Digiqole ad

i Musanze hari inzibutso ziteye agahinda zidakwiye no kwitwa inzibutso – CNLG

 i Musanze hari inzibutso ziteye agahinda zidakwiye no kwitwa inzibutso – CNLG

Dr John Rutayisire na Dr J.Damascene Bizimana bo muri CNLG imbere y’Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa kane nimugoroba

Mu kumurikira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho na Komisiyo yo kurwanya Jenoside mu mwaka wa 2014-2015 n’ibiteganywa kugerwaho mu mwaka wa 2015-2016; kuri uyu wa 22 Ukwakira umuyobozi mukuru w’iyi Komisiyo John Rutayisire yavuze ko kuba inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi z’Akarere ka Musanze zimeze uko zimeze ubu biteye agahinda.

Dr John Rutayisire na Dr J.Damascene Bizimana bo muri CNLG imbere y'Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa kane nimugoroba
Dr John Rutayisire na Dr J.Damascene Bizimana bo muri CNLG imbere y’Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa kane nimugoroba

Imbere y’abadepite n’Abasenateri, Komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside CNLG yagaragaje ko hari byinshi byagezweho birimo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; kubungabunga imibiri y’abazize Jenoside, gusana zimwe mu nzibutso za Jenoside, kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga inyandiko za Gacaca, gufasha abatishoboye bacitse ku icumu n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa CNLG wamuritse icyegeranyo gikubiyemo ibi byagezweho  yavuze ko mu rwego rwo guhanga n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi hatanzwe hakanatangazwa inyandiko zivuguruza ibikubiye muri Filimi mbarankuru “Rwanda’s untold story” yakozwe na BBC.

Ku bijyanye no kubungabunga imibiri, Rutayisire yavuze ko muri uyu mwaka hatunganyijwe imibiri igera muri 7 440 ishyinguye mu nzibutso nka Nyamata, Ntarama, Bisesero, Murambi na Nyarubuye.

Uyu muyobozi wa CNLG yavuze ko ku bijyanye no kubungabunga ibimenyetso bya jenoside hitawe ku gusana inzibutso zirimo urwibutso rwa Nyarubuye, aho inzu z’uru rwibutso zarangiye gusanwa, naho urwibutso rwa Ntarama imirimo yo gusana uru rwibutso ngo igeze kuri 80%.

Nubwo umuyobozi wa CNLG yagaragaje ko iyi komisiyo yagerageje gusana inzibutso, bamwe mu badepite bavuze ko mu bijyanye no gusana no kubaka inzibutso hakirimo ibibazo.

Abaza, Depite Murekatete Marie Therese yagize ati “…nko mu karere ka Musanze, gahunda yo gusana inzibutso umwaka ushize ntibyigeze bigaragazwa muri budget ko inzibutso zasanwa kandi haracyari imibiri itarashyingurwa, yewe no muri budget y’uyu mwaka mfite amakuru ko ntabirimo, noneho nshingiye ku mwanzuro ya Sena nkibaza nti komisiyo ibyitwaramo ite kugira ngo izo nzibutso zisanwe?”

Atanga ibisobanuro kuri iki kibazo, umuyobozi mukuru wa CNLG; Rutayisire yagize ati “…inzibutso za Musanze jye navuga ko ziteye agahinda, kuko nyuma y’imyaka 21 ntabwo zimeze uko zagakwiye kuba zimeze, sinzi ko umuntu yanazita inzibutso, ndemera ko biteye agahinda. Ni agahinda gusa”

Uyu muyobozi wirinze ku bitindaho avuga ko birenze imitekerereze ya muntu, yavuze ko CNLG yamaze kuvugana n’ubuyobozi bwa Musanze bukababwira ko iki kibazo kiri mu bigomba kwibandwaho kugira ngo imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ishyingurwe n’izo nzibutso zikorwe neza.

Ku kibazo cy’amafaranga y’inkunga agenerwa abacitse ku icumu atabageraho nk’uko byari byabajijwe n’abatepite,  Rutayisire yavuze ko na byo ari agahomamunwa.

Ati “ kumva ko hari uwacitse ku icumu wagenewe inkunga ntimugereho, ni mu byo bita crime; mu buhemu bubaho bwose cyangwa icyaha kibaho cyose ntabwo nibaza ko haba hari icyaha kirenze icyo.”

Abayobozi b'Inteko imitwe yombi muri iki kiganiro cyatanzwe na CNLG
Abayobozi b’Inteko imitwe yombi muri iki kiganiro cyatanzwe na CNLG

 

 Ikigeranyo cy’ishusho ya Jenoside mu cyahoze ari Gisenyi kirasohoka vuba…

Icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi hazwiho kuba haragerarejwemo Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ahitwa mu Bigwogwe, aho Abagogwe bagiye batotezwa abandi bakicwa bitwa kuba ibyitso.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru; umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG; Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko mu rwego rw’ubushakashatsi kuri Jenoside, iyi komisiyo igiye gusohora ubushakashatsi bubiri burimo ubugaragaza uko Jenoside yateguwe n’uko yagenze aha hahoze ari muri Perefegitura ya Gisenyi.

Ubundi bushakashatsi ni ubugaragaza imiterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda nyuma y’iyi myaka 21 ishize.

Dr Bizimana avuga ko ubu bushakashatsi buzasohorwa mu Ukuboza k’uyu mwaka ndetse ko bwarangiye kwandika, ubu ikiri gukorwa ari ukubukosora mu nyandiko.

Ibikorwa CNLG ivuga ko izibandaho muri uyu mwaka wa 2015-2016 harimo kubika mu buryo budasanzwe inyandiko za Gacaca; kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside no guhangana n’abapfobya Jenoside.

Abayobozi ba CNLG imbere y'Inteko uyu munsi
Abayobozi ba CNLG imbere y’Inteko uyu munsi
Abadepite babajije ibibazo bitandukanye ku byatangajwe na CNLG
Abadepite babajije ibibazo bitandukanye ku byatangajwe na CNLG

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ko mu bitenganywa ntaho mbona CNLG ikorana n’Akarere ka Gisagara kugirango hashyingurwe mu cyubahiro imibiri ibihumbi 27 igishyinguye muri shitingi imyaka ishize ari 20 kuko yari yarashyinguwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika( yari Vis Perezida icyo gihe) muri 1995 mu bushobozi bwariho icyo gihe.
    Nibutse ko izo nzirakarengane zishwe ku itegeko ryatanzwe n’uwari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi SINDIKUBWABO Theodore ubwo yatangizaga ubwicanyi mu cyari KOMINI NDORA ( UBU NI MU KARERE KA GISAGARA ) ku itariki 20 Mata 1994. Kudashyingura iyi mibiri mu cyubahiro byaba kwibagirwa amateka.

Comments are closed.

en_USEnglish