Digiqole ad

Ruhango: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside

 Ruhango: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside

Urubyiruko rwari rwinshi mu rugendo rwo kwibuka.

Ubuyobzi bw’Akarere ka Ruhango bwifatanije n’urubyiruko rwo mu murenge wa Bweramana kwibuka bagenzi barwo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Umuyobozi w’Akarere akaba yasabye urubyiruko kwibuka rwiyubaka ruharanira kubaho.

Urubyiruko rwari rwinshi mu rugendo rwo kwibuka.
Urubyiruko rwari rwinshi mu rugendo rwo kwibuka.

Mu igikorwa cyo kwibuka no guha agaciro urubyiruko rwazize Jenoside, urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye yo mu murenge wa Bweramana muri Centre ya Gitwe rwatangiye rukora urugendo rwo kwibuka kuva ku ishuri rikuru rya ISPG rwerekeza ku Rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abapasitoro bazize Jenoside yakorwe abatutsi.

Abayobozi b’Akarere ka Ruhango, abayobozi b’amashuri yisumbuye n’abayobozi b’Ishuri rikuru ry’i Gitwe bashyize indabo ku mva irimo abapasitoro n’imiryango yabo bishwe mu 1994 bazize Jenoside maze berekeza ahateguriwe ibiganiro.

Damien Rutegeranya; Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Karere ka Ruhango yavuze ko nubwo urubyiruko rw’u Rwanda rwahuye n’ibibazo byatewe na Jenoside ko rukwiye kongera kwisuganya rugaharanira kwiyubaka rugana aheza mu Iterambere.

Mbabazi Francois Xavier Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango we yatangaiye ijambo rye yihanganisha urubyiruko rusaga 1 500 rwari rwitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, yarutangarije ko rwagize amahirwe yo gukurira mu mashuri meza yigisha inyigisho yo kubana nk’abanyarwanda.

Ati:”Urubyiruko rw’ubu mufite amahirwe menshi kuko mudapfa kumira bunguri ibyo muhabwa na mwalimu nk’uko hambere byatubagaho, ubu muganira na mwalimu mukamwunganira, ariko twebwe hambere twigishwaga nabi, no gusubiza tugasubiza uko babiduhaye”.

Yakomeje asaba urubyiruko kurushaho guhangana n’ipfobya rya Jenoside uko ryaba rimeze kose, aho yashishikarije urubyiruko kurushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga ruvuga isura nyayo y’u Rwanda rw’ubu ngo rugahangana n’abagamije gusebya u Rwanda gusa.

Muri uru rugendo abakuru barimo n'umuyobozi w'Akarere bifatanyije n'urubyiruko
Muri uru rugendo abakuru barimo n’umuyobozi w’Akarere bifatanyije n’urubyiruko
Ku rwibutso hashizweho indabo zo guha agaciro Abapasitoro n'imiryango yabo bishwe.
Ku rwibutso hashizweho indabo zo guha agaciro Abapasitoro n’imiryango yabo bishwe.
Muri iki gikorwa hacanywe urumuri rw'ikizere.
Muri iki gikorwa hacanywe urumuri rw’ikizere.
Umuyobozi wa ISPG aha ikaze abayobozi n'urubyiruko rwo mu mashuri atandukanye.
Umuyobozi wa ISPG aha ikaze abayobozi n’urubyiruko rwo mu mashuri atandukanye.
Urubyiruko rwavugaga amwe mu mazina ya bagenzi barwo bazize Jenoside.
Urubyiruko rwavugaga amwe mu mazina ya bagenzi barwo bazize Jenoside bibuka
Umuhuzabikorwa w'urubyiruko mu Karere yarusabye kwiteza imbere.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu Karere yarusabye kwiteza imbere.
Mbabazi Francois Xavier yaboneyeho umwanya wo gusaba urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge.
Mbabazi Francois Xavier yaboneyeho umwanya wo gusaba urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge.

Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

1 Comment

  • dukomeze kwibuka abacu bazize jenoside kandi duhangan n’abashaka kuyipfobya kuko byaha icyuho indi ikongera ugakorwa, never again Jenoside

Comments are closed.

en_USEnglish