Digiqole ad

DRCongo: Ladislas Ntaganzwa ukekwaho Jenoside yafashwe

 DRCongo: Ladislas Ntaganzwa ukekwaho Jenoside yafashwe

Ntaganzwa yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga na Mpiranyi bagishakishwa

Ladislas Ntaganzwa, umwe mu banyarwanda icyenda bakekwaho Jenoside bashakishwaga mu n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda rwabaga i Arusha, yatawe muri yombi nk’uko byatangajwe n’ishami ryasigariyeho uru rukiko.

Ntaganzwa ari ku rutonde rumwe na ba Kabuga na Mpiranyi bagishakishwa
Ntaganzwa ari ku rutonde rumwe na ba Kabuga na Mpiranyi bagishakishwa

Ntaganzwa mu 1994 yari Burugumestre w’icyahoze ari Komini Nyakizu (ubu ni mu karere ka Nyaruguru), akekwaho kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu, guhamagarira abaturage gukora Jenoside no kurimbura imbaga.

Ari i New York imbere y’Akana k’umutekano ka UN mu ijoro ryakeye, Hassan Bubacar Jallow umushinjacyaha wa ruriya rukiko rwa Arusha yatangaje kuri uyu wa gatatu ko Abayobozi muri Congo Kinshasa bafashe Ladislas Ntaganzwa.

Boubacar Jallow yashimiye ubuyobozi bwa Congo kuri ubwo bufatanye ndetse abusaba ko buhita bwohereza uyu mugabo mu Rwanda nta yandi mananiza kuko ngo uru rukiko rwamaze kohereza dossier ye mu Rwanda.

Ntaganzwa w’imyaka 53 yavukiye mu cyahoze ari Komini Nyakizu ahitwa i Muhambara, kuva mu 1993 kugeza ahunze yari Burugumestre wa Komini Nyakizu akaba n’umuyobozi w’ishyaka MRND muri Nyakizu, umwanya yakoresheje mu gushishikariza Interahamwe kwica Abatutsi.

Dossier ye i Arusha ivuga ko kuva mu 1990 yatangiye umugambi wo kumara Abatutsi ahembera urwango, mu gutoza Interahamwe no kuziha ibikoresho, ndetse mu gihe cya Jenoside agategura ubwicanyi bwa rusange ku batutsi babaga bahungiye hamwe. We ubwe ku giti cye akaba nawe ngo yarigiraga kwica.

Nyuma y’Urupfu rwa Perezida Habyarimana ngo yakoresheje inama za rusange zo gushishikariza abantu kumaraho Abatutsi muri Nyaruguru. Umugambi utaragezweho kuko nubwo hapfuye benshi hari n’abahungiye hakurya i Burundi bakarokoka.

Dossier ye, ivuga ko ku itariki 15 Mata 1994 yatanze intwaro ku nterahamwe no ku bapolisi ndetse akabaherekeza kuri Paroisse ya Cyahinda ahari hahungiye Abatutsi benshi, bakabagota, Ntaganzwa akabasaba gutanga ibintu byose bafite.
Ntaganzwa ngo yasabye aba bari bahungiye i Cyahinda gusubira mu ngo zabo, ubwo ngo umwe muri aba bari bahunze yari ahagurutse akavuga ko bafite ubwoba bwo gusubira iwabo, Ntaganzwa ngo yahise ategeka ko bamwica, ndetse bahita batangira kwica izi mpunzi, Ntaganzwa ubwe ngo akaba nawe yaricaga kuri iki gitero cya mbere cyahitanye benshi i Cyahinda abandi bagakomeretswa cyane.

Ku itariki 18 nyuma y’uruzinduko rw’uwari Perezida w’inzibacyuho Sindikubwabo, agasaba ko n’abari basigaye bicwa, Ladislas Ntaganzwa yahise asaba ko ubwicanyi i Cyahinda bukomereza no ku bari basigaye.

Uyu mugabo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumufata kuva mu 1996. Kuva icyo gihe bivugwa ko yari akiri muri Congo Kinshasa aho yahungiye nyuma ya Jenoside.

Congo Kinshasa nicyo gihugu gicumbikiye umubare munini w’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi kurusha ibindi ku mu karere no ku Isi.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Uyu mugabo naze mu rwamubyaye abo yagize impfubyi turaho tumuhaye ikaze! turasaba ubutabera bwacu ko yaza Nyakizu aho yakorere ibyaha.

  • Congo se burya nayo ishobora gufata interahamwe ra? Byaba ari agashya!

  • Congo yinyaye mu isunzu ariko Abanyarwanda bazayishima kurushaho Kabila na ba Mende bateye indi ntambwe bakohereza uyu mwicanyi mu Rwanda kandi bakanafata n’izindii nterahamwe zuzuye mu gihugu cyabo.

  • Ni bamwohereze, ariko se ko ashaje akaba yarabonye umwanya wo kurera abana be, bimubwiye iki! si ukuza bakamuhindurira agahabwa icumbi n’ibiryo ataruhiye barangiza ngo ni igifungo cya burundu. Ijambo ubutabera buhabwa uwabuze abe rihora rimvuna. umuntu abayeho nabi uwabimuteye ashyizwe ahantu aragaburirwa nk’icyana cy’inyoni ategereje urupfu rusanzwe, hanyuma ngo twahawe ubutabera, yewe huuu!

  • Congo nikomereze aho.
    Ariko hari igihe turenganya Congo kuko nabo ubwabo sinzi neza ko igihugu cyabo bakizi hari n’abaturage baye Leta itazi ko babaho nkaswe umunyamahanga winjiye asesera. Ariko ibyo ntababwitwaza ahubwo nibakomereze aho.

  • Imana ihora ihoze naze akanirwe urumukwiye

  • DRC itangiye gutera intambwe mukurwanya interahamwe no guca intege FDLR nikomerezaho igabe n’ibitero kubarwanyi baba FDLR

Comments are closed.

en_USEnglish