Digiqole ad

Uyu munsi Mugesera yari kongera gushinjwa, Avoka ararwara birasubikwa

 Uyu munsi Mugesera yari kongera gushinjwa, Avoka ararwara birasubikwa

Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyemo Leon Mugesera ibyaha birimo ibya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘meeting’ yo ku Kabaya rifatwa nk’iryatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 Urukiko ntirwabashije kumva umutangabuhaya (ushinja uregwa) utarasoje ubuhamya bwe kuko uyu munsi uregwa atari yunganiwe.

Leon Mugesera ntahakana ijambo yavugiye ku Kabaya ariko avuga ko ryakuririjwe
Leon Mugesera ntahakana ijambo yavugiye ku Kabaya ariko avuga ko ryakuririjwe

Muri uru rubanza rumaze imyaka isaga itatu; byari biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere umutangabuhamya Amiel Kabuhembe waranzwe n’ibibazo mu gutanga ubuhamya bwe asubizwa ijambo agakomeza gushinja uregwa.

Uku kongera gushinjwa kwari gutegerejwe n’uregwa (Mugesera) ntikwabaye kuko atari yunganiwe kandi akaba ataburana atunganiwe nk’uko yakunze kubisobanurira Urukiko ko kunganirwa ari uburenganzira ntayegayezwa yemererwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’igihugu cyamubyaye.

Me Jean Felix Rudakemwa wunganira uregwa ntiyitabye Urukiko biturutse ku burwayi nk’uko yabimenyesheje inteko y’Urukiko iburanisha uru rubanza.

Uyu mutangabuhamya Amiel Kabuhembe utabashije gusubukura ubuhamya bwe yakunze kurangwa n’ibibazo bishingiye ku burwayi byatumye Urukiko rufata umwanzuro wo kuba rumuhagaritse.

Kuri uyu wa mbere uyu mutangabuhamya yari yitabye ndetse bigaragara ko yiteguye gushinja uregwa.

Ubushinjacyaha butagize byinshi buvuga ku burwayi bw’Avoka, bwunze mu ry’uregwa buvuga ko koko kunganirwa kwe ari uburenganzira yemererwa n’itegeko bityo ko adashobora kuburana mu gihe umwunganira atabonetse.

Urukiko rwahise rusubika urubanza; rwimurira iburanisha kuwa mbere tariki ya 20 Nyakanga; humvwa uyu mutangabuhamya utarabashije gusoza ubuhamya bwe.

 

Mugesera akunze kwisobanura ate?

Muri iki gihe uregwa (Mugesera) amaze iminsi anenga ubuhamya bw’abamushinjije yakunze kubwira Urukiko ko ibyatangajwe n’Abatangabuhamya bisa nko guca umugani kuko bitigeze bibaho ahubwo ko bigamije kumwangisha.

Mugesera yakunze kubwira Urukiko kandi ko yirukanywe muri Leta mu mwaka w’ 1993 bityo ko ibyakozwe n’iyo leta yamwirukanye bidakwiye kumujya ku gahanga.

Ntajya ahakana ko yavugiye ijambo muri ‘meeting’ yo ku Kabaya gusa akunze kubwira Urukiko ko ijambo Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko nk’ikimenyetso ryateshejwe umwemerere rigakorerwa ‘montage’ (ikabyankuru).

Ijambo rya Leon Mugesera ryumvikanamo amagambo akomeye y’urwango, rifatwa nk’iryatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi, uregwa ntarihakana gusa avuga ko ryakabirijwe kandi ko abo yavugaga ngo atari Abatutsi ahubwo bari abateye u Rwanda.

Urubanza rw’uyu mugabo wari warahungiye muri Canada akoherezwa ubu ruracyageretse hagati ye n’Ubushinjacyaha. Imyaka itatu irashize….

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nta kundi mugabo wamizwe ningona ariko uzapfa kigabo tu wihangane nu gihugu kigendera ku mategeko ibyo uvugab birumvikana ariko nta kuli mu Rwanda pole sana

    • Uwo avoka ashobora kuba yaraye atekereza maze umutimanama we ukamubuza kujya gushinja nkana Mugesera ibinyoma.

  • urubanza nge mbona mugesera ashobora kuzasaza rutarasoza! byaruta bakamurekura agakora traveoux intere generale!

    • igifaransa rero mwaracyanze none dore kiri kubasoba! Bandika “TRAVAUX D’INTERET GENERAL”

  • @ John kabayiza

    Abantu nkawe bihandahaza bakemeza ko nta kuri kuri mu Rwanda bibabariza ubusa kuko ntacyo bihindura! Uyu mugesera we rwose ntekereza ko nawe azi neza ko ijambo yavuze ryagize inkurikizi nk’ibyacaga kuri RTLM gusa nyine agomba gusaza imigeri akanakomeza gucengeza ideology y’amacakubiri yamwokamye cyane cyane ko nta kindi akiza! Gusa amaherezo y’inzira ni mu nzu…

  • @ Mararo

    Ninde wakubwiye ko Avoka w’umuburanyi aba ashinzwe kumushinja? Ni akumiro da!

Comments are closed.

en_USEnglish