Digiqole ad

Ese MUGESERA yaba atinza nkana urubanza? Ni mpamvu ki?

 Ese MUGESERA yaba atinza nkana urubanza? Ni mpamvu ki?

Ku mugoroba wo kuwa 25 Mutarama 2012 nibwo yagejejwe i Kigali n’ubutabera bwo muri Canada. Photo/Daddy Sadiki Rubangura/UM– USEKE

*Ni we munyarwanda wa mbere woherejwe na Canada ku byaha bya Jenoside

*Akigezwa mu Rwanda yavuze ko aje guhangana n’Inkiko zaho

*Yatangiye kuburanishirizwa mu Rwanda mu ntangiro za 2012

*Ubushinjacyaha bwakunze kumutunga agatoki ko “atinza urubanza nkana.”

“Naje ntafashe ifunguro rya mu gitondo; ndumva mu nda ntakirimo; ndakubwe (ndashaka kujya mu bwiherero); mfite rendez-vous ya muganga; nkeneye amajwi n’inyandikomvugo by’Abatangabuhamya bose; ndumva concentration inshiranye;…”

Ni zimwe mu mpamvu Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya, ajya atanga asaba ko iburanisha risubikwa rigasubukurwa ikindi kighe. Ku bushinjacyaha buburana n’uyu mugabo bubifata nko “Gutinza urubanza nkana”.

Ku mugoroba wo kuwa 25 Mutarama 2012 nibwo yagejejwe i Kigali n'ubutabera bwo muri Canada. Photo BY Daddy Sadiki Rubangura/UM-- USEKE
Ku mugoroba wo kuwa 25 Mutarama 2012 nibwo yagejejwe i Kigali n’ubutabera bwo muri Canada. Photo BY Daddy Sadiki Rubangura/UM– USEKE

 

Ibisa nk’imbanziriza gutinza urubanza

Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, bwa mbere Leon Mugesera yitaba Urukiko rw’ibanze i Nyamirambo, iki gihe yavuze ko atashobora kuburana mu Kinyarwanda kuko yakibagiwe bityo asaba kuba yaburana mu rufaransa.

Yarabyangiwe, ariko nabyo byari urubanza kuko byafashe amezi kugira ngo ategekwe kuburana mu rurimi yavuze imyaka 60 yavugaga ko yibagiwe.

Ubwo yabazwaga urutonde rw’Abatangabuhamya bashobora kuzamushinjura no gutanga umwirondoro wabo; Mugesera yavuze ko azashinjurwa n’abatangabuhamya barenga 50 kandi baherereye mu bihugu bitandukanye ku isi.

Bamwe mu bo yavugaga harimo abahoze ari abanyamabanga b’Umuryango w’Abibumye (ONU); Kofi Annan na Boutros Boutros Ghari, ndetse n’uwari uyoboye ingabo zari mu butumwa mu Rwanda ubwo Jenoside yabaga ari we Gen Romeo Dallaire.

Aba bagabo bafatwa nk’ibikomerezwa ku isi kumva ko bari kuza gushinjura Mugesera ntibyari byoroshye dore ko aba bose bagombaga kuza bishyuriwe na Leta y’u Rwanda yaba ari amafaranga y’urugendo n’ibindi byose bari gukenera bari mu Rwanda.

 

Ibyagaragariga amaso n’ubwonko

Mu kubaza Abatangabuhamya (bamushinja); nubwo yavugaga ko ari uburenganzira bwe; Mugesera yabazaga ibibazo byumvikana ko bidafitanye isano n’ikirego. Nko kubaza ubwoko bw’Umutangabuhamya; kumubaza niba yubatse; n’ibindi byagarukagwaho n’Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibi bibazo byabaga bigamije gutinza urubanza.

Inshuro zirenze imwe humvikanye Mugesera yitaba Urukiko ariko agataha ataburanye, rimwe agatanga impamvu zitera urujijo ariko zikagenderwaho hagasubikwa urubanza.

Mugesera yigeze kwitaba Urukiko abwira Umucamanza ko atashobora kuburana kubera imiziki yaraye imusakuriza ntabone uburyo bwo gutegura urubanza. Ni muri 2014 ubwo hafi ya Gereza (1930) hari habereye Imurikagurisha.

 

Kurwara no kubura kwa Avoka

Muri uru rubanza; hakunze kumvikana ibura ry’uwunganira uregwa ariwe Me Jean Felix Rudakemwa. Rimwe akaba yatanze impamvu ubundi ntazitange. Nk’uko n’ubu bimeze.

Ubushinjacyaha bwakunze kugaragariza Urukiko ko imyitwarire nk’iyi iba igamije gutinza Urubanza nkana dore ko hari n’igihe uyu munyamategeko yigeze kubihanirwa agacibwa amande y’ibihumbi 400 yo gutinza nkana urubanza.

Uburwayi bwa Me Jean Felix Rudakemwa na bwo bwigeze guteza urujijo bituma inteko y’Urukiko ikora n’ubugenzuzi niba koko iyo Me Rudakemwa yabaga yavuze ko afite ikiruhuko cy’uburwayi biba ari ukuri.

Mugesera mu iburanisha yigeze kugira ati "Naje ntacyo nshyize mu nda, muri gereza bambwiye ngo Pain-coupé zarabuze ra!!"
Mugesera mu iburanisha yigeze kugira ati “Naje ntacyo nshyize mu nda, muri gereza bambwiye ngo Pain-coupé zarabuze ra!!” Photo by NewTimes

Umucamanza mushya asa nk’uwakojeje agati mu ntozi

Ku byavugwaga n’Ubushinjacyaha ko uyu mugabo atinza urubanza, byarushijeho ubwo inteko iburanisha uyu mugabo yavugururwaga kuko Athanase Bakuzakundi wari perezida w’iyi nteko yasimburwaga na Béatrice Mukamurenzi.

Uregwa (Mugesera) yasabye urukiko gutangira bundi BUSHYA uru rubanza rwari rumaze imyaka ibiri n’igice kugira ngo uyu mucamanza mushya amwumve. Icyo gihe yagize ati “…nkeneye kumvwa n’Umucamanza wajye mushya, tugomba gutangira bushya.”

Yakunze gutaka inzara mu iburanisha. Byabaye inshuro zirenze imwe; Mugesera agasaba Umucamanza uyoboye Iburanisha kurusubika avuga ko ashaka gutaha.

Yigeze kugira ati ‘…naje ntacyo nshyize mu nda, nta funguro rya mu gitondo nafashe, kuri Gereza bambwiye ko pain coupe zabuze ra!!.”

 

Ni mpamvu ki?

Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha bitanu birimo Gushishikariza abandi umugambi wa Jenoside; gucura no gutegura umugambi wa Jenoside byose bihanishwa igihano kiruta ibindi mu mategeko ahana y’u Rwanda aricyo “Igifungo cya burundu y’Umwihariko.”

Benshi mu bagaruka ku ijambo bivugwa ko ryavuzwe na Mugesera muri ‘meeting’ yo ku Kabaya mu 1992 bemeza ko ryari rigamije gukangurira Abahutu kwanga no gutsemba Abatutsi.

Mu kuburana; Mugesera yagiye abwira Ubushijacyaha ko bwarangije icyo yise umugambi wabwo, rimwe yigeze kugira ati “…ariko ubundi ko mwamaze kumbamba kuki mutanjisha…”

Birashoboka ko kubona ko kuzahabwa igihano cyo gufungwa burundu ntaho azabihungira akumva ko kuba yazamura impamvu zigamije gutinza urubanza ari uburyo bwo gukomeza kwitwa umwere (atarakatirwa) ndetse no gukomeza kugera hanze ya gereza akisanzura mu mvugo.

Alain Mukurarinda; umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yigeze kubwira uregwa ko ibyo akora agamije gutinza urubanza bizarangira, yagize ati “…urarutinza ariko ni hahandi amaherezo y’inzira ni mu nzu…”

 

Haba harimo kureba kure…?

Leon Mugesera nk’umwe mu Banyapolitiki bo hambere, yakoze politiki ku ngoma ya Perezida Habyarimana Juvenal yagiyeho imaze guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda Gregoire wayoboye bwa mbere Repubulika y’u Rwanda.

Asesengura ibijyanye no kuba Mugesera yaba atinza arubanza; mu kiganiro Umunyamategeko Me Pascal G Munyemana yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango yavuze ko Mugesera ashobora kwizera ko Ubutegetsi buriho bwahinduka atarakatirwa akaba yabigenderaho agaragariza ubutegetsi bushya ko yarenganye agasaba kurenganurwa.

Uyu munyamategeko yavuze kandi ko mu gihe Mugesera yakwitaba Imana atarakatirwa byaba ari amahirwe ku muryango we kuko mu gihe haba hari abagombaga kuzamurega kwishyura indishyi bitaba bigikozwe.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

 

Martin Niyonkuru ni umunyamakuru w’Umuseke ukurikirana gusa ibyo mu nkiko (court reporter). Amaze imyaka ibiri irengaho amezi macye akurikira urubanza rwa Leon Mugesera, hamwe n’izindi manza zimwe na zimwe zikomeye.

13 Comments

  • ariko mugesera yagiye agabanya ubutesi

    • Mugesera niba agomba gukatirwa kuberako yavuze ijambo Kabaya muri 1992 mu gihugu kiri mu ntambara imyaka 2 mbere yuko jenoside iba ndetse ikaba yarabaye adahari bishatse kuvugako abaenshi mu Rwanda bagombye kurya menge kuko ubwo bucamanza bushobora kuzakoreshwa bubabaza ibyo bavuga cyangwa bavuze.

      • KARANGO nawe bazabikubaze kuko ndabona uri munzira z’amagambo atameshe

  • mumukatire

  • Nguko uko umucyaha yiruka ntawe umwirukanye! MUGESERA icyaha cye ntacyemera riko gihora kimuraza amajoro

  • Ntabwo Mugesera ariwe utinza urubanza nonese azareke abobatangabuhamya baguzwe bakaba batashobora kubeshya Ngo bifate kuberako ntabwenge bazi cyangwako bakoreshwa nabaswa?

  • Ari Mugesera, ari Kimenyi na Karango n’abandi bose batekereza kimwe, amaherezo y’inzira ni mu nzu wa mugani wa Muku! Azakanirwa urumukwiye byanze bikunze kandi icyo gihe kiri hafi. Keretse niyimanika mu mugozi hagati ahongaho.

  • Mugesera azi neza ko adashobora gucika ubutabera ariko na none ntashaka kuviramo aho adafashe umwanya uhagije wo gucengeza amacakubiri n’ingrngabitekerezo ya jenoside abicishije mu cyo we yita uburenganzira bwo kwinegura. Ariko ni ha handi nta ritarenga azakanirwa urumukwiye.

  • Mugesera ibyo yavugiye ku Kabaya narabirwanyije icyo gihe. Nyuma ya Mugesera hari abavuze amagambo afite ubukana n’ubugome birenze ibya Mugesera. None se abantu babiri iyo bakoze ibyaha bibiri bimeze kimwe umwe niwe ugomba guhanwa gusa. Amategeko areba Mugesera wenyine? (deux poids deux mesures).

  • ariko abantu ntibakagorane,ubwose we ntabona ko ari kugorana? byibuza yakagombye no gusaba imbabazi.NAKATIRWE PEE!!! kandi burundu.

  • @ Kagabo

    Nakugira inama yo gushyikiriza ikirego ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha hanyuma abo bantu uvuga bakurikiranwe. Niba utabikoze cyangwa wabikora ntibigire icyo bitanga kubera impamvu runaka ntibisobanuye ko Mugesera abaye umwere cyangwa arengana. Tujye dutandukanya ibintu kanndi tureke kuvangavanga!

  • ariko haribimenyetso birenze record ye nafungwe zero nawe abo yashakaga kunyuza muri nyabarongo barabantu.ahubwo
    0+

  • Baramubeshyera,niwe watangije intambara yomuri 1990? Abatutsi nabahutu nitwari twinereyeza?

Comments are closed.

en_USEnglish