Tags : Ruhango District

Gitwe: Nyuma y’ibya Kaminuza, ubuzima buragoye…Hari n’abafunze imiryango

Hashize amezi atatu Minisiteri y’Uburezi ihagaritse by’agateganyo amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, ndetse abanyeshuri bayigaga basabwa gusubira iwabo. Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri centre ya Gitwe baravuga ko ibi byabateye igihombo kuko serivisi n’ibikorwa byabo byayobokwaga n’abanyeshuri. Hari n’abafunze imiryango. Agace karimo ibikorwa remezo nk’ibi by’amashuri gakunze kuganwa n’abashoramari kugira ngo bacuruze serivisi n’ibikoresho nkenerwa […]Irambuye

Ruhango: Njyanama yemeje gusenya ‘Kiosque’ zose zubatse muri Gare

*Ngo inyinshi zari iz’abayobozi mu bigo byigenga…Babwiwe kenshi barinangira Iki kemezo cyo kuvanaho ‘Kiosque’ zubatse muri Gare ya Ruhango cyafatiwe mu nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa kabiri. Perezida wayo, Rutagengwa Gasasira Jerome avuga ko kuzivanaho bijyanye no kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere. Nyuma y’aho Gare ya Ruhango yuzuye,  Kompanyi y’ishoramari ya Ruhango […]Irambuye

Uko byari byifashe mu Kabagari aho Police FC byayigoye gutsinda

Umukino w’igikombe cy’amahoro warutegerejwe n’abaturage benshi bo mu Kabagali ka Ruhango, Police F.C yatsinze biyigoye United Stars FC igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 88 w’umukino. Abafana bari benshi ku kibuga ntibigeze bacika intege kuva ku munota wa mbere. Ku kibuga cya United Stars mu Kabagali, abaturage bari benshi baje kwihera ijisho uyu […]Irambuye

Peace Cup: United Stars yarahiye ko izatsindira Police FC mu

*Ibiciro byo kwinjira ni uguhera kuri 200 Frw, *Uyu mukino wabaye inkuru ishyushye mu Kabagali ka Ruhango… Ruhango-Mu Kabagali nta yindi nkuru iri mu bakunzi b’umupira w’amaguru uretse umukino w’igikombe cy’amahoro ugiye guhuza United Stars F.C yo muri aka gace na Police F.C kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mata. Abayobozi b’iyi kipe imaze […]Irambuye

Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza aza kurengera Abanyarwanda- Mureshyankwano

Ruhango-Ku munsi wa kabiri w’ibiganiro bitangwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 09 Mata, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yatanze ikiganiro mu murenge wa Bweramana avuga ko Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza yari arimo muri USA akaza kurengera ubuzima bw’Abatutsi bariho bicwa muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Muri ibi […]Irambuye

Ruhango: Harakekwa itonesha n’ikenewabo mu mitangire y’akazi

Mu Karere ka Ruhango harakekwa ibisa nk’itonesha cyangwa ikenewabo mu itangwa ry’akazi aho umwe mu bakandida bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yaje gukora ikizamini cy’akazi ariko atarigeze agasaba, ataranagaragaye ku rutonde rw’abari bemerewe gukora ibizamini. Bigaragarira ku mugereka w’ibaruwa yanditswe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwerekana urutonde rw’abatsinze ibizamini byanditse ndetse n’amanota bagize. Uru rtonde rwarashyizwe […]Irambuye

Ruhango: Umusore bamusanze muri SACCO afite umuhoro araswa arapfa

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, mu mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana ahubatse ikigo cy’imari cya SACCO Ingenzi Byimana harasiwe umusore bikekwa ko yinjiyemo ashaka kwiba. Ngo yari afite umuhoro ndetse ashaka kurwanya inzego z’umutekano. Uyu musore winjiye muri iki kigo cy’imari biravugwa ko yazanye n’abandi batatu ahagana […]Irambuye

Ruhango: Mu bitaro bya Kinazi, abaharwariza barasaba ko hubakwa igikoni

Abarwarira n’abarwariza mu bitaro bya Kinazi biherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango barasaba ko hubakwa igikoni cy’ibi bitaro dore ko abaturutse kure batabasha kugemurirwa bitaborohera kubona amafunguro. Ibi bitaro bikuru by’akarere ka Ruhango biganwa n’abarwayi baturutse mu bice bitandukanye byo mu ntara y’Amajyepfo dore ko biri mu bitaro bikuru biri muri iyi […]Irambuye

Ruhango: Batashye inyubako ya ‘SACCO-Bweramana’ basabwa kutayambura

Kuri uyu wa 20 Ukuboza, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wari waje kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Bweramana mu gutaha inyubako izajya ikoreramo ikigo cy’imari cya ‘Sacco Jyambere Bweramana’ yasabye abanyamuryango bayo kwirinda umuco wo kuyambura. Abanyamuryango b’iki kigo cy’imari bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo kuzuza iyi nyubako yuzuye itwaye miliyoni […]Irambuye

en_USEnglish