Digiqole ad

Abatuye Gitwe bari mu gihombo kinini kubera ifungwa ry’umuhanda

Ruhango – Iminsi ibaye itanu, kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize umuhanda wa Ruhango – Gitwe utari nyabagendwa kandi ufunze kubera iteme rya Nkubi ryacitse, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabwiye Umuseke n’abaturage ko kuwa mbere nimugoroba ikiraro kizaba cyasanwe, kugeza kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 mu gitondo nta kirahinduka. Abaturage bamwe baravuga ko bamaze kugira igihombi kinini kubera ifungwa ry’uyu muhanda.

Iminsi ibaye itanu umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Ruhango ufunze
Iminsi ibaye itanu umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Ruhango ufunze

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango muri week end ishize yari yabwiye Umuseke ati “ “Iki kibazo twarakimenye kandi duhita dufata umwanzuro wo kwihutira kugikemura, kuwa mbere byanga byakunda iri teme rizaba ryamaze gukorwa mu masaha ya nimugoroba”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu kuri iri teme nta kimenyetso kugaragaza ko rigiye gusanwa, umuhanda urafunze, nta modoka ihanyura, nyamara uyu muhanda ujya ku bitaro biri i Gitwe, kuri centre y’ubucuruzi n’amashuri menshi ari muri aka gace. Imodoka zitwara abagenzi zigana yo ubu ntiziri gukora.

Abakoresha uyu muhanda bavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane ku bacuruzi bavuga ko bamaze guhomba amafaranga menshi.

Bagabo Jean Bosco umwe mu baturage twahahuriye muri iki gitondo ati “buri kwezi nishyura umusoro, nishyura umusoro ngo nkorerwe umuhanda cyangwa ikindi gikorwaremezo nonese nk’ibi urumva aribyo? Ingedzo zacu zarahagaze kubera agateme nka kariya kadasaba za miliyoni nyinshi kugasana, ese riramutse ari iteme rinini barisana koko?, nawe nsubiza.

Kuva iri teme ryakwangirika abaturage batangaza ko bamaze guhomba byinshi, bamwe mu bacuruzi babuze ibicuruzwa bitandukanye, abagenzi bahagaritse ingendo, abatwara abantu n’ibintu bahagaritse akazi, ubuhahirane hagati y’abaturage bwahagaze.

Umwe mu bacuruzi ukorera muri centre ya Gitwe avuga ko kuva iki kiraro cyakwangirika amaze guhomba cyane kuko abakiriya baza bamugana akabura ibicuruzwa.

Ati:”Turangura i Kigali, none reba ibicuruzwa bimwe byaradushiranye, abakiliya baraza tugashwarwa. Turasaba Leta ko ihaguruka ikadusanira iteme rwose

Iri teme ritarangirika umugenzi kuva Buhanda-Gitwe-Kigali yatangaga amafranga 1 600Rwf, ubu umugenzi umwe yishyura ibihumbi bibiri, imodoka zibatwara nazo ni nke kuko ubu zimwe muri sosiyete zitwara abagenzi zahagaritse gukorera ingenzo zabo muri kano gace.

Ibinyabiziga biza i Gitwe biri gukoresha umuhanda wa Kirengeri, Gafunzo abatwara imodoka binubira ko nawo utameze neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kuri uyu wa gatatu bwongeye gutangariza Umuseke ko butabashije gukora iri teme rya Nkubi bitewe n’ubwoko bw’umuhanda iri teme ryubatseho, ngo uyu muhanda uri mu mihanda ifitwe mu nshingano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda n’ubwikorezi(RTDA).

Umuyobozi w’Akarere Mbabazi Francois Xavier ati “turashaka gukora iki kiraro ku buryo burambye ari nayo mpamvu twafunze iri teme, ku bufatanye n’ikigo k’igihugu gishinzwe imihanda guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha turaba twatangiye kugikora, abaturage bacu bihangane kuko natwe iri teme riraduhangayikishije”.

Avuga ko izi nzego zamaze kwicarana zigashaka igisubizo ku bibazo by’imihanda ijya muri aka gace. Aho ngo basanze bakwiye kubaka amateme akomeye birambye.

Ahagana saa kumi n'ebyiri z'igitondo ubusanzwe aha habaga hari urujya n'uruza rw'abaganga, abacuruzi, abanyeshuri, amamodoka, abaturage...ariko ubu nta gikoma
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu. Ubusanzwe aha habaga hari urujya n’uruza rw’abaganga, abacuruzi, abanyeshuri, amamodoka, abaturage…ariko ubu nta gikoma
Imodoka zimwe ziraza zigahera hakurya
Imodoka zimwe ziraza zigahera hakurya
Abagenzi bari kuhagera bamwe na bamwe barizaba za miliyoni zisabwa ngo iri teme risanwe n'aho zaburiye
Abagenzi bari kuhagera bamwe na bamwe barizaba za miliyoni zisabwa ngo iri teme risanwe n’aho zaburiye

 

Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

20 Comments

  • Thanks for advocacy!

  • Ariko reka mbabaze, kubona umuyobozi avuga ibintu bitazakorwa abaturage bakaba bari kurengana bene aka kageni nibyo koko? Mana weee, birababaje kuki uyu Mbabazi Francois Xavier atareba ibyabaye kuri mugenzi we w’ Ikirehe!!! ahahahahah agomba gusezera akava ku kazi ke kuko kamunaniye kugeza naho abeshya abaturage ngo bizakemuka!! ubu kandi yicara iwe akarya agatuza, igipindi cyamaze guta igihe cyacyo mu Rwanda nawe nasezere kuko byamunaniye, atumye abaturage bijundika Leta ngo bayiha imisoro mundebere namwe.

    • Reka nunganire Karambizi, nibyo koko aba bayobozi b’akarere ka Ruhango barakosheje kubeshtya abaturage babatunze, ese bakeka ko imishahara bahembwa atari amafranga aba baturage baba batanze mu misoro yabo n’ibindi!!? Mana we ibi birakabije, uyu muyobozi nk’uyu ntabwo agezweho mu Rwanda rwa none kabisa. Imihigo ye ibeshya abaturage ngo bazakorerwa ibi n’ibi nta kigenda vraiment.

  • Uyu munyamkuru yagombye kubanza kubaza akarere impamvu ikiraro kitarakorwa kuko ubu nabo wasanga badasinzira bashaka uko cyakorwa! Naho iyo hatabajijwe impande zombi bitera confusion kandi rwose natwe abaturage ntitukumveko ikibabaye cyose kibaye tugomba kuvuga ngo naka niywgure twazashyira tukabaho ntabayobozi kuko ntamuntu udakosa kandi hakosa abakora! Mayor wa Ruhango jye ndamuzi nubwo ntaba muruhango ariko ndahavuka ntako atagize ngo aka karere kave mubihe bibi kanyuzemo mubihe bishize niterambere rigaragara amaze kukageza hamwe nabo bafatanyije kukayobora! Mugire umunsi mwiza banyaruhango

    • Ariko nabonye impande zose zabajijwe. Soma mbere yo kwandika ibitekerezo byawe. Itangazamakuru ni ko kamaro karyo dukeneye kumenya uko ibintu byifashe kandi umuhanda niba ufunze ntabwo wavuga ngo urafunguye. Big up umuseke kubera ubu buvugizi.

  • Aha muzumirwa ibyo mu karere ka Ruhango byo wagirango bahambye rwanjyendanyi peeee,uretse niryo teme n’imyenda babereye mo abantu n’amasosiete ba rwiyemezamirimo yishyurwa amaguru yavugije induru uhora yo nkaho wabonye yo akazi!

    Hari uwo nabajije uko we bamwishyura ati ‘nugutekinika nyine kugirango wishyurwe.’
    Ibaze!! ese twese tuzi technique kko? mwikubite agashyi peee, Munyamabanga-nshingwabikorwa rwose ongeramo imbaraga uri umu jeune uzane ikosora muri Ruhango natwe tuguhanze amaso.

  • Habyalimana yari yarubatse ibiraro bikomeye. Byubatswe akiri ku butegetsi bikaba bigikoreshwa nyuma y’imyaka 20 jenoside ibaye! FPR niyubake ibyayo.

    • Ibikorwaremezo mu Rwanda ni zero Stade Remera,Kanombe byose byubatswe na leta ya Habyarimana ubu bari gusana no kwagura, abubu bazi gukubura,gukumira amagare,ibirenge mu mugi, imitamenwa,imodoka za rutura i Kigali.Iyo uhavuye wibaza niba uri muri cya gihugu wabonye ugeze i Kigali.Convetion center n’umuturirwa uri ahahoze gare routière ntabwo bigoboka bariya baturage bacikirwaho n’ibiraro muri munsi kandi si hariya gusa.Abazenguruka mu Rwanda muzumirwa hari ahantu unyura ukubaza niba uri mu Rwanda bikuyobera kandi mbere ya 1994 iyo mihanda Minitrape yari ifite abakozi ihemba bayiharuraga buri kwezi.

  • ni byiza rwose kuba mukurikirana ibibazo byacu nk’abaturage,ariko byari kurushaho kutunyura iyo muba mwatubarije aho bigeze bikorwa n’ubwo byaba bitarakorewe igihe bari biyemeje,wasanga nabo hari zimwe mu nzitizi zatumye icyo gihe kitubahirizwa.murakoze

  • ARIKO KUBA IKIRARO CYAPFUYE NTIBIVUGA KO ABAYOBOZI B’AKARERE BARYAMYE KUKO HARI BYINSHI BAMAZE KUTUGEZAHO.REKA NATWE ABATURAGE TUJYE TWUNGANIRA ABAYOBOZI AHO KUBARIMIRAHO ITAKA.RWOSE NTITUKABE IGAYI BIGEZE NAHO ITEME RIPFA NGO UMUYOBOZI NTACYO AKORA.

  • Reka nibarize uriya mugabo mateka.Ubwo koko iyo ugereranya FPR n’ingoma y’igitugu uba utarimo gutesha agaciro ubuyobozi bwiza twagejejweho na Paul Kagame.Jye mbona wowe nta mwanya ufite muri iki Gihugu.Ariko nutivumbura ubuyobozi bwiza turimo buzagufasha kureka imyumvire ipfuye.

    • Windenganya mvuga akariho. Ngaho kora icyegeranyo cy’IBIKORWAREMEZO bifitiye akamaro abaturage muri rusange , ugerereranye ibyakozwe mbere ya 94 n’ibyakozwe nyuma y’aho. Uretse gukubura no gusiga irangi ibisanzwe bihari, ikindi cyakozwe nyuma ya 94 ni ikihe? Imihanda? amateme? stade? ikibuga cy’indege? Naho iby’igitugu, ntaho cyagiye.

  • Ariko tujye tureka kubicikiriza, niba umuyobozi yaravuze ko kuwa mbere bizaba byakozwe kuki mutongeye kumwegera ngo mumubaze aho bigeze,byibura tuzamugaye ko nta kirimo gukorwa?jye mbivugiye ko mwavuze ko bitakozwe ariko ntimutubwire icyo yabasobanuriye kuri ubwo bukererwe.Mushobora gusanga ubu hari ikirimo gukorwa mwe mutabizi.Ahubwo turabatumye ngo mutubarize aho bigeze.

    • Ikirimo gikorwa nticyagombye kugirwa ibanga, abaturage bagombye kugitangarizwa kuko ubutegetsi ari ubw’abaturage, butangwa nabo bukanabakorera, butabigize ibanga!

  • Abayobozi barara bataryamye ariko hari abatabibona.Jye aho kugira ngo nihutire kubaciraho iteka nabanza nkamenya uko ibintu bimeze. Ese wowe uwari kukugira Mayor wari kugeza Akarere nkaho kageze ubu? Utabusya abwita ubumera koko! Ntabwo Mayor yabeshye abaturage ahubwo ntagomba no kubakura umutima ko ibintu bitazakorwa.Ese wowe uri umuyobozi ntiwabwira abaturage icyo ubifuriza n’ubwo inzitizi zitajya zibura.Rwose ntarirarenga.

    • ariko se ubundi kiriya kiraro kirinda kuba kuriya kubera iki??Mayor akora neza byinshi ariko nabamufasha mureke tubanenge kuko abaturage barabangamiwe kandi barasora!!

  • Mateka wowe nkubwire nokongere kuvuga NGO kerahabayeho habyara niba umukeneye muhamagare kuri 666 umubwire ko byose bishoboka dufite icyerekezo 2020 mwasahuye imitungo none murarira mu myotsi

  • ariko ndabona iki kiraro nubundi gishaje kandi muri ino minsi ibiraro bishaje bimaze iminsi bicika kuburyo bakwiye kujya bitonda cyane

  • @Mateka ari nawe wiyise Gaperi:Nibakwihorere, iyo uvuga gukora uba avuga kwica nicyo watojwe.Habyarimana uzamusange aho ari niba umukumbuye cyane. Wabura kuvuga utyo se Leta usebya yaragukuye mu butindi gute ? Indashima zizahoraho kandi ngo “…uyiha amata ikaruka amaraso.” Ariko ubu bugambo bwawe ntacyo buhindura na gito, wumvise?

  • Ese ko uwanditse iyi nkuru avuga ko ku wa gatatu mu gitondo nta kimenyetso cyagaragazaga ko ririya teme ryaba rigiye gusanwa, akaba avuga ko muri icyo gotondo Umuyobozi w’Akarere yamubwiye ko impamvu batahise bashyira mu bikorwa ibyo yari yamutangarije muri weekend yashize ari ukugira ngo icyo kiraro kibashe kubakwa mu buryo burambye, ni kuki atamubajije aho ashingira icyizere cy’uko ku wa mbere utaha imirimo izaba yatangiye ?
    Uko mbibona, ntiyahaye agaciro ibyo ubuyobozi bwakoze n’ibyo bukora, kandi nibwira ko yaba yarabigize nkana ! None se gushyiraho imbaho buri mwaka nibyo bizima kurenza gushaka igisubizo kirambye ? Nibwira ko ubwo yari amaze kubona igisubizo cy’ibiteganywa, yagombye kuba yarabajije aho inzira zo kubitegura zigeze, kuko ntekereza ko nk’umunyamakuru yagombye kuba azi neza inzira zikoreshwa mu gutanga amasoko ya Leta n’igihe bifata kugira ngo ibikorwa byapiganishijwe bitangire.
    Ikindi yagombye kuba yarabarije abaturage, ni aho bazaba banyura mu gihe cyose iri teme rizaba rikorwa mu buryo burambye nk’uko Mayor yabimubwiye. Erega kubaka iteme muri ubu buryo ntibikorwa mu munsi umwe, icyumweru kimwe, bibiri cyangwa se ukwezi kumwe gusa ! Niyo mpamvu ku muhanda nk’uriya hakwiriye kujyaho icyo bita « deviation » n’agateme ko kwifashisha muri icyo gihe, ariko uburemere bw’imodoka zihaca bukajyana n’ingano yako n’ibikoresho bikagize.

Comments are closed.

en_USEnglish