Digiqole ad

Gitwe: Umunyeshuri waraye arohamye yagiye koga umurambo we wabonetse

 Gitwe: Umunyeshuri waraye arohamye yagiye koga umurambo we wabonetse

Urungano rwe biganaga, aha bari iruhande rw’ikigo cyabo, barakonje kandi barababaye (nubwo bamwenyura) nyuma yo kumenya inkuru y’urupfu rwa mugenzi wabo witeguraga gutaha mu kiruhuko nk’abandi

Updates:
Umurambo wa James Turikumwe wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu kiyaga cya Murama aho yari yaheze mu isayo. Ubu yabaye ashyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gitwe.

James Turikumwe umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kabiri w’ay’isumbuye ku ishuri rya Murama riherereye mu murenge wa Bweramana yarohamye mu kiyaga cyakozwe cyo kuhira kuri uyu wa mbere ubwo yari yajyanye n’abandi koga. Umubiri w’uyu mwana waje kuboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Ishuri ryisumbuye rya Murama ribuze umunyeshuri waryo.
Ishuri ryisumbuye rya Murama ribuze umunyeshuri waryo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rusororo iri shuri riherereyemo yatangarije Umuseke ko uyu mwana yarohamye mu kiyaga cya Murama nkuko abaturage bo muri aka gace basanzwe bakita, yavuze ko abaturage na police bari mu bikorwa byo gushakisha umubiri we kugeza ubu, ndetse n’abo mu muryango w’umwana bamaze kuhagera.

Theophile Gatera; umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Murama yabwiye Umuseke ko iyi nkuru y’incamugongo yabagezeho bari bari mu kazi, bahita batanga amakuru mu nzego zibanze na Polisi bihutira kujya gushaka uyu mwana, umurambo we waje kuboneka mu gitondo kuri uyu wa kabiri.

Gatera avuga ko bamenye Turikumwe James na bagenzi be bamaze kurya kimwe n’abandi bahise batoroka ishuri bajya ku kiyaga cya Murama koga.

Ati “Twamenye ko bagenzi be bamaze kubona ko arohamye bagize ubwoba bwinshi maze bakiruka, abaturage bahise bamenya ko mu kiyaga harohamyemo umwana maze baratabaza.”

Izakar Ntakirutimana umwe mu baturiye iki kiyaga cyakozwe ngo cyuhire imirima iri mu kabande, yabwiye Umuseke ko muri ayo masaha mu kiyaga harimo abantu benshi bari koga.

Ntakirutimana avuga ko iki kiyaga kimaze guhitana ubuzima bw’abantu benshi ngo kuko uburinzi gifite bujenjeka aho usanga rimwe na rimwe ngo nta n’umuzamu uhari.

Ati “Bakwiye kuhashyira umurinzi uhahora umenya ikibaye cyose mu kiyaga ako kanya, kuko haba hari abantu benshi. Naho ubundi kiratumaraho abana.”

Abanyeshuri biganaga na Turikumwe babwiye Umuseke ko bababajwe cyane no kubona mugenzi wabo apfuye barangije ibizamini bitegura gutaha mu kiruhuko cy’igihembwe cya kabiri.

Bavuga ko yari umwana mwiza ukunda imikino no kwidagadurana n’abandi ari nako ngo muri iki gihe cya chaumage barimo yari yadomotse yagiye koga nubwo bwose bitemewe.

Turikumwe James warohamye iwabo ni mu murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango.

Urungano rwe biganaga, aha bari iruhande rw'ikigo cyabo, barakonje kandi barababaye (nubwo bamwenyura) nyuma yo kumenya inkuru y'urupfu rwa mugenzi wabo witeguraga gutaha mu kiruhuko nk'abandi
Urungano rwe biganaga, aha bari iruhande rw’ikigo cyabo, barakonje kandi barababaye (nubwo bamwenyura) nyuma yo kumenya inkuru y’urupfu rwa mugenzi wabo witeguraga gutaha mu kiruhuko nk’abandi

Photos/Damyxon/UM– USEKE

Jean Damascene NTIHINYUZWA.
UM– USEKE.RW-Ruhango

8 Comments

  • So sad

  • ntakundi imana imwakire ahera

  • Yoooo nihanganishije umuryango we Imana imwakire mu bayo

  • umuryango we ukomeze kwihangana kandi abana bajye bareka gutoroka ariko nubuyobozi bwikigo bwakagobye kuba bufite ingamba zogukumira icyo cyago kuko rwose birababaje rwose ariko umuryango we wihangane kandi umubiri uraboneka kuko polisi yacu ninyamwuga iramushaka imubone

  • Imana yihanganishe umuryango wuyu mwana muto kabsa, amazi akomeje kurikora nukujya babiwra abana bakayitondera gusa nta gahunda agira iyo yakwiyongoje arakujyna

  • Nihanganishije umuryango wagize ibyago ndetse n’ikigo,gusa abana bo muri iyi minsi bararushya cyane kuko impanuro bahabwa ntibaziha agaciro ahubwo bahitamo ibyo twita ibigare jye mbona MINEDUC yagombye kubahagurukira .

  • Ntakiba Imana Itakizi Kandi Izi Mpamvu Amarira Abaho No Gushima Bikabaho Gusa Imana Ikwakire Mubayo Umuryango Nawo Ukomeze Kwihangana.

  • Nihanganishije umuryango wuyu mana bakomeze kwihangana Kandi uwiteka akomeze kubaba hafi

Comments are closed.

en_USEnglish