Digiqole ad

Pastor Jean Uwinkindi akatiwe n’Urukiko gufungwa BURUNDU

 Pastor Jean Uwinkindi akatiwe n’Urukiko gufungwa BURUNDU

Jean Uwinkindi wari umushumba w’itorero yahamijwe icyaha cya Jenoside

Kimihurura – Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rwashyiririweho kuburanisha ibyaha by’aboherejwe n’amahanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu ruhamije Pasitoro Jean Uwinkindi icyaha cya Jenoside, kwica n’ibyaha byibasiye inyoko muntu maze rumukatira gufungwa burundu.

Jean Uwinkindi wari umushumba w'itorero ubu uregwa Jenoside
Jean Uwinkindi wari umushumba w’itorero yahamijwe icyaha cya Jenoside

Umucamanza yavuze ko nk’uko byemejwe n’Abatangabuhamya batandukanye, Pasitori Uwinkindi yagiye ajya mu bitero bitandukanye byahitanye Abatutsi benshi mu cyahoze ari komini Kanzenze n’abari bahungiye ku rusengero yari abereye Umushumba.

Kuba Uwinkindi yaragiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nko gukoresha inama, kuyobora ibitero simusiga yari abizi neza ko bigamije kurimbura imbaga nyamwinshi y’Ubwoko bw’Abatutsi, Umucamanza yavuze ko ibi bigize icyaha cyo kurimbura nk’icyaha cya Jenoside.

Asoma umwanzuro w’Urukiko, Umucamanza wagiye agaruka cyane ku byatangajwe n’Abatangabuhamya yavuze ko Uwinkindi yatanze ibikoresho byakoreshejwe mu bwicanyi butandukanye ndetse ko yagiye atunga abakoraga ubu bwicanyi.

Nta koroherezwa ibihano akwiye

Mu kugena ibihano, Umucamanza yavuze ko ibi byaha byakozwe na Uwinkindi byarakoranywe ubugome bukomeye ndetse bihitana benshi.

Umucamanza yavuze kandi ko kuba uyu mugabo yari ashinzwe kwigisha urukundo ndetse abantu bamwizera ariko akabirengaho agakoresha uyu mwanya n’icyizere yari afitiwe akigisha urwango no guhemukira abamwizeraga byongera icyaha.

Umucamanza yavuze ko ibi bikorwa byakozwe na Uwinkindi bigizwe n’uburemere bw’impurirane n’imbonezamugambi mu cyaha yanzura ko adahanishwa igihano cya Burundu y’umwihariko kuko yoherejwe n’Urukiko mpuzamahanga bityo ko agomba guhanishwa gufungwa burundu.

Uwinkindi wahise ajurira iki cyemezo gusa ntiyahawe umwanya wo kuvuga byinshi nk’uko wabonaga abyifuza. Ajurira yagize ati “ndajuririye kubera impamvu eshanu zikomeye zirengagijwe.”

Uwinkindi yaburanye yanga abunganizi yahawe nyuma y’aho abamwunganiraga (Me Gatera Gashabana na Niyibizi Jean Baptiste) bafatiwe nk’abikuwe mu rubanza, Urukiko rutegeka ko mu nyungu z’ubutabera Me Ngabonziza Joseph na Hishamunda Isacar (banzwe n’uregwa) bazajya bitabira amaburanisha.

Mu mvugo isa nk’izimije, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru Me Ngabonziza Joseph yavuze ko kuba uregwa yaraburanye atemera abamwunganira bishobora kuba imwe mu ntandaro yo kuba atabona ubutabera buboneye.

Ku bijyanye n’igihano gihawe umukiliya we, Me Ngabonziza avuga ko acyakiriye uko cyatanzwe ariko ko kuba uwagihawe yakijuririye nk’abunganizi be bazakomeza kumwunganira mu gihe yaba adafite abandi bunganizi.

Uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda mu ijoro rya tariki 19 Mata 2012 aherekejwe na Roland Amoussouga wari umushinjacyaha w’Urukiko rwa Arusha rwamwohereje.

Uwinkindi yatangiye kuburanishwa mu mizi mu kwezi kwa gatanu 2014 hashize imyaka ibiri yaranze kuburana rimwe akavuga ko ataburana mu Kinyarwanda, ubundi akavuga ko atari umunyarwanda. Nyuma aho yemereye kuburana avuga ko akeneye ibimenyetso by’Ubushinjacyaha ngo by’amafoto y’aho ibyaha ashinjwa byakorewe.

Nyuma y’undi mwaka umwe aburana yahamijwe ibyaha aregwa gusa we ahita atangaza ko ajuririye uyu mwanzuro.

Jean Uwinkindi, yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30/06/ 2010,avuye muri Congo Kinshasa yiyoberanyije ku mazina ya Jean Inshitu, ari kugerageza kugura ubutaka ngo ature aho Mbarara. Yahise ashyikirizwa urukiko rwa Arusha tariki 02/07/ 2010.

Uwinkindi yavutse mu 1951 mu cyahoze ari komini Rutsiro perefegitura ya Kibuye. Yari umuvugabutumwa muri paruwasi y’abapenekoti ya Kayenzi, yari mu cyahoze ari segiteri Nyamata, komini Kanzenze muri perefegitura ya Kigali-rural.

Ashinjwa kuba ariwe wategetse ko hicwa ibihumbi by’abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwe rwa Kayenzi ndetse n’abari bahungiye mu zindi nsengero za Byimana, Rwankeri na Cyaguro.

 

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Moja moja…..Buri wese warambuye akaboko cyangwa wagambaniye abazize Jenoside azabiryozwa, hano ku isi cg mu ijuru.

    Ng’aha aho nibereye

  • Asebeje izina Pastor rwose, njye ndi Pastor nahita ntera intambwe nk’aba Apostle kuko iyi title arayitobye

  • “Simburana mu Kinyarwanda, sindi Umunyarwanda, muzane amafoto ndi kwica Abatutsi ….” n’ubundi bushinyaguzi bwinshi no gutinza urubanza nibyo byaranze imiburanire y’uyu mugabo. Ariko nyine ngo “amaherezo y’inzira ni mu nzu”!
    Najurire nabo bamugirire vuba areke gukomeza gutesha abantu igihe.

  • Earth life

Comments are closed.

en_USEnglish