Digiqole ad

‘Untold story’ yavuzwe ku Rwanda, igamije guhisha ‘Untold story’ nyayo – Kagame

 ‘Untold story’ yavuzwe ku Rwanda, igamije guhisha ‘Untold story’ nyayo – Kagame

Perezida Kagame avuga ko abanyarwanda bakwiye kumenya impamvu inkuru z’ibyabaye mu Rwanda zivugwa mu mahanga ari izinyuranye cyane n’ibyabaye koko mu Rwanda. Avuga ko nka ‘documentary’ yiswe ‘Rwanda, the untold story’ yo igamije gupfukirana inkuru nyayo Umuryango Mpuzamahanga utifuza ko ivugwa ku byabaye mu Rwanda ngo bibe ari byo bimenyekana.

Perezida Kagame avuga ko amahanga afite urubanza ku Rwanda
Perezida Kagame avuga ko amahanga afite urubanza ku Rwanda

Mu ijambo yagezaga ku bari mu mwiherero w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi muri week end ishize, Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kuba abo mu mahanga inkuru bazi ku byabaye mu Rwanda ari iy’umugabo wari umutetsi muri Hotel wakoze ibitangaza akarokora abantu.

Ati “….Cyangwa ugasanga indi ivugwa cyane ni umujenerali wo muri Canada wari uyoboye ubutumwa bw’amahoro mu Rwanda…. waheze hagati y’impande zombi agerageza kugira icyo akora…. Izi nizo nkuru zizvugwa cyane ku Rwanda.

Iyo zitabaye izo ziba ari nk’iriya bise ‘Rwanda,untold story’, zifata abahagaritse ibyabaga zikabagira abakoze Jenoside. Abanyarwanda bakwiye kumenya impamvu ya biriya.”

Perezida Kagame yavuze ko Umuryango mpuzamahanga ukwiye kuba ubazwa ubufatanye n’uruhare rukomeye mu byabaye mu Rwanda.

Avuga ko bitari kugera aho abantu miliyoni bapfa mu minsi 100 gusa Umuryango mpuzamahanga nta ruhare ubifitemo.

Ati “….Bafite urubanza…bafite urubanza bakwiye kubazwa…niyo mpamvu bahora bagerageza  guhishira inkuru itaravuzwe ku Rwanda kuko bafite uruhare mu byabaye.

‘Untold story’ ku Rwanda bavuga si yo yakabaye ivugwa, iriya bakoze ni igamije gukomeza gupfukirana ‘untold story’ yakabaye ivugwa.

Nifuza ko yaba muri iki gihe duhari cyangwa mu bazaza inyuma yacu amahanga azabazwa ibyabaye mu Rwanda. Niyo mpamvu mbivuga ngo n’abato babimenye.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bakwiye kumenya ko amahanga yagize uruhare runini mu gusenya u Rwanda, ari nayo mpamvu ahorana ipfunwe ryo kwemera ibyabaye mu Rwanda ndetse no kubishakira impamvu cyangwa ukundi byavugwa.

Ati “Ibihugu bimwe byafashe abakoze Jenoside birabacumbikira, abayihagaritse bibita ko aribo bayikoze. Ibyo abanyarwanda bakwiye guharanira kutabyemera gutyo. Kugeza n’ubu icyo bagamije ni ukuducamo ibice bakaduteranya bakatubona turyana.

Muzi udusimba bita isenene? Iyo umuntu ari kudufata agenda adushyira mu kintu kimwe, iyo tugezemo burya ubwatwo turahindukira natwo tukarumana. Kandi tutazi ko uri kutwegeranya nawe agira ngo adukarange, aturye…

Ni uko natwe bashaka kutugira, baracyashaka kuduteranya, banahereye ku miyoborere yacu ubwacu, bifuza ko imera nk’iyabo kandi nabo itameze nk’uko bifuza iyacu…barashaka ko turyana…Abanyarwanda ntidukwiye kwemera kuba isenene.”

UM– USEKE.RW

38 Comments

  • Abavuze muriyo film usibye umukobwa umwe abandi bose bahoze muri RPF none se bakoze jenoside?

    • ni ibikoresho. ni kimwe nyine n’uko abakoze ishyano muri 94 nabo ari abanyarwanda benewacu icyangombwa si ishyaka umuntu arimmo cg yahozemo.

      • Kuki se wowe wumvako abakubwira ubu ataribikoresho? Ese intwaro twakoresheje muri 1990-1994 nitwe twazikoreraga? icyo gihe se ntabwo bari inshuti zacu? bahindutse abanzi bacu gute? Sibo badutumira bakaduha ibikombe hirya nohino se? iyo babiduhaye se tntibidushimisha?

        • Mugire impagarike Kabanga,

          Icyiza mbona muri iyi nkuru ni uko umukuru w’igihugu azi nyine abo barunzi b’ isenene icyo baba bagamije akaba atita ku magambo n’ibikorwa bibengerana byabo ngo abe umwe muri ba “banga-mwabo” baryana batazi ikigamijwe n’ ubaryanisha kuko n’ubusanzwe ngo “IBUYE RYAGARAGAYE RITABA RIKISHE ISUKA”. Ikerekezo kimwe duhange ejo habona.

        • @kabanga, erega isi irarwaye kdi tugomba kumenya kuyibamwo nonese baguhaye igikombe ca 50EU, akarara ahaye mwenewanyu(ba so bavukana) 300,000EU ngo nashake abo bajyana mwishyamba ibikoresho bizabasangayo ubwo wumva wahita usubiza igikombe cg wajya kuri radio ukabivuga,bikamara iki se?Urukundo aba benewacu babanje gukunda kadafi….(kugirango bamumenye bamenye n´intwaro atunze kuko yatatinyitse kera….nturuzi? None ubu abanya Libya barihe…inyuma ya kadafi….ntubabaze…abandi bapfa…bakira…si ibyabo!!!!!!Ariko H.E avugisha ukuri….izo politiques zo kuryanisha nimwe mubigwamo…

    • Muraho ga Kabano,

      Byaba byiza aho kwihutira guhangana habayeho kumva ikivugwa ndetse no gusesengura hagamijwe gusobanukirwa.Abo rero bavugwamo ni nk’ izo SENENE Nyakubahwa avuga, zishyirwahamwe zikaryana zitazi ko uzirunda agamije kuzirya nawe, aho guhangana n’uwazirundanze ahubwo zikimaranira. Abo bararyana nyine kuko barunzwe n’uwo bataramenya uwo ari we n’icyo agamije. Ibyo bavuga ntibazi ubibavugisha icyo agamije. Ndajya inama simpangana kuko sinkeneye namba kuba imwe mu ISENENE. Ikerekezo kimwe twongere imbaraga.

  • ariko jyenda president wacu ndagukunda icyo bashaka nukutugira nki senene kabisa kubera ko bamaze kubona ko tumaze kunga ubumwe bari baratwambuye gusa komera nyakubahwa niyo igice kimwe cyagutererana uzirikane ko hari abiteguye kukugwa inyuma nkuko twabikoze muri 90 kandi ndizera ko uzi ubwitange bwacu twe, guhara ubuzima bwacu nibintu duha agaciro cyane kubera ko tuzi icyo bimaze. kandi humura bariya bose tubarusha ubutwari niyo ntwaro yacu yambere bo nabo kurya ibya rubanda gusa nu kunywa amaraso yinzirakarengane. komera turagushyigikiye

  • sasa nyakubwahwa President njye icyo nibaza niba hari ibyo twaba dushinja ayo mahanga kuki tudakora documentaries zacu ngo tubashinje hakiri kare mbere yuko baza kudushinja? kuki tubanza gutegereza? ese dutegereje iki, niba hari abagize nky’ibyo baba bazi twashinja HRW, ICC, USA, Europe,…. kuki nabo batishyira hamwe ngo bakore documentaries?

    • K mutsho,

      Erega muvandimwe ngo imbwa yiganye inka kunnya mu rugo irabizira, ibyo bigira babiterwa n’intege bihaye ndetse n’ umyitwarire yacu nk’ izo senene yavugana. None se niba nawe ucyumva documentaire kuyikora ari ibisabirwa uruhushya kandi byibura wowe uri umuturage udakurikirwaho byinshi nk’ umunyepolitiki ugomba kwitonda no kurundanya ibienyetso simusiga mbere y’uko anatezwa abe kubihakana ntacyo bikubwira? Burya ngo uwihuse abyara ibihumye kandi ngo inkono ihira igihe. Icyo mpamya ni uko ukuri gutinda ariko ntiguhere. Umuvuduko w’ ikinyoma rero usanzwe ari muremure kandi burya utera impanuka. IKEREKEZO KIMWE TWIYONGERERE IMBARAGA EJO HACU NI HEZA.

  • @ karungi emili, aho ushaka kugira abanyarwanda Isenene turebye neza twasanga ari abazungu? Nibva turyana kuva muri 1959 nubu tukaba tukiryana bamwe abava mu gihungu basanga abandi bakivuyemo muri 1959,1961,1973,1994, ababagira isenene nibande?

  • Hhh nibyo abana bo mu bufaransa ntibazi u rda niyo ubabwiye igihugy cyabayemo genocide bakubwira ko muri africa haba ibihugu byinshi byabayemo genocide!!nyamara iya aba juifs barayizi.bivuzs ko batajya biga genocide du Rwanda contre les tutsi et Hutu non meurtriers muri histoire!!

  • K.ubundi se niyo wazikora ntizarebwa n abanyarda na Africa gusa??nonese intego yo kwerekana uruhare rw amahanga muri genocide rwaba rugezweho??ariko hari igihe tuzagira ijambo maze ukuri kuge ahagaragara

  • Kabano we hari bampemuke ndamuke!

  • Ariko se kucyi mutarega abo muvuga ko babagerekaho ubwicanyi nkana?! Niba mutabikora nanjye sinabashira amacyenga!

    • Gira impagarike Evans,

      Nibwira ko bidakorerwa kukumara amakenga ahubwo ko bikenewe kandi igihe cyabyo kikaba kigeze. Erega abo baregwa ni abanyambaraga kandi akenshi ari nabo baregerwa. Icyo nakwizeza ni uko bitinze bizaba nka ya menyo ya ruguru. Ihangane wumve ko buhoro buhoro ari rwo rugendo. Reka babanze batege iyo mitego mitindi ishibukana beneyo ibanze ibagarike nyine. None se n’ubu nturabona icyavumbuwe nyuma ya untold story? Ukuri kuratinda ntiguhera. Ikerekezo kimwe twiyongerere imbaraga zituganisha ejo heza.

  • Ariko njye mbona abazungu tubabeshyera ngo ibyabaye babifitemo uruhare ngo byabaye barebera, duturanye na uganda, congo, burundi, nibindi bihugu bya africa kuki tutibaza impamvu ibituranyi bitatabaye ahubwo tugahora tuvuga abazungu. Waterwa ukananirwa no gutabarwa nuwo muturanye warangiza ngo umuntu uri ikantarange ntiyagutabaye. Ntacyo njye mbashinja byose mbishinja abanyarwanda.

    • Muraho ga Valens,

      None se ga muvandimwe urumva ibyo bihugu uvuga duturanye byigira abasilikare b’isi? Urumva byivanga mu mibereho y’ ibindi ngo birabayobora niba atari ukubayobya uko bakwiye kubaho? Ujya ukurikirana ibibera mu muryago w’ ibihugu byibumbiye hamwe (UN)? Niba ukurikira wumvise ibyo Amerika ivuga idashaka ku bihugu ibi n’ibi bya Afurika? Uzi icyo Khadafi yakorewe? Ngirango ukwiye gushishoza no gushakisha muvandimwe kuko abo bantu bishyizeho bakwiye rero kutureka burundu cyangwa bagakora ibikwiye. IKEREKEZO KIMWE TUREBE KO TWABIGOBOTORA.

  • Valens:ni byiza ko wibaza ibyo uzabaze umuzungu wakoze untold story impamvu yayikoze?bitamureba atari umunyarda cg byibuze umunya africa,then ubaze tz cg uganda impamvu itabikora.aho kwivanga mu byabandi nahitamo kuba neutral.uge ureba ama documentaries u will get an answer why international org.are accused

  • Nikose nkwibarize kabano hamwe nawe kagoli. Iyo H.E avuga injiji zize wibazako aba avuze iki? Ntimukigize nkana. Abo uvuga ngo bari muri RPF bakaba badusebereza igihugu ni inda nini zibabunza ntitubiyobewe.Abenshi ni abumvagako Genocide nirangira bazica abayikoze bakabamaraho,ndetse ko bazanihemba kuba abakire bagakorera inyungu zabo. Rero Imana ishimwe kuko dufite umuyobozi ureba kure kandi w’ubumuntu bwinshi. Kimwe mubintu bamuziho batavuga kandi byukuri nuko yabategetse gusaranganya ibyo bashakaga kwikubira n’abaturage barubanda rugufi kdi akababwira ko amategeko ariyo azajya ahana icyaha gatozi kdi ko kwica ataricyo gikwiye,ko abijanditse muri Genocide bagororwa nabo bagahinduka bakubaka U Rwanda rwacu. Kandi byatuzamuriye igihugu binabatera guhindura imyumvire. Redo uvuga ibinyuranye aba azi the true story ariko akijijisha. Nibagabanye ubwo bujiji.

  • Niba ariya maperereza y abazungu abeshya na leta yacu ikaba igacecekesha gusa itangazamakuru idashyira abayiharabika mu nkiko haba hari icyo dutinyira ko bivugwa

    • Katanga J.Paul urakomeye,

      Uretse ko ntahagarariye Leta nkaba nta nayivugira ibyo itantumye, nibaza ko nk’uko witumvisha na njye nagira uburenganzira bwo kugira uko mbyumva nkaba rero nagira nti:”Si ugutinya ni ukwitonda” Burya uhanganye n’umurusha intege atari ukuri amutsindisha kugenda buke ariko neza. Ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru, abo nabo ihangane gato uzabona igisubizo gikwiye kandi kizavamo umusaruro wishyurwa abanyarwanda. IKEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAGA ZITUBOHORA INGOYI Y’IKINYOMA N’UBUJIJI.

  • Tugomba gushyigikira ubumwe bw’abanyarwanda. Njye nshima ubutwari bw’umuntu wese wemeye Kubabarira kandi agaturana n’uwamwiciye, bwiyongera ku bw’uwemeye kwitanga ngo igihugu kigere aho kigeze! Nshima kandi uwemeye guhinduka akava mu bibi abisimbuza ibyiza! Ariko rwose nenga uharabikira igihugu cye mu mahanga! Ko twakemuye ibyari bikomeye(eample: gacaca) twicaye hamwe hari icyatunanira? Baca umugani ngo abajya inama Imana irabasanga!

  • IBI BYOSE NUKUBESHYA ABATURAGE.IYO PAUL KAGAME ACAMO ABANYARWANDA IBICE BIBIRI ABA ASHAKA KUGERA KUKI?GOUVERNEMENT YAJYE IGIZWE NA BA GENOCIDIRES.IBIRASHA.
    NANDI MAGAMBO ADAKWIYE KUVA MUKANYWA KUMUYOBOZI WI GIHUGU.IL A BIEN RETENU LA LECON DU COLONISATEUR:DIVISER POUR MIEUX REGNER.ESE IYO AVUZE KO ABACHITSE KWICUMU BAGOMBA KUSHYIRA AMARANGA MUTIMA MUTUBATI ABA ABIHANGANISHA KUBYABABAYEHO?

    • HABA UMUGISHA URAHO,
      NDABONA WAKORESHEJE INYUGUTI NKURU REKA NZIGUSUBIZEMO WENDA WABA UFITE IKIBAZO CY’AMASO BITAKUGORA GUSOMA IGISUBIZO.

      MUVANDIMWE NDI UMWE MU BACIKA-CUMU. REKA NGUHAMIRIZE KO AYANJYE MARANGA-MUTIMA NAYAFUNGIRANYE NDETSE NGATA URUFUNGOZO MBERE Y’UKO ABIVUGA, NKISOBANUKIRWA NKANIHAMIRIZA KO NTAKWIYE KWIRINGIRA KUBESHWAHO N’IMPUHWE KUKO NTAWE NATERAGA IMBABAZI UKIBAHO. UBWO RERO IBYO WITA GUCA ABANTU MO IBICE NJYE BYITA KUBUNGA KUKO UMUCIKA-CUMU, UMU GENOCIDAIRE NTETSE N’UWAHAGARITSE GENOCIDE BAHUYE, BAKABANA, BAGAKORANA NTA CYIZA KIRUTA ICYO URETSE GUSA KO UBWO IMIREBERE YACU YABA IKINYURANA, BINASHOBOTSE KO NJYE NA WE TUBIBONA KIMWE, INKANGARA YABA IBONYE UMUTEMERI N’ABO BADUCA URWAHO BAKABURIRAMO. YA MAJYAMBERE DUHARANIRA AKARAMBISHWA N’AMAHORO TWABA TUBUMBATIYE. IKEREKEZO KIMWE UMUNYABYAHA YIHEZE.

  • erega tujye twemera ko tudashaka utuvuga uko turi! numva ko umuntu wese yakwiriye kuvuga uko abona ibintu. iyi film uwayikoze si we wavuze ibiyirimo ahubwo yakoze ubushakashatsi ibivuyemo abigaragariza isi. Nta hantu ihakana ikanapfobya Jenoside kuko yerekana ko Jenoside yabayeho. uwakoze iyi film yazize ko yavuze amabanga ya Leta (secrét d’Etat) noneho i bukuru barakazwa n’uko bivuzwe n’abatavuga rumwe na Leta. ariko ni yo demokarasi ahubwo bari kuyivuguruza bakora indi film aho gufunga ikinyamakuru. amahoro atangwa no kumva ibyo bakunenga n’ibyo bagushima ntatangwa no kubuza abantu kuvuga!

    • Muvandimwe ufite amazina agoye gusoma no kwandika, uwagusaba ukabanza kumenya amazina yawe ubona bitatworohereza gusobanukirwa niba iyo film uvuga warumvishe ibikubiyemo? Erega niba twese twarayumvise kudusubiriramo ibyavuzwemo ni nko kutubwira ko turi injinji kandi ngo utuka utamutuka aba yituka. None se muvandimwe iyo ugerageza kuvuga uko wayumvise ukabaza igituma utayumva kimwe n’abandi ntibyarushaho gutera ukwumva guhana hana ibitekerezo bityo niba twese tugamije kumenya no kubaka u Rwanda tukoroherana ngo twuzuzanye? Yari inama ngo twiyubakire amahoro rusanjye kuko mpamya ko ayanjye nyaboneshwa n’ayawe ndetse n’ayawe ukayahabwa n’uko ntekanye. Ikerekezo kimwe turwanye imyumvire mibi ndetse n’ituzuye.

  • @hrtibi…..:bah d accord avc toi nibawumva byarabaye uretse ko pr le moment l onu yavuze genocide de tutsi et hutu moderes,mais ni byiza guharanira kwerekana ukundu kuriariko se ko hari ibyabaye mu 94,ku manywa y ihanguuuu kuki batabyerekana byo nyamara bamaze 20 years babibitse bari banahari banabyireberaaa kurusha ibyi babwirwa muri testimonies??iyo ubona genocide itigishwa mu bufaransa si ikintu giteye ubwoba??ariko ubundi kuki mugira big issue uko iyo genocide yiswe ubwo ni yo yagakwiye kuba big issue cg kwica abantu bazira ubusa ku manywa y ihangu n amahanga arebera niyo big issue kurusha izina byahawe.banyarda murasetsa gusaaa

  • Iyo Shitani ivuyeho kuri nge hakurikiraho abazungu babanya-poloiike mubugome! Kuko bakwereka ko bagukunze bagutera inkunga ngo iterambere rikugereho, nyamara baguhishe ko inyuma bazanye ibizatuma uhora mukaga. Barabizi neza ko abanyafurika nitubona amahoro bazicwa n’inzara nkimwe ya Ruzagayura. Ndebera Abatutsi bishwe twese tureba, yewe ufite Umutima w’Imana wese atanafite igice cya Shitani muriwe arabizi! Ubu rero kubera ko Kagame abangamiye inyungu zabo Muri Africa agenda agandisha abayoboke babo, ngo bahaguruke Twigire, bagomba gukora kuburyo bamuteza abene gihugu kugirango baruhuke. Bati nituvuga ko abahutu aribo bishwe muri jenoside barishima bumve tubaruhuye umutwaro, maze baryane turaba tubashoboye. Dutume nde sasa kuburyo ntawe utumenya? Irwanda turatuma Umunyamakuru, Congo turatuma…. Etc bazahore mumwiryane bibwira ko tubakunda, tukaba isenene rero. Rwanda watubyaye Yehova waturemye duhe guhumuka

  • EREGA P.K. ATUMA U RWANDA RUGIRA EQUILIBRE !
    TUMURI INYUMA !

  • Katanga J. Paul na Evans muvuga kurega biriya bihugu bikomeye mu nkiko, niba atari ukwirengagiza muri naifs/ naive bikabije. Uzabarega hehe ? Mu nkiko bishyiriyeho, baha amabwiriza, bashyiraho abashinjacyaha n’abacamanza, batanga amafaranga atuma izo nkiko zikora n’ibindi ntarondoye ??? Cyangwa mwumva bavuga ngo barigenga mukabyemera koko ku buryo mwumva koko bakurikirana ababahaye akazi, babashyizeho, babategeka kandi babahemba ?

    Iyo mubona abo bayobozi bicara bakiyemeza gutera Afghanistan, Irak, Lybia, Côte d’ Ivoire, Syria, Yemen n’ahandi mutekereza iki? Abantu batabarika baguye n’ubu bakigwa muri izo ntambara ziri na kure cyane y’ibyo bihugu bakwiye kubazwa nde ? Wari wumva BBC, CNN, Human Rights Watch cyangwa Amnesty International hari usaba ko George W. Bush, Tony Blair cyangwa Sarkozy bajyanwa muri ICC ? Drones za US Army zihora zirasa abantu batigeze baburanishwa kuko USA ibafata nk’abanzi ntazo mwumva ? Iyi miryango n’ibyo bitangazamakuru navuze mukeka ko ibi batabimenya ??

    None ngo bazabarege… Ubwo koko seriously murumva ubu warega Obama, Cameron cyangwa Hollande mu ruhe rukiko ??? Uzakira icyo kirego ni nde ? Uwuzatanga arrest warrant/ mandat d’arrêt ni nde ? Uzajya gufata Obama ngo amufunge ni nde ?????

  • Ariko se wowe witwa cg wiyise Beatrice Ufitingabire ko numva wikomye abantu kugeza naho upinga uko umuntu yiyise ibyari byose niko yabihisemo kuko ntiyaribunanirwe kwandika izinarye ngo anabashe gutanga message wasomye!! Ese ubundi wowe iyi film waba warayibonye disi??? Jyewe rero narayibonye ndanayumva neza.. abayikoze ni abanyarwanda batanze amakuru bavuga akari murori bazi ko mu Rwanda. Kuko nibo nyine bari baruyoboye!! Bakaba ubu batavuga rumwe na perezida. ntaho bigaragara ko banga igihugu cg bahakana genocide! Ahubwo nibaza kuki uvuze Kagame bavuga ko yanga u Rwanda? ?? U Rwanda se ni umuntu umwe?? Anyways icyo mbona twakora mureke dusengere igihugu cyacu nabanyarwanda dusenge cyane tureke kwikoma abazungu kuko ntakintu tuzabakoraho rwose usibye kubatuka kdi ntacyo bitumarira.

  • Nahabandi batware (barye), gukunda ubutegetsi numuzi wingorane nyishi, intambara idasigaye inyuma. Muri FPR-Inkotanyi harimwo abagabo babishoboye

  • Coco, abanyarwanda turaziranye komeza wijijishe dore ko ntawe ujijisha. Iriya film nayirebye inshuro zigera kuri enye. Propagande irimo iteye ubwoba, ari nayo mpamvu abantu nkawe mwari muzi ko BBC igiye kubageza aho mwari mwarananiwe kugera! Na none ikindi kibatera ipfunwe ni uko mwakekaga ko Kagame wabananiye agiye noneho kubabisa mugatoba igihugu! Sorry na none, isoni zirongeye zirabakoze! Kimwe n’uko iyi film ibyo mwakekaga ko izabagezaho byaburiyemo nk’uko ibyabibanjirije byose byaburiyemo! Hanyuma Kagame ntuzamukunde rwose hanyuma azajye ananirwa gusinzira, sibyo ?

  • Gakware, ko ubanza ukunda kurya cyane aho iyo ntambara urota wayishobora ko mubyo isaba harimo kudakunda kurya no kwihangana cyane ???!!!

  • Hahahahaha hahahaaa egoko!! @ Gakware

  • I mean kalinda!!

  • Haaa! Sabikigongwe amahanga nabanyarwanda.

  • yeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish