Kimihurura – Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rwashyiririweho kuburanisha ibyaha by’aboherejwe n’amahanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ruhamije Pasitoro Jean Uwinkindi icyaha cya Jenoside, kwica n’ibyaha byibasiye inyoko muntu maze rumukatira gufungwa burundu. Umucamanza yavuze ko nk’uko byemejwe n’Abatangabuhamya batandukanye, Pasitori Uwinkindi yagiye ajya mu bitero bitandukanye byahitanye Abatutsi benshi mu cyahoze ari komini […]Irambuye
Tags : Rwanda Genocide
Collectif des parties civiles pour le Rwanda yo mu Bufaransa yatangaje ko ubujurire bwa Pascal Simbikangwa, wakatiwe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka gufungwa imyaka 25 ahamwe no gukora Jenoside mu Rwanda, buzatangira kumvwa mu rukiko rwa komine Bobigny muri Paris ku itariki ya 24/10/2016. Simbikangwa ubu afungiye mu Bufaransa. Uyu mugabo wahoze ari umusirikare […]Irambuye
Ladislas Ntaganzwa, umwe mu banyarwanda icyenda bakekwaho Jenoside bashakishwaga mu n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda rwabaga i Arusha, yatawe muri yombi nk’uko byatangajwe n’ishami ryasigariyeho uru rukiko. Ntaganzwa mu 1994 yari Burugumestre w’icyahoze ari Komini Nyakizu (ubu ni mu karere ka Nyaruguru), akekwaho kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha […]Irambuye
Mu kumurikira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho na Komisiyo yo kurwanya Jenoside mu mwaka wa 2014-2015 n’ibiteganywa kugerwaho mu mwaka wa 2015-2016; kuri uyu wa 22 Ukwakira umuyobozi mukuru w’iyi Komisiyo John Rutayisire yavuze ko kuba inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi z’Akarere ka Musanze zimeze uko zimeze ubu biteye agahinda. Imbere y’abadepite n’Abasenateri, Komisiyo […]Irambuye
*Urukiko rwongeye kumva bundi bushya Abatangabuhamya; *Uwinkindi avuga ko Avoka uri kumuburanira ari kumuroha ahantu habi; *Ngo abagera mu 100 ni bo bashobora kuba barapfiriye kuri ADEPR Kayenzi; *Undi avuga ko yiboneye uwinkindi mu bitero; …hari aho yamubonye afite icumu. Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Uwinkindi Jean ibyaha bya Jenoside birimo kuba yaratanze impunzi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko ibirego byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Padiri Wenceslas Munyeshyaka yakurikiranwagaho bikurwaho. Umushinjacyaha François Molins yavuze ko mu iperereza ngo ryakozwe, babuze ibimenyetso bihamya ko Wenceslas Munyeshyaka yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kabone n’ubwo ngo imyitwarire ye n’imvugo ze za nyuma no mu gihe […]Irambuye
*Ni we munyarwanda wa mbere woherejwe na Canada ku byaha bya Jenoside *Akigezwa mu Rwanda yavuze ko aje guhangana n’Inkiko zaho *Yatangiye kuburanishirizwa mu Rwanda mu ntangiro za 2012 *Ubushinjacyaha bwakunze kumutunga agatoki ko “atinza urubanza nkana.” “Naje ntafashe ifunguro rya mu gitondo; ndumva mu nda ntakirimo; ndakubwe (ndashaka kujya mu bwiherero); mfite rendez-vous ya […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyemo Leon Mugesera ibyaha birimo ibya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya rifatwa nk’iryatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 Urukiko ntirwabashije kumva umutangabuhaya (ushinja uregwa) utarasoje ubuhamya bwe kuko uyu munsi uregwa atari yunganiwe. Muri uru rubanza rumaze imyaka isaga itatu; […]Irambuye
Urukiko rw’ahitwa Poitiers mu burengerazuba bw’Ubufaransa rwatanze umwanzuro ushyigikira ko Innocent Bagabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa kuburanira mu Rwanda. Uyu yamaze guhabwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse Amnesty International imufasha mu kugira ngo atoherezwa. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, mu gihe kinini gishize Ubufaransa bwinangiye kohereza abakekwaho gukora Jenoside ngo baburanire mu Rwanda, […]Irambuye
Perezida Kagame avuga ko abanyarwanda bakwiye kumenya impamvu inkuru z’ibyabaye mu Rwanda zivugwa mu mahanga ari izinyuranye cyane n’ibyabaye koko mu Rwanda. Avuga ko nka ‘documentary’ yiswe ‘Rwanda, the untold story’ yo igamije gupfukirana inkuru nyayo Umuryango Mpuzamahanga utifuza ko ivugwa ku byabaye mu Rwanda ngo bibe ari byo bimenyekana. Mu ijambo yagezaga ku bari […]Irambuye