Digiqole ad

Umutangabuhamya yavuze ko pastor Uwinkindi ari mu bishe Paul Kamanzi

 Umutangabuhamya yavuze ko pastor Uwinkindi ari mu bishe Paul Kamanzi

Jean Uwinkindi wari umushumba w’itorero yahamijwe icyaha cya Jenoside

*Urukiko rwongeye kumva bundi bushya Abatangabuhamya;

*Uwinkindi avuga ko Avoka uri kumuburanira ari kumuroha ahantu habi;

*Ngo abagera mu 100 ni bo bashobora kuba barapfiriye kuri ADEPR Kayenzi;

*Undi avuga ko yiboneye uwinkindi mu bitero; …hari aho yamubonye afite icumu.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Uwinkindi Jean ibyaha bya Jenoside birimo kuba yaratanze impunzi z’Abatutsi bari bahungiye ku rusengero yari abereye umushumba kugira ngo bicwe; kuri uyu wa 15 Ukwakira Urukiko rwongeye kumva abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha. Umutangabuhamya wahawe izina BZI yavuze ko uyu mugabo ari we watekeraga akanagaburira ababaga bavuye mu gikorwa cyo kwica abatutsi muri Jenoside, undi mutangabuhamya yavuze ko Uwinkindi ari mu bishe umugabo Paul Kamanzi wari uzwi muri gace bari batuyemo.

Jean Uwinkindi wari umushumba w'itorero ubu uregwa Jenoside
Jean Uwinkindi wari umushumba w’itorero ubu uregwa Jenoside

Pasiteri Uwinkindi wabanje kwitandukanya na Avoka yahawe, avuga ko atamwemera ndetse ko ibyo ari buvuge bitaza kubarwa nk’iby’umwunganizi we, yabwiye Urukiko ko mu iburanisha rya none atari buze kugira icyo abaza Abatangabuhamya kuko “atunganiwe” (ntiyemera abunganizi yahawe).

Urukiko rwahise rwibutsa impande zombi ko ikibazo cy’abunganizi muri uru rubanza cyafashweho umwanzuro bityo ko mu nyungu z’ubutabera Abavoka bagenwe kunganira uregwa, n’ubwo yabanze, bagomba kwitabira amaburanisha urubanza rugakomeza.

Umutangabuhamya BZI (urindiwe umutekano); wanabimburiye abandi batangabuhamya kuri uyu wa Kane yabwiye Urukiko ko Uwinkindi ari we witaga ku nterahamwe; abajandarume n’abasirikare babaga bagabye ibitero ahantu hatandukanye bakica Abatutsi.

Yagize ati “yoherezaga abantu bakajya kuzana inka akabagisha akanategeka abantu guteka akagaburira ababaga bavuye mu bitero…Akavuga ko ziri buribwe n’uvuye mu gitero gusa.”

Uyu mutangabuhamya yavuze ko nta rundi ruhare yaba azi kuri Uwinkindi; yagize ati “…mvuze ko hari umuntu nabonye yica naba mubeshyeye.”

Umutangabuhamya BZI wahoze ari ‘Responsable’ mu gace kari gaherereyemo urusengero rwari ruyobowe na Uwinkindi yavuze ko Abatutsi bagitangira kwicwa muri Kayenzi (Bugesera) hishwe umusore atavuze izina, abantu bagatangira guhungira kuri uru rusengero.

BZI utigeze agaragaza itariki n’imwe ibi bikorwa byakorwaga (avuga ko yibagiwe amatariki); yavuze ko nyuma y’aho uyu musore yiciwe; Uwinkindi yasabye abari hafi aho kujya kuri komini gutabaza abasirikare ngo baze barindire umutekano izi mpunzi gusa ngo bakigera kuri Komini bakiriwe nabi.

Yagize ati “…twababwiye ko dushaka abajya kuturindira umutekano baratubwira bati ‘aho gushaka abajya gukora akazi (kwica) murashaka abajya gukora ubusa?’.”

N’ubwo batakiriwe neza; BZI yabwiye Urukiko ko kuri uyu munsi bazanye n’abasirikare ariko ko bakiza; ku munsi wa mbere bahise batangira kwica abari bahungiye kuri Paruwasi.

Uyu mutangabuhamya uvuga ko atigeze abona Uwinkindi yica umuntu; yabwiye Urukiko ko urundi ruhare azi k’uregwa muri Jenoside ari ukuba yaragiye mu gitero cyagabwe i Musenyi.

Abajijwe abantu baba baraguye kuri ADEPR Kayenzi; BZI wavugaga ibintu byinshi akekeranya yagize ati “bagera mu 100.”

 

Undi  yavuze ko pasteri Uwinkindi ari mu bishe Paul Kamanzi

CDF nawe washinje Uwinkindi kuri uyu wa kane yabwiye urukiko ko azi uregwa kuva muri 1986 kuko bari baturanye.

Agaragaza uruhare rwa Uwinkindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi; CDF yagize ati “yari ari mu bishe Paul Kamanzi; yari yambaye ikoti afite icumu.”

Uyu mutangabuhamya yavuze ko pasiteri Uwinkindi ari we wahuruje akanayobora igitero cyateye kuri paruwasi ADEPR Kayenzi ndetse ko ari na we (Uwinkindi) yari ari mu bagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rw’i Ntarama.

 

Uwinkindi arashinja Avoka we kumuroha

Agira icyo avuga ku byatangajwe n’Umutangabuhamya BZI; Me Ngabonziza Joseph uri kunganira Uwinkindi (n’ubwo atamwemera); yavuze ko mu byavuzwe n’uyu mutangabuhamya harimo ibintu bitatu by’ingenzi birimo kuba atarigeze abona uregwa yica no kuba uruhare amuziho ari ukugaburira abicaga.

Uwinkindi wari wavuze ko atari bugire icyo abaza Abatangabuhamya yatse ijambo, maze n’umujinya n’uburakari ati “ ibivugwa n’uyu mu Avoka mpaambiirwa ho ni we ubyivugira; ntabwo nabaye umugaragu w’interahamwe, sinigeze nzitekera. Iyi mitego antega (Avoka) izategurwa n’Abavoka banjye nzaba nihitiyemo.”

Kuri uyu wa kane humviswe Abatangabuhamya bane b’Ubushinjacyaha bose bagiye bagaruka ku ruhare bazihora uregwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ingorane zirimuri Africa cane cane muburundi nomurwanda, haringorane yukumwana wumuntu yama yipfuzako ivyiza vyose biba ivyiwe, icubahiro cishi kandicibihevyose, ubutunzi bwishi, kwamana ububasha kuruta abandi, etc. Igiteye agahinda nuko nahumwana wumuntu womugabira ivyisi vyose ntahaga, kiretse yipfiriye. Enda mwana wumuntu niwige guca bugufi, unyurwe nivyufise niyonzira yoguha abandi amahoro. Kuko ukwikunda bivyara kamere yinzigo, ukama wiyumvira ikibi gusa, ikibi naco ntigitanga amahoro mumutima.

  • Uyu mutangabuhamya arabeshya.Ababizi baziko uyu mugabo arumwere.

  • Nakubitwe intahe ku gahanga ibyo kuba umwere se ububajijwe nande.

  • Uwakuyeho icyaha cy’urupfu yateje abahemukiwe agahinda batazakira!!!Nkaruriya ruterahamwe ngo ni uwinkindi kutarukorera ibyo rwakoreye abandi ni agahinda gusa.uwinkindi yari akwiye kugererwa mu kebo yagereyemo abandi

  • Hum wikwiteranyiriza ubusa abishe bose nibatihana bazarimbuka kandi isi ntabutabera igira no kwica umuntu sigisubizo umuha chance agahitamo gukira cg kurimbuka Imana ifashe abababaye nabahekuwe n’Uwinkindi
    Mukomere bavandi mwisi siho iwacu

Comments are closed.

en_USEnglish