Digiqole ad

Baribwirumuhungu ‘wishe’ abana 5 na nyina, uyu munsi yabihakanye

 Baribwirumuhungu ‘wishe’ abana 5 na nyina, uyu munsi yabihakanye

Kuwa 18/08/2014 ubwo yerekanwaga yafashwe yemeye icyaha asobanura uko yishe abana batanu na nyina

Ruhango – Kuri uyu wa 18/08/2014 ubwo yari yatawe muri yombi, Steven Baribwirumuhungu yemeye anasobanura uburyo yishe abana batanu na nyina mu murenge wa Byimana. Kuwa 26/08/2014 imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga mu iburanisha ry’ibanze nabwo yarabyemeye, kuri uyu wa 21/02/2015 mu iburanisha mu mizi ryabereye mu Byimana hafi y’ahakorewe icyaha, Baribwirumuhungu yahakanye icyaha, avuga ko yari yacyemeye ku gitutu.

Baribwirumuhungu (ubanza iburyo) n'abo bareganwa bahakanye  icyaha cyo kwica.
Baribwirumuhungu (ubanza iburyo) n’abo bareganwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa kabiri mu Ruhango

Mu iburanisha ry’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwamanutse mu Byimana mu karere ka Ruhango ahabereye icyaha, hari abantu benshi cyane baje kumva iby’uyu mugabo wabanje kwemera kwica akoresheke icyuma n’umuhini abana batanu na nyina.

Baribwirumuhungu yari yatorotse gereza ya Mpanga atorokera ku rugo rwa Sylvestre Ngayaberura bari bafunganye i Mpanga, uyu abimenye yandikira umugore we ko uwo muntu ari mubi, kuko yari yarakatiwe imyaka 20 kubera kwica umuntu, bakwiye kumutanga ku buyobozi, uyu Baribwirumuhungu abimenye yica uyu mugore wa Ngayaberura n’abana be batanu ahungira Ngororero aza gufatwa.

Uyu munsi amaze kongera gusomerwa ibyo aregwa kandi yari yemeye mbere Baribwirumuhungu yavuze ko yari yabyemeye kubera igitutu n’agahato by’ubugenzacyaha na polisi ngo kuko yatunzwe imbunda.

Ati “Ubu ndumva nisanzuye, ntabwo nigeze nica bariya bantu.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu bwiregure bwe nta shingiro bukwiye guhabwa, bwongera kugaragaza mu ruhame ikoti yari yambaye umunsi yica uriya muryango rikiriho ibizinga by’amaraso, ndetse buvuga ko abavandimwe Tito Mugemanyi na Uwayisenge Livine bafatanywe iri koti nyuma yabwo, bemera ko ari iryo Baribwirumuhungu yabasigiye ahunga, nabo bakaba ubu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha.

Umugabo Leonidas Simbarubusa wo mu Ngororero wacumbikiye Baribwirumuhungu avuye mu Ruhango, uyu munsi imbere y’Urukiko yemeye ko yamucumbikiye koko ariko atari azi ko avuye kwica abantu mu Ruhango.

Ati “Icyo nemera kandi nsabira imbabazi ni uko namucumbikiye nzi ko yatorotse gereza gusa, ntabwo nari nzi ko yishe n’abantu mu Ruhango.”

Baribwirumuhungu mbere yari yarakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera kwica umuntu afungirwa muri gereza ya Mpanga ari nayo yatorotse yerekeza mu Ruhango aho ashinjwa kuba yarishe abantu batandatu icya rimwe.

Muri uru rubanza umwunganizi mu mategeko w’umuryango wiciwe yawusabiye indishyi z’akababaro za miliyoni 30 n’imbonezamusaruro za miliyoni 20.

Umushinjacyaha yasabiwe abaregwa batatu gufungwa burundu yishingikirije ingingo ya 140 ivuga ku cyaha cy’ubwicanyi n’igihano giteganywa.

Leonidas Simbarubusa we ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amanyarwanda.

Ubucamanza bwavuze ko bugiye kwiherera bukazasoma uru rubanza tariki 20 Gicurasi 2015 saa cyenda z’amanywa.

Iburanisha ryabereye mu ruhame ryitabirwa n'abatuye Byimana benshi
Iburanisha ryabereye mu ruhame ryitabirwa n’abatuye Byimana benshi
Uwa gatatu ibumoso  Mbabazi F. Xavier Mayor wa Ruhango n'abandi bayobozi ku rwego rw'Akarere bitabiriye urubanza.
Uwa gatatu uvuye ibumoso ni Mbabazi F. Xavier umuyobozi w’Akarere ka Ruhango n’abandi bayobozi ku rwego rw’Akarere bitabiriye urubanza.
Kuwa 18/08/2014 ubwo yerekanwaga yafashwe yemeye icyaha asobanura uko yishe abana batanu na nyina
Kuwa 18/08/2014 ubwo yerekanwaga yafashwe yemeye icyaha asobanura uko yishe abana batanu na nyina
Kuwa 26/08/2014 imbere y'urukiko i Muhanga Baribwirumuhungu (iburyo) nabwo yemeye iki cyaha mu iburanisha ry'ibanze
Kuwa 26/08/2014 imbere y’urukiko i Muhanga Baribwirumuhungu (iburyo) nabwo yemeye iki cyaha mu iburanisha ry’ibanze
Baribwirumuhungu uyu munsi ubwo yari ahawe micro yahakanye ibyo aregwa abantu bariyamirira
Baribwirumuhungu uyu munsi ubwo yari ahawe micro yahakanye ibyo aregwa abantu bariyamirira
Abana batanu na nyina yishe icya rimwe mu buryo bwa kinyamaswa
Abana batanu na nyina ‘yishe’ akoresheje icyuma n’umuhini

Photos/E.Muhizi/UM– USEKE

Elise MUHIZI
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Ahaaa igihaso cyo kwicwa nibagisubizeho kabisaa kuko nicyo kimukwiye umunsi yongeye gutoroka Ubwo azica bangahe noneho??!

  • Erega iyi nyamaswa nibayishyire mu zindi muri pariki y’Akagera.
    Nibura izahasanga izindi nyamaswa z’inkazi maze akaruta akandi kakamire.

  • ibi ni mwe mwatumye biba mwakuraho igihano cyurupfu. africa ni mbi, mureba ba gashakabuhake, aho kureba inyungu zabene gihugu, muraga nabi urubyaro. amerika kiriho, muzahora mutareba imbere muzakora iki? nkiki kigoryi gitume nabantu bicara bagitekerezaho. mutekereze nta marangamutima

  • ntabwo abanyarda bazakomeza kurebera ibibazo nkibi hari abashinzwe kubikumira. abanyamategeko bamaze iki? muzafashe abarda kutazajya bahura nabyo, hari inzira nyinshi kandi dufite abatekereza benshi, kwicwa kwabantu byakumirwa niba dufite abagitekerereza koko! ni gute genocide yahagarikwa nkatswe ibi!

  • uwo ntakwiriye kwicwa keretse kumushinyagurira nawe akicuza ubwo bugizi bwa nabi akifuzagupfa akabibura

  • ubgoniyongeragutoroka azica makumyabiri inyama swa ngizo mwagiyemuzikura mu bantu .yarishe reta iramuhe mba kumugaburiratakoze,imyambaro,amazi n’isabune ataguze ubuse sukumutetesha yaravukije abanti ubuzima.

  • uyu mutype kuri iriya foto ya mbere unamurebye uhita ugira ubwoba

  • ARIKO NK’ICYI KIGORYI BARACYORORA MWO ICYI KWERI UBU SE BACYOHEREJE KWA SHITANI KO NTACYO CYIMARIYE ISI KOKO

  • Bamushyire mu kazu ka wenyine (akato) bamwicishe inzara

  • Abantu nk’aba hari hakwiye kujyaho uburyo bwihariye bwo kubahana. Uko yishe akaba ariko nawe yicwa ntawakongera.

  • Buriya mukurikiranye mwazasanga uriya mwicanyi baramwigishije kwica igihe abatutsi bicwaga muri genocide! Kirareba nk’ikicanyi koko!
    Kuki yabacitse yari yarishe nundi muntu akajya kwica abandi!!
    Uwamucumbikiye kuki atahamagaye police?
    Iyo nyamaswa nihere mur igereza, bayihambire amapingo kandi bamukoreshe akazi ajye arya ibyo yakoreye. Nabandi nkawe bige isomo!
    Yewe, yiba uwica nawe yicwaga nkuko yishe abandi abantu batinya kwica abandi! Imana ntizamubabarire nagato!!
    Umulyango wabo yishe ukomeze wihangane!

  • Ibi ubutabera bubifitemo uruhare rukomeye.

    – yarishe arafungwa aratoroka ntiyashakishwa.
    – kuki ubutabera butarimo kubona yuko abicanyi biyojyereye ngo ikaze ibihano ese murindiriye ko bojyera ku mara abantu ?
    – nubu nta ngamba zikaze zirimo kugaragaza yuko bitazasubira, ejo tuzumva ngo yojyeye gutoroka amara abo mu murenge wose

  • None se ko yishe umwe agatoroka, akongera akica batandatu! ubu aramutse atorotse agasubira hanze byagenda gute???????? ndabona Leta ikwiye kubyigaho cyane ko atarashyirwa urumva nibyo yakoze akomeje kubihakana buriya arashaka kwiyongeza!!!!!!!!!!!!!! nimudutabare kuko ibi bituma umutekano wacu wongera kuba muke, ntidutuza mumitima, kuko inkuru z’ubwicanyi zirarenze!!!

  • Uyu mushenzi aho bongeye kumufata igihe yari yatorotse bamufungiye kuri police ya Nyamabuye/Muhanga.Bukeye bwaho abantu benshi [nanjye ndimo] batangajwe no kumva yivugira/yemera ko ari we wishe abo bantu 6. Yarangiza ga amateshwa ye avuga ati: “Nakoze icyaha gikomeye sinzi ko n’Imana yambabarira”! Icyo gihe yagaragaraga rwose nkaho ibyo yavugaga ari “inkuru isanzwe” bitanamubabaje. None ngo arahakana? Arakacwa n’Icumu!
    Abacamanza baragowe kabisa, ntabwo bakwiye guta igihe kuri uyu mutindi.

  • Mugihe igihano cyurupfu cyakuweho, ntagihe abantu nkaba batazajya bica abantu, igihe umuntu yishe abigambiriye, akwiye igihano cyurupfu rwose, iki gihano kirakwiye ko cyashyirwaho with clear close, igaragaza igihe gishyirirwa mubikorwa, cyane cyane ku bantu nkaba babicanyiiii….
    Mwibaze namwe umuryango wa ba bantu uko umeze kubona uyu Baribwiramuguhungu yidegembya, yangiza igihe n’imisoro ya rubanda ngo baramugaburira muburoko????
    Birababaje pee!!! Akwiye kwica rwose….

  • Ariko mumbwire umuntu ubwo azakatirwa Burundi nuko ajye yirirwa arya imisoro yabanyarwanda kandi yarabamaze.

  • mana nawe yarakwiriye kwicwa kko ntacyo amaze nawe pe

  • Arikose buriya ibyabaye muri1994 ntabwo byatanze isomo?Ahaaa!Reta ircyafite akazi ko kwigisha no kurwanya ideology ya Genocide kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish