Digiqole ad

Gitwe: Urubyiruko rwiga ubuvuzi rwafashije ababyeyi babiri batishoboye

 Gitwe: Urubyiruko rwiga ubuvuzi rwafashije ababyeyi babiri batishoboye

Umubyeyi basuye bamuhaye ihene n’akanyagazi kayo.

Ruhango – Urubyiruko rw’u Rwanda nirwo rwagize uruhare mu kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gusenya igihugu, urubyiruko rw’u Rwanda kandi nirwo rwahagaritse ibi,  ubu kandi urubyiruko nirwo ruri kugira uruhare mu kubaka igihugu no guhoza abakibabaye. Urubyiruko rw’abakristu rwiga iby’ubuvuzi mu ishuri rikuru ry’i Gitwe kuri uyu wa gatatu rwakoze igikorwa cyo gusura, kurema agatima no gufasha ababyeyi babiri barokotse batishoboye.

Umubyeyi basuye bamuhaye ihene n'akanyagazi karyo.
Umubyeyi basuye bamuhaye ihene n’akanyagazi kayo.

Uru rubyiruko ruhagarariye bagenzi barwo bagera kuri 80 rwahereye ku mubyeyi utishoboye Mukamwiza Beatrice utuye mu mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama, baramusura baramuganiriza bamurema umutima kandi bamusezeranya kumuguma hafi.

Uyu mubyeyi wasuwe n’uru rubyiruko rwo mu muryango CPM (Christian Princess Doctors) yarushimiye cyane ku mutima w’urukundo.

Ati “ndishimye cyane kandi nshimira Imana yabazanye kunkomeza.”

Rwema Justin umukuru w’Umudugudu wa Karambo utuyemo uyu mubyeyi wafashijwe, yashimiye ubupfura n’umutima ufasha waranze uru rubyiruko, aboneraho umwanya wo kurumenyesha ko uyu mubyeyi wafashijwe n’ubundi inzego zibanze zisanzwe zimuba hafi mu bibazo afite byose byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Irakoze Pacifique, Umuyobozi w’uyu muryango we yabwiye uyu mubyeyi ko adakwiye guheranwa n’agahinda kandi urubyiruko ruhari.

Ati “igitumye turi hano ni urukundo twaje kukwereka, turi hano kubera urukundo tugufitiye”.

Pacifique yatangarije Umuseke ko ibikorwa byo gufasha nk’ibi basanzwe babikora.

Umwaka ushize uru rubyiruko rwafashije abaturage batatu bari barabuze ubwishyu bwo kwa muganga rubagenera ubufasha bwo guheraho bishyura ideni bari babereyemo ibitaro, ndetse bakaba bateganya n’ibindi bikorwa mu minsi iza.

Nyuma yo kuva mu mudugudu wa Karambo bahise berekeza mu mudugudu wa Rusororo aho basuye undi mubyeyi wacitse ku icumu rya Jenoside witwa Uwimpuhwe Marita, uba wenyine, bitewe n’irungu afite akaba yasabye aba banyeshuri kujya banyaruka bakamusura akarushaho kubona ko atari wenyine.

Bamuganirije ndetse bamusigira itungo ryo kugira icyo rihindura mu mibereho ye. Igikorwa kiza bashimiwe cyane n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Rusororo.

Mukamwiza Beatrice aganirira uru rubyiruko uburyo yumva anezerewe cyane kubona bamusuye
Mukamwiza Beatrice aganirira uru rubyiruko uburyo yumva anezerewe cyane kubona bamusuye
Umwana wa Mukamwiza Beatrice yishimiye itungo bahawe.
Umwana wa Mukamwiza Beatrice yishimiye itungo bahawe.
Nyuma yo kuva ku Karambo berekeje i Rusororo.
Nyuma yo kuva ku Karambo berekeje i Rusororo.
Aha basuye umubyeyi w'incike ya Jenoside witwa Uwimpuhwe Marita
Aha basuye umubyeyi w’incike ya Jenoside witwa Uwimpuhwe Marita
Rwema Justin, Umukuru w'umudugudu washimiye aba banyeshuri ku gikorwa bakoze.
Rwema Justin, Umukuru w’umudugudu washimiye aba banyeshuri ku gikorwa bakoze.
Byari ibyishimo kubo basuye ndetse n'uru rubyiruko ubwarwo rwishimiye igikorwa rwakoze cyo kubaka no kurema umutima igihugu
Byari ibyishimo kubo basuye ndetse n’uru rubyiruko ubwarwo rwishimiye igikorwa rwakoze cyo kubaka no kurema umutima igihugu

Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

4 Comments

  • Arko abantu bakunda kwifotoza weee!! ihene imwe batanze niyobose bifotorejeho koko!! ubwo arinka ???

    • Wowe wiyise Hahaha,

      mwagiye mureka ibintu byo gusebanya, ngo abantu bazi kwifotoza, ese ugaye igikorwa bakoze? aba bana b’i Gitwe ndabashimiye cyane ubumuntu bwabaranze, ubwo kandi wowe wasanga wifotoza ahantu harutwa no ku….. reka nkureke ntaho naba ntandukaniye nawe sha!! sawa komera gupinga ni bibi, ni byabindi ngo uru ruka rufite igicebe kibi!!!

  • Congrats go ahead !

  • Yooo ndabashimye cyane umutima wa cyimuntu Mufite muzawukurane imbere yimana yabahembeye igikorwa mukoze jyewe ndabishimiye cyane

Comments are closed.

en_USEnglish