Digiqole ad

Uko byari byifashe mu Kabagari aho Police FC byayigoye gutsinda United Stars

 Uko byari byifashe mu Kabagari aho Police FC byayigoye gutsinda United Stars

Umukino w’igikombe cy’amahoro warutegerejwe n’abaturage benshi bo mu Kabagali ka Ruhango, Police F.C yatsinze biyigoye United Stars FC igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 88 w’umukino. Abafana bari benshi ku kibuga ntibigeze bacika intege kuva ku munota wa mbere.

Ku munota wa 88 Police FC yabonye igitego cyayo cyayihesheje amanota atatu
Ku munota wa 88 Police FC yabonye igitego cyayo cyayihesheje amanota atatu

Ku kibuga cya United Stars mu Kabagali, abaturage bari benshi baje kwihera ijisho uyu mukino bafataga nk’uwishiraniro kuri bo dore ko benshi ari ku nshuro ya mbere bari baciye iryera abakinnyi bo mu kiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda.

Muri uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 15h30, umutoza wa Police FC yabanje gusuzugura United Stars abanzamo abakinnyi b’ikipe ye ya kabiri.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ku ruhande rwa United Stars, ikipe ya Police FC yagaragazaga ko ishaka gutsinda ariko iyi kipe yo mu kiciro cya kabiri ibanza kuyibera ibamba, bituma amakipe ajya mu kiruhuko cy’igice cya mbere nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Police FC yagarutse yahinduye isura kuko umutoza yahise yinjiza abakinnyi be b’abahanga.

United stars FC na yo itacitse intege yakomeje gusatira aho rutahizamu wayo Bosco yahushije ibitego bibiri byari byabazwe n’abafana b’iyi kipe.

Ibintu byaje guhindura isura mu minota ya nyuma aho ku munota wa 88 Police FC yanyeganyije incundura z’umunyezamu wa United Stars iba ibonye igitego cyayo cya mbere cyatumye itahana amanota atatu.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Police FC Innocent Seninga yabwiye Umuseke ko kugeza ubu mu Rwanda nta kipe ikwiye gusuzugurwa kuko umukinnyi wese afite amaguru abiri.

Ati ” Umukino wari mwiza, navuga ko United stars ari ikipe nziza ifite abafana benshi nubwo tuyitsinze byaturutse ku bunararibonye twabarushije, nabanje abakinnyi bakomeye hanze ariko nyuma mbonye bikomeye nitabaza n’abakinnyi banjye bakomeye”.

Bamwe mu bafana ba United Stars babwiye Umuseke ko gutsindirwa ku kibuga cyabo bibabaje kuko bari bamaze iminsi myinshi biteguye Police FC.

Ku rutonde rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere, ikipe ya Police FC  iri ku mwanya wa 3 naho United stars imaze imyaka itandatu mu kiciro cya kabiri cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iri ku mwanya wa 5 muri iki kiciro.

Abakinnyi 11 ba United Stars babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba United Stars babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga.
Abakinnyi ba Police FC babanje mu kibuga.
Abasifuzi bayoboye uyu mukino.
Abasifuzi bayoboye uyu mukino.
Abafana bari benshi ku Kibuga cya United Stars FC.
Abafana bari benshi ku Kibuga cya United Stars FC.
Robert Ndatimana wari uyoboye 11 ba Police byamugoye kureba mu izamu
Robert Ndatimana wari uyoboye 11 ba Police byamugoye kureba mu izamu
Ku munota wa 88 Police FC yabonye igitego cyayo cyayihesheje amanota atatu
Ku munota wa 88 Police FC yabonye igitego cyayo cyayihesheje amanota atatu
Abafana bari bakubise buzuye
Abafana bari bakubise buzuye
Abayobozi b'amakipe yombi bari bicaye mu bafana
Abayobozi b’amakipe yombi bari bicaye mu bafana
Banacanye icyotero
Banacanye icyotero
Police yafanwaga n'umufana umwe rukumbi
Police yafanwaga n’umufana umwe rukumbi
Abayobozi ba Police FC wabonaga bihebye
Abayobozi ba Police FC wabonaga bihebye
Visi Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango yaje kwihera ijosho ikipe yabo
Visi Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango yaje kwihera ijosho ikipe yabo
Abafana ba United FC bakunze kuyita Rayon sports yo mu cyiciro cya kabiri.
Abafana ba United FC bakunze kuyita Rayon sports yo mu cyiciro cya kabiri.

Photos©Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

en_USEnglish