Tags : Rwanda Genocide

Charles Bandora yakatiwe gufungwa imyaka 30

Urukiko rukuru ruhamije Charles Bandora icyaha cy’ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, icyaha cyo kuba ikitso cy’abakoze Jenoside n’icyaha cyo kuba icyitso cyo kurimbura imbaga no kwica nk’icyaha kibasiye inyoko muntu. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 30. Uregwa yahise ajuririra uyu mwanzuro. Abantu bagera nko kuri 60 bari mu cyumba cy’urukiko baje kumva urubanza rw’uyu mugabo woherejwe n’igihugu […]Irambuye

Uwa mbere uregwa Jenoside mu boherejwe n’amahanga agiye gukatirwa

Kuwa 15 Gicurasi Urukiko rukuru ruzasoma imyanzuro y’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bandora Charles kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byaha bimuhamye yakatirwa gufungwa burundu nk’uko yabisabiwe n’Ubushinjacyaha. Uyu niwe wa mbere mu boherejwe bavuye hanze uzaba ukatiwe ku byaha bya Jenoside. Mu ntangiro z’umwaka wa 2013 nibwo Charles Bandora […]Irambuye

Jean Uwinkindi ntiyanyuzwe n’icyemezo cyo guhindurirwa abunganizi

Mu iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Pasiteri Jean Uwinkindi ku byaha bijyanye na Jenoside, kuri uyu wa gatatu tariki 21 Mutarama 2015, urukiko rwategetse ko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bunganiraga Uwinkindi basimbuzwa kuko bivanye mu rubanza, ariko Jean Uwinkindi yavuze ko nta kifuzo yagejeje mu rukiko cyo gushakirwa abandi bunganizi. Jean Uwinkindi […]Irambuye

Rurangwa yanze gukorerwa ‘chirurgie esthétique’ ngo Jenoside itibagirana

Révérien Rurangwa yarokotse Jenoside afite imyaka 15, yiciwe abo mu muryango we bari hamwe bagera kuri 43, inkovu ku mubiri yasigaranye yanze ko bazisibanganya kugirango azahore yibuka. Yaganiriye na NeoMagazine aho aba mu Burayi. Reverie Murangwa-Muzigura ubu ni umwanditsi w’Umunyarwanda wabonye ubwenegihugu bw’Ubusuwisi, yanditse igitabo cyaguzwe cyane mu Burayi yise “Genocide. My stolen Rwanda”. Ati “Inkovu […]Irambuye

Ikiganiro kuri Internet cyahaye Ntigurirwa amahirwe yo kwiga mu Bwongereza

Umusore w’umunyarwanda wamenyekanye cyane muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu gukina amakinamico (Stars du Theatre) akumvikana no kuri Radio Salus mu biganiro byo gusetsa (Urwenya), Hyppolite Ntigurirwa agiye kwiga muri Kaminuzayitwa University of Bristol mu Bwongereza kubera kumenyana n’umwarimu waho bakaganira binyuze kuri Internet. Ntigurirwa yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afite imyaka irindwi […]Irambuye

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Laurent Fabius w’Ubufaransa

Ntibiratangazwa icyo ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa Laurent Fabius byibanzeho ubwo baganiraga ukwabo nyuma y’inama ya New York Forum Africa iri kubera i Libreville muri Gabon, aba bagabo bicaranye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa gatanu tariki 23 Gicurasi. Inama ya New York Forum Africa ni inama iri kubera […]Irambuye

Nizeyimana yasigaye wenyine nyuma yo kwihisha mu mwobo n’ibinyogote

Nizeyimana Celestin atuye i Nyarubuye mu karere ka Kirehe i Burasirazuba, yasigaye wenyine mu muryango w’abantu icyenda (9) abana barindwi n’ababyeyi babiri. Yabshije kwihisha mu mwobo w’ibinyogote bimutera amahwa ariko arihangana agumana mo nabyo kugeza Inkotanyi zimugezeho. Jenoside yabaye ari umwana w’umusore w’imyaka 15,  yari umwana wa ba nyakwigendera  Kayinamura Theresphore na Kasirani Tatiana bari […]Irambuye

Abana 67 bavutse nyuma ya Jenoside, ubu bahujwe n’imikino basuye

Tariki 09 Mata, Fabrice Ndayisaba we n’abana bagera kuri 67 bakiri bato bahuriye muri Ndayisaba Fabrice Foundation, bagiye ku rwibutso rwa Kigali mu gikorwa cyo kwibuka no kugirango aba bana bamenye amateka ya Jenoside yiciwemo abana benshi bari mu kigero cyabo. Aba bana 67 uko bahagurukanye 98% byabo bavutse nyuma ya Jenoside, gahunda yabo yo […]Irambuye

I Kigali, Ban Ki-moon arashimira Kagame aho agejeje u Rwanda

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wageze i Kigali kuri uyu wa 06 Mata, yahise agirana ikiganiro na Perezida Kagame, nyuma y’iki kiganiro cyabereye ku biro by’umukuru w’igihugu ku Kacyiru, Ban Ki-moon yatangaje ko ashimira aho Perezida Kagame agejeje u Rwanda mu iterambere. Ibiganiro by’aba bagabo bombi ntabwo biratangazwa icyo byibanzeho, Umuryango w’Abibumbye n’u Rwanda ntabwo byakomeje […]Irambuye

en_USEnglish