa ry’ubutaka

Kuwa kabiri, Diyoseze Gatolika ya Kibungo na Kaminuza ya Kibungo (UNIK) basinye umukono ku masezerano yemerera iyi kaminuza kubyaza umusaruro ubutaka bwa Diyosezi hagamijwe guteza imbere abaturage. Aya masezerano yasinyiwe mu biro bya Diyoseze ya Kibungo hagati y’umuyobozi wayo  Mgr Antoine Kambanda n’umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo Prof Silas Lwakabamba, ni amasezerano ngo agamije gukoresha […]Irambuye

Gicumbi: Abagore barerekana icyizere cy’iterambere mu imurikabikorwa

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kanama 2016 mu karere ka Gicumbi hatangijwe imurikabikorwa ryerekana aho bageze bashaka iterambere rirambye, ribaye ku nshuro ya kane ryitabiriwe n’Abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye. Uruhare rw’Abafatanyabikorwa bakorera mu miryango itegamiye kuri Leta  rwagaragaye cyane mu guteza imbere Abagore bo mu cyaro, aho bigishwa imyuga itandukanye nko kuboha imyenda, uduseke, imitako […]Irambuye

Tanzania: Magufuli yiyemeje kugurira igare ryiza ufite ubumuga

Magufuli yemereye uyu mugabo wamugaye igare rifite moteri nyuma yo kumubona kuri Televiziyo akoresha igare risanzwe akamugirira impuhwe. Mu itangazo ryasomewe kuri Televiziyo TBC, Perezida John Magufuli avuga ko azakoresha umushahara we mu kugurira igare uyu mugabo, kandi ngo azabikora bitarenze iki cyumweru. Parezida Magufuli, wahimbwe akazina ka “bulldozer” ataraba Perezida, yakunze kuvuga imbwirwaruhame zirimo […]Irambuye

Nyaruguru: Imbuto z’ibirayi zihatuburirwa bazisagurira abandi na bo batarakwirwa

*Abaturage bavuga ko imbuto z’intuburano zitanga umusaruro mwinshi ariko ngo ntiziboneka, *ADENYA mu gihembwe gishize yatubuye T 90 i Nyaruguru hahingwa T 40 zonyine. Igihingwa cy’ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera cyane mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo kikaba no mu bihingwa bine byatoranyijwe guhingwa muri aka Karere muri gahunda yo guhuza ubutaka, nubwo […]Irambuye

en_USEnglish