Digiqole ad

Gitwe: Abaturage baracyagaragaza inyota y'umuhanda wa kaburimbo

Ubwo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2014, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwaganiraga ikiganiro n’abaturage biganjemo abayobozi b’ibigo byo mu murenge wa Bweramana, abaturage bagaragaje ko byinshi bimaze kugerwaho mu rwego rwo kwiteza imbere ariko bagifite ikibazo gikomeye cy’umuhanda mwiza kugirango ubuhahirane bugende neza bihute mu iterambere.

Twagirimana Epimaque, Vice Mayor wasabye ibigo kwishyira hamwe mu iterambere.
Twagirimana Epimaque, Vice Mayor ushinzwe ubukungu muri Ruhango yasabye ibigo kwishyira hamwe mu iterambere.

Umuhanda wa kaburimbo wa Gitwe – Buhanda mu karere ka Ruhango umaze imyaka myinshi uvugwa ndetse n’abaturage bagaragaza inyota bawufitiye. Gitwe ni centre y’ubucuruzi, ubuzima n’uburezi imaze gutera imbere mu majyepfo agana iburengerazuba bw’u Rwanda ariko kuhagera no kuhageza ibicuruzwa bikaba bikiri ingorane ku bakoresha imodoka kubera umuhanda uba mubi cyane mu bihe bitandukanye by’umwaka kubera ikirere.

Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa kane abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo maze bagaruka cyane ku mihahiranire n’ahandi n’iterambere ritihuta uko babyifuza kuko nta muhanda muzima bafite.

Habiyambere Eldephonse utuye mu murenge wa Bweramana ubarizwamo centre ya Gitwe yagize ati:”bayobozi, nibyo koko hari iterambere muri Gitwe, ariko nk’uko muhora mubyumva, hano muri Gitwe dufite ikibazo cyo kuba nta muhanda muzima dufite, n’uwo umukuru w’igihugu yadusaniye ukaba uhora wangirika. Mutubere abavugizi tubone kaburimbo iri terambere tubona ryakwihuta kurushaho”.

Umuturage Habiyambere Eldephonse, ntawabara inshuro abaza ikibazo cy'umuhanda.
Umuturage Habiyambere Eldephonse avuga ko yabajije ikibazo cy’umuhanda inshuro nyinshi

Muri centre ya Gitwe hagaragara urujya n’uruza rw’abantu, usanga abaturage barubatse amazu akodeshwa n’abanyeshuri, abarimu, abaganga n’abandi…ubucuruzi bugenda butera imbere ku buryo bugaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe ubukungu, Twagirimana Epimaque afatanije na Chief Spt Hubert Gashagaza ukuriye ubugenzacyaha mu majyepfo akaba n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, bashimiye uruhare ibigo byo muri Gitwe bigira  mu iterambere ry’abaturage basaba ko ubufatanye n’abaturage bwakwiyongera kandi abantu bagatahiriza umugozi umwe.

Chief .Spt Gashagaza Hubert yongeye gushimangira ko iterambere aho ariho hose ku isi ryubakira ku mutekano w’igihugu akavuga ko abanyarwanda bakwiye gukomeza gufatanya gukomeza umutekano bafite no kuwubakiraho iterambere bashaka.

Muri iki kiganiro hari abagaragaje ko nubwo umuhanda wa kaburimbo uhenda ariko akamaro kawo ari kanini cyane kandi karambye mu gihe uba utunganyijwe.

Centre ya Gitwe iri kuri kilometer 16 uvuye mu mujyi wa Ruhango. I Gitwe hazwi kuba ariho hari ikicaro  gikuru cy’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu karere k’ibiyaga bigari, ni ahantu h’amateka y’iri torero mu Karere no mu Rwanda by’umwihariko.

Ni agace kabarizwamo amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza. i Gitwe  hari Kaminuza yigisha ubuvuzi ya kabiri mu Rwanda nyuma ya Kaminuza y’ u Rwanda.

Abaturage ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo ibiganiro.
Abaturage ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo ibiganiro.
C.S Gashagaza Hubert yabwiye abaturage ko bagomba gukomeza umutekano kuko ariwo shingiro ry'iterambere bashaka
C.S Gashagaza Hubert yabwiye abaturage ko bagomba gukomeza umutekano kuko ariwo shingiro ry’iterambere bashaka
Nubwo imashini zawukoze umuhanda ujya i Gitwe  warangiritse bikomeye.(Photo Archives UM-- USEKE).
Nubwo imashini zawukoze umuhanda ujya i Gitwe warangiritse bikomeye.(Photo Archives UM– USEKE).

Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

3 Comments

  • I Gitwe hazwi kuba ariho hari ikicaro gikuru cy’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu karere k’ibiyaga bigari, ni ahantu h’amateka y’iri torero mu Karere no mu Rwanda by’umwihariko. Nibyo ariko Byiringiro we siko abishaka, gahunda ye ni ukuhasenye. Niba mubona kwimura Misiyoni ya Gitwe ikajyanwa mu kajagari i gitarama aribyo namwe nimugire icyo mubivugaho.

  • Byo nanjye sinemeranya na Byiringiro ushaka gusiba amateka y’abadventiste kandi ubundi bitakagombwe kubaho.
    Azarebere ku zindi missioni zandi madini ko bajya bitwara kuriya.
    Birababaje cyane

  • ARASHAKA GUSIBA AMATEKA Y’ITORERO

Comments are closed.

en_USEnglish