Digiqole ad

Ruhango: Harakekwa itonesha n’ikenewabo mu mitangire y’akazi

 Ruhango: Harakekwa itonesha n’ikenewabo mu mitangire y’akazi

Mu Karere ka Ruhango harakekwa ibisa nk’itonesha cyangwa ikenewabo mu itangwa ry’akazi aho umwe mu bakandida bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yaje gukora ikizamini cy’akazi ariko atarigeze agasaba, ataranagaragaye ku rutonde rw’abari bemerewe gukora ibizamini.

Meya Mbabazi avuga ko ibi bitashoboka
Meya Mbabazi avuga ko ibi bitashoboka

Bigaragarira ku mugereka w’ibaruwa yanditswe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwerekana urutonde rw’abatsinze ibizamini byanditse ndetse n’amanota bagize.

Uru rtonde rwarashyizwe ku rubuga rwa ‘Internet’ rw’Akarere ka Ruhango, rugaragaza ko ku mwanya wa kabiri hari uwitwa Ingabire Ruhumuriza Claudine ufite amanota 41 amwemerera  gukora ikizami cyo kubazwa (interview).

Uyu mutegarugori agarukwaho na benshi mu bitabiriye iki kizamini, bavuga ko yashyizwemo nyuma  ikizamini kiri hafi kuba.

Bamwe muri aba batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa bavuga ko dosiye y’uyu mukandida yayizanye nyuma urutonde rw’abemerewe gukora ikizamini rwaramaze kugezwa no ku rubuga rw’Akarere.

Bemeza ko “atigeze asaba akazi kuko nta baruwa yanditse yigeze atanga, bakavuga ko ari amayeri yateguwe  hakabaho kwibeshya bakamugira inama yo kuzana dosiye kimwe n’abandi”.

Intonde ebyiri Umuseke ufitiye kopi, rumwe rutandukanye n’urundi kuko hari amazina yabemerewe gukora agaragara kuri rumwe ariko urugaragaza amanota bagize rukaba rutagaragaraho amwe mu mazina ahubwo ruriho andi mashya.

Meya w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko nta muntu wigeze yandika ajurira imyanzuro y’ibyavuye mu bizamini, akavuga ko bidashoboka ko umuntu yahabwa akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati «Sinibuka niba ibyo bintu byarabayeho, gusa uwashaka kujurira yabikora kandi twiteguye kumusubiza kuko hari inzira ziteganywa n’itegeko.»

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi mu Karere ka Ruhango, Regis Gasasira utungwa agatoki mu kugira uruhare muri ubu buriganya ntiyabashije kutwereka aho  uyu ukewaho gutoneshwa yashyize umukono mu gihe cyo kuzana dosiye y’akazi.

Gusa yeretse Umuseke ibaruwa y’ubujurire bw’uyu mugore asaba gushyirwa ku rutonde rw’abemerewe, ibaruwa bamwe mu bakozi bavuga ko yahageze mu muri iki gitondo.

Bamwe mu bitabiriye iri piganwa ry’akazi bavuga ko habaye itonesha n’ikenewabo  kuri iyi myanya iri hafi gutangazwa  kandi ko ibi bisanzwe bikorwa  muri aka Karere.

Mu minsi ishize humvikanye inkubiri ya bamwe mu bayobozi b’utugari n’imirenge bagiye basezera ku mirimo, bamwe mu bakurikiranira hafi itangwa ry’akazi kuri iyi myanya bakavuga ko aba bayobozi bagiye beguzwa kugira ngo imyanya yabo ihawe abo bamwe mu bayobozi baba bifuza kuyigabira ku bw’inyungu zabo bwite.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango

54 Comments

  • Harakekwa? cg Hari? mwagiye huhita muvugisha ukuri mudaciye hirya? NAmwe kweli?

    • Si ubwa mbere ibi bivugwa!!!
      Hari abandi ngo bakoze ikizamini ku mwanya w’ushinzwe imbuga nkoranyambaga ahandi hantu, interview itsindwa n’umuntu (female) utarakoze Ecrit; nyuma yaho List bayisiba kuri website nyamara bamwe mu ba-candidat bari baramaze kuyi-downloading-a!!!!

  • MWAYATAYE NABI AHUBWO UWO MUGORE NI MUCUTI WA BOSS W’AKARERE AKABA KANDI NANE MWENEWABO W’URIYA USHINZWE ABAKOZI KUKO BA SE BAVA INDA IMWE HAHAAAAAA NI HATARI

    • KWERI,IBYO UVUZE NUKURI?,UBWOSE BARAKEKWA CG BIRABAHAMA?NTIBAKATUBESHYE,NTAHO IKIMENYANE KITAZABA URETSE MU IJURU GUSA,MUZAREBE ABAYOBOZI BENSHI BO MUTURERE NTAWO MURI FAMILLE YABO UTAGIRA AKAZI,NUKO ARIBO BAGIRA AMAHIRWE ?UWO MAYOR YE KUBESHYA.

      • Ntibavuga “ikimenyane” bavuga “connection”

  • Uko niko tubayeho nshuti wa mugani wa ya ndirimbo. nta gitangaje kuba hariho icyenewabo cg itonesha byari bihasanzwe gusa nuko bakoze iby’ubuswa kuko abantu bakomeje kubihorera kenshi bakaba bageze aho baterura umuntu bakamuterekamo baciye ku mabwiriza agenga guhabwa akazi

  • hahahaaaaaa!!! mbega!! birukanye ba gitifu bishakira kugabana imyanya oooohhhh ibi si byiza pe ndabigaye iyo babigenza nkuko bari basanzwe babikora nibura ntibiteze rubanda

  • ibi byo barabishoboye ariko byagera kuri sacco y’amafaranga y’abaturage arimo kuribwa hanyerezwa dossiers zayo ntibabyiteho kuko harimo inyungu zabo. Mwatinze ahubwo kureba uko akazi gatangwa hariya mwakumirwa nta zina nabibonera

  • IMYANYA YA BA GITIFU MISHYA BAMAZE KUYIGABANIRA MU NAMA N’UMUNSI UWASHAKA KUWUMENYA BYAMWOROHERA YATANZWE IBIZAMI BITARANAKORWA

  • Ibyo nibisanzwe muri leta murebe Rubavu abazakora interview Ku wambere harimo abakoze ikizamini batari bari kuriristi ya bagomba gukora ifaranga rirabikora erega naho kuvuga ngo bakora ibiboneye ndakurahiye ahubwo bamenye kuri iriya myanya bazakureho ibizamini mayor ajye ashyira uwo ashaka nabo ubu ndi batuma abantu banga imitangire yakazi kuri leta

  • sha murakurikira peeee ndabona muzi gucukumbura iyo ibinyamakuru bijya bikora gutya hari bnshi barenganurwa mu mitangire y’akazi

  • akumiro.com ibi bigaragaza ko hari igihe abantu bafata ubuyobozi nk’akarima kabo batira uwo bashatse cg bagasarurira igihe bashakiye byaba byeze cg biteze. umuntu utaraje kudepoza ngo yandike asaba akazi baramuteruuuuuuuuuuuuura no mu kazi ngo pi aciye iy’ikirere kweli? NUKWIRARA GUKABIJE BAKIBAGIRWA KO IBYA MBERE HARI ABABIBONYE BAKICECKERA

  • Ariko si igitangaza ndabona musa naho mwabigize birebire abagaragara muri iyi nkuru umwe ni umugore abandi ni abagabo. muhere rero kuri ruswa y’igitsina mwijya kure rwose njye iyo mba uriya mugore nari kubyanga cyangwa ngaca inzira zuzuye zitazaanteza abantu nkabura n’ibyo nari nkurikiye. nanakabona bizaba bizwi aho kavuye ariko anafite ibinota byinshi nkuwari wanejeje uwamusunitse. ubu se bamukoresheje ikindi kizami yanabona nibura 10 kuri 50????

  • RUHANGO WE URAFASHWE N’IGIHE WAHEREYE UKORA UTU TUNTU YAYAYAAYAAAAA NGAHO NZAREBE PE. KUBA UMUNTU YATERURWA AGATEREKWA AHANTU SI IKIBAZO. GUSIMBUKA AMABWIRIZA NUKWEREKANA KO HIRYA Y’AMATEGEKO HARI UBWIGENGE BW’AKARERE BURIYA ARIKO NTA KIBAZO UGASHAKA NI UMUNYARWANDA+KAZI NTACYO ATEYE IMBERE AGAKOMEZA GAHUNDA ZABO

  • none se ko mwandika ngo haracyekwa kandi mukerekana aho byapfiriye haracyekwa iki ubwo? ibintu byararangiye namwe muraca hirya. ushizwe gukora urutonde azavuge ko uyu mugore bari bamusimbutse ndabakopeje ibaruwa yazanye nyuma mu Rwanda nta RABORATOIRE ihari izashobora gupima itariki yandikiweho. hanyuma ku rutoonde rw’abadepoje bamuhagike ahantu hagati cg basibemo umwe utazajurira na blanco bamuhe akantu avuge ko atigeze adepoza

  • Mbese ubundi uru rutonde rw’amanota rwasinyweho na nde??? ko Mayor ariwe wemerewe kurusinya yaba adahari bigasinywaho n’ushinzwe abakozi. bigaragaze ko nta administration yubahirizwa ntibibaho ubundi ko umuntu apfa gusinya ibyo atemerewe

  • muzatubarize nubwo bamwe mu ba gitifu baba bari bafite amakoosa bakirukanwa ariko si bose rwose byabaye nk”ibitungurana bakayahimba ntibasobanurire abantu icyo bazize bakavugaa ko ari amabwiriza yo hejuru. ubu se guterura uku nabwo bahawe amabwiriza.. iyo ushaka gukora ibintu nkibi wirinda ko bimenyekana kuko birababaza bajye kwigira ku b’ iMuhanga uko twabigenje ejobundi imyanya ya za Nyabinoni niyo twarekuriye abantu cyane

  • IKIBAZO CYO GUHA AKAZI ABANTU MURI UBU BURYO KIGIRA INGARUKA KURI CUSTOMER CARE DUHORA TUVUGA. HARI BNSHI MU RUHANGO UGERAYO BAKAKUREBERA KU RUTUGU BAKAGUSUZUGURA UKIBAZA NIBA URI UMUNTU

    • eka ibi birasanzwe mu turere hafi ya twose kuva ago ralga itagikoresha ibizamini bigahabwa uturere gupiganisha iyo udafite umuntu mu karere nyine ntushobora gutsinda ikizamini kereka bihuriranye n’imyanya myishi hagize isaguka abo kukarere bamaze kwikwiza.

    • IBYO UVUZE NIBYO,UNASANGA IBYO ASHINZWE IBIKORA NABI AHUZAGURIKA,IYO UNAMUBWIYE UTI KUKI UNDANGARANA AKUBWIRAKO UTAZI UKO YAJE YAHAVA AKAJYA NAHANDI

  • ariko muransetsa? wowe ubaye umuyobozi ufite ububasha bwo guha uwawe akazi mu karere nka kuriya wakamwima? mujye mureka gukabya nta gikuba cyacitse

  • Uko niko bisigaye bikorwa se?

  • Ntabwo muzi uko byakozwe nimwicecekere. BAGABANYE IMYANYA NKA KUMWE BAGABAGABANAGA INYAMA Z’INKA KERA BATERA IMIRWI. BURI WESE AFATA IY’ABANTU BE DPC~NCSS nabandi imyanya yatanzwe na ba gitifu ba mbere batarirukanwa

  • Ni muvuge twe twarumiwe! Wabonye aho mukora ibizami hagatsinda abasanzwe bakora muri ako Karere gusa nk’aho Abavuye ahandi batagira ubwenge? Nzabandora mbarirwa, harimo Ruswa.

  • Nuko rata mayor; IguruKanye umutanyu ngo niyo iba Iyamaze! Babwire ko ari wowe babonye; n’abandi 29 basigaye niko babigenza.

  • Ubwo rero Mayor ankorere nkibyo nyuma azampagarare I mbere ngo arantera ibindi! Twaramumenye.Inda irashira ariko igihemu gihoraho.

  • nturora ahubwo,yego rata!ukuri kuri hano mwishakishiriza ahandi,aya masano nubu bucuti niho umuvunyi na transparency i.r bagomba gushinga amajanja nijisho niba komisiyo yabakozi na nifotra bagumye gushinga agati muryinyo cg abadepite,Ingabire m.immacule yavuga ruswa yigitsina munkiko bati nta kirego ntanibimenyetso,nutegereje iki kuri uru rugero rwa ruhango,nimufatireho dore ɓi ibimenyetso byigendera gusa

  • Aha ntakundi nyine ariko ba mayors nukuri pe ntibikwiye iyo si vision igihugu gikeneye nizere ko na Kirehe yumviyeho igiye gukoresha examem vubaha pe.

  • Ahaaaa! Ibyo byabaye ihame cyane mu turere mujye mutubaza twarumiwe, imyanya yubugitifu kuva ku kagali barayirya bya hatari. Gusa iyaba twese twabimenyaga nibura tugapandisha nibiciro. Nzaba ndora pe. Ibi nibyo byica nimiyoborere na service kuko umuntu arakubwira ati ntuzi uko naje aha
    .Akiwacu ko twakuyeho.

  • kano karere kasebye!ariko baje nyamasheke kwiga transparence Imana yonyine niyo izadukiza virus yicyene wabo gusa igitsina kiraca ibintu mururu0rwagasabo Mana udutabare!

    • Yewe igitsina cyihorere cyaratsinze.Nawe uwakigutiza wakibyaza umusaruro.Gukena ugifite se byo bimaze iki?!Uwakubwira umubare w’abashaka akazi babuze ubasaba iyo ruswa!Erega ubushomeri buravuza ubuhuha hanze aha!Uzi kwirihira muri kaminuza ukaba wararangije muri 2008,ukaba utarabona n’agahemba 30.000frws?

      • Marie Merci uranyemeje! Hari utagira igitsina? Ubwo se ko ngifite nkaba narabuze uwo ngiha ngo akampa! Nd’umugabo ariko, nta ba Mayor b’aba gore ngo nzabapfubure basi?

  • ni scandal ubundi mu bihugu byateye imbere iyo umuntu aguye muri iri kosa asaba imbabazi cg akegura ubwe

  • Kirehe? We aza yazanye urutonde rw’abo azirukana nurwabo azaha akazi.

  • azabaze uko uwa Muhanga uko yavanyeho umukobwa we ku munota wa nyuma akemera kujya mu batsinzwe ubanza ataranasohotse ku rutonde kuko yaboonaga bishobora kumuteza ingorane. uyu advisor ujya agaragaza ko nta kazi afite abonye noneho ikibigaragaza

  • Kuki se Ruhango ari yo mutunze agatoki yonyine ku bintu bikorwa mu gihugu hose?

  • Ni mwicecekere kuko iyo muvuga iyo mikorere imenyerewe muri aka karere nkabona nta zina Kambayire mbonyemo mpita nsanga nta makuru mufite!

  • Erega bavandimwe muri iyi si tugomba gufasha duhereye kubo tubanye neza ibi ntibitangaje. Harimo icyo bita urukundo rw’ibanga kandi dukunze kurwumva ku bantu benshi. Kera babyitaga IHABARA ariko ubu babyita urukundo rw’ibanga hahaaaaaa

  • Yebaba data we ubwo se ruba rukiri ibanga kandi rwagiye ahakekwa? ehhh ibanga ko ari irya babiri?

  • Nagerageje gusooma mbona ibi bisanzwe mu turere wenda nuko byakozwe giswa kandi bikaganisha ku gitsina gore ndumva ariryo tandukaniro gusa. aho niho bibeshyeye

  • ruswa uko iri kose igira isura mbi ariko iy’igitsina yo ni drogue kuko ituma bibagirwa n’amabwiriza

  • MUZAJYE I RWAMAGANA MUREBE, UWITWA VIOLETTE NIYONSABA WAHOZE USHINZWE AMATORA UBU AKABA AKORERA I KAYONZA NIWE UTANGA AKAZI MU KARERE KA RWAMAGANA AKORESHEJWE MUBYARA WE(SECRETAIRE WA NJYANAMA) ! UMUGABO WUYU MUNYAMABANGA WA NJYANAMA(ALEX) YAMUKUYE AHO YAKORERAGA MU RUHENGERI UBU AKORERA MU KARERE KA RWAMAGANA (NTANA EXAM YABAYE).UYU VIOLETTE N’UMUGORE WA AUDITOR W’INTARA Y’IBURASIRAZUBA (MATHIAS).N’UMURYANGO GUSA. KAKOOZA NAWE ARAHANGANYE GUSA, RADJABU(MAYOR) NAWE NI NTIBINTURUKEHO!!

  • erega nubwo byaba bikorwa ariko kwerekana ko gukurikiza amategeko bitubahirizwa ni ugukabya no gutera abantu agahinda. iyo anyura mu nzira zabandi baciyemo se ntiyiterure ngo abigaragaze mbere ko aziranye na mayor bafitanye uru love rw’ibanga. si ukumuteza abantu nawe akamera nka derlah ashuka samson

  • Ibi biroroshye.Ngwino muri Kamonyi.Jya kuri http://www.kamonyi.gov.rw urahasanga abasabye akazi ko kuba ba Gitifu b’imirenge kuva mu mezi nka 5 ashize.Uwitwa Mandela Innocent,ntiyigeze asaba akazi kuko yari atararangiza no kwiga muri ULK.None se amanota ejo bundi ntiyasohotse Mandela akaza afite 38/50?N’umurenge azajyamo urazwi.Bamutumye diplome arayizana kndi abandi ntibarazihabwa.Namwe ngo icyenewabo n’ikimenyane?Nimwicecekere byararangiye.Bazakora interview vuba aha ariko abazatsinda nako abazemerwa bose barazwi.Umugore umwe n’abagabo 3!Cyakora umunyamakuru yakoze kubivuga.Burya iyo batuyoboye tuzi uko bagiyeho bituma tumenya uko tuzabitwaraho.Mbabazi we urambaje.

  • Kirehe yaba yarakoze nabi kandi byose byishyurirwa han mu isi! Pas plutard bizagaragara! Imana ireba hose ntiyibeshya si umuntu!!!!!! a

  • ubwo icyangombwa nukubyerekana mu bimenyetso nkuku

  • Reka nkosore abantu gato;
    Ni uguhemuka kuba umuntu yaguha akazi biciye kuri ka Connection, hanyuma ukitwara nabi; ubundi uba ugomba gukora utikoresheje, ugakunda umurimo, ku buryo utazigera utuma abyicuza!

  • IBYO NI UG– USEBYA UMUSAZA WACU HE PRESIDENT,UWO MAIRE NIBA IBYO MUVUGA ARI UKURI,ARIRIWE NTARAYE NAWE UMUSAZA KUMWEGUZA NI VUBA KUKO IBYO YABA ARIMO WARABIRENZE,UZI KUBA UNDI AGASENYA!!!BIRABABAZA,MUZEHE NABIMENYA MURABA MUREBA.RWANDA WE NEED IS THE COUNTRY WITHOUT NEPOTISM AND OTHER RELATED ISSUES .

  • Eeeh ijambo “abemerewe” (not abatsinze) twariherukaga mu mashuri ya Nsekalije! Ariko ibi bintu nihatagira ubihanirwa mu buryo bukomeye ntibizacika. Abantu bariraye, ibyo Muzehe avuga bamwe ndabona barabigize “mpana vuba nigendere”.

  • Erega ntaho bukikera, University of Rwanda iherutse gukoresha ibizami kuri Director of States. Abatsindiye imyanya abanyabubasha babonye ko ntawabo urimo ibizami babigize zero ubu byatangiye bundi bushya.Hatari

  • Iryo ni ikosa rikwiye guhanirwa bitari kuvanwa gusa mu kazi. Abagize uruhare muri iryo tekinika kimwe nuwo mugore nibahanwe. Cya gifi kinini ko noneho kigaragaye harakurikiraho ubutabera. Muvunyi Mukuru, Transparency Rwanda, Afande Mushinjacyaha nimwerekane aho ububasha bwanyu mu byo mushinzwe. Abo ba nyaruhango baresebya u Rwanda

  • Ariko Akazu kambere ko karebaga ku mazuru n’Akarere; Ak’ubu ko mwatubwira kareba hehe da !

    Ruhango ndayiyiziye uzajurira no kumukura kwisi bizamukuraho !

  • Ariko havuzwe byinshi… abantu mwiyahuje amagambo… bamwe bigabije gusebanya..mwatuje? Mayor Mbabazi muziho ubunyangamugayo yababwiye ngo ukugira azajurire amategeko arabimwemerera ! Hari transperence irenze iyo??? Ruhango ni iwacu narahavukiye ndabazi! Ahubwo nta n’undi washoboye amatiku yaho ! Bato bamaze igihe nta yegereyegere! Ni ishyari kuko yari yabashoboye kuko c’est un homme sérieux!

    • dange dange

Comments are closed.

en_USEnglish