Digiqole ad

Nigeria: Boko Haram yerekanye abakobwa 200 ba Chibok, muri bo 40 bagizwe abagore

 Nigeria: Boko Haram yerekanye abakobwa 200 ba Chibok, muri bo 40 bagizwe abagore

Boko Haram yavuze ko abakobwa 40 bashakiwe abagabo

Inyeshyamba z’Umutwe wa Kiyisilamu za Boko Haram zerekanye video igaragaza bamwe mu bigaga ku ishuri ry’abakobwa mu mujyi wa Chibok.

Boko Haram yavuze ko abakobwa 40 bashakiwe abagabo
Boko Haram yavuze ko abakobwa 40 bashakiwe abagabo

Abakobwa bagera kuri 50 berekanywe bari kumwe n’umugabo ufite imbunda asaba ko abarwanyi bafashwe na Leta barekurwa kugira ngo n’abo bakobwa babe barekurwa, ndetse yavuze ko hari bamwe mu bakobwa bishwe mu bitero by’indege za Leta.

Leta yatangaje ko irimo gukurikirana bya hafi iby’iyo video yatangajwe.

Boko Haram bivugwa ko ifite abakobwa 200 muri 276 bashimuswe mu ishuri ry’abakobwa muri Mata 2014.

Abatari Abasilamu bagizwe ku ngufu abayoboke b’iryo dini, kandi hari ubwoba ko abanshi muri abo bakobwa basambanyijwe n’abarwanyi ku gahato cyangwa bagahatirwa kurongorwa n’ababashimuse.

Umwe mu baharanira ko aba bakobwa barekurwa mu bukangurambaga bwiswe “Bring Back Our Girls” yatangarije BBC ko nyuma yo kubona iyo video ibyo yabonyemo biteye ubwoba.

Aisha Yesufu yagize ati “Buri wese yagakwiye guhangayikira ubuzima aba bakobwa barimo.”

Umwe mu bakobwa ba Chobok yagaragajwe kuri video ya Boko Haram asaba ababyeyi kotsa Leta igitutu
Umwe mu bakobwa ba Chobok yagaragajwe kuri video ya Boko Haram asaba ababyeyi kotsa Leta igitutu

“Abakobwa 40 bararongowe”

Iyi video itangirira ku mugabo wipfutse umwenda mu maso akarasa amasasu, ubundi akavugira kuri camera.

Uyu mugabo avuga ko bamwe mu bakobwa bakomeretse bakaba bafite ibikomere byanabahitana, kandi ko abakobwa 40 bashyingiwe.

Uyu mugabo uvuga mu rurimi rwa Hausa ruvugwa na benshi muri Nigeria, avuga ko abakobwa batazarekurwa na rimwe, igihe Leta itazaba yarekuye abarwanyi ba Boko Haram bamaze igihe barafashwe.

Video igiye kurangira, herekanwamo imirambo y’abantu Boko Haram ivuga ko bishwe n’indege z’intambara za Leta.

Muri Video ariko hagaragaramo ijwi ry’umukobwa wavugishijwe mbere wiyita Maida Yakubu, asaba ababyeyi gushyira igitutu kuri Leta ya Nigeria.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish