Digiqole ad

Abaturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi ubu barasabwa gusora kandi bari barabibujijwe

 Abaturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi ubu barasabwa gusora kandi bari barabibujijwe

Ibikorwa byabo byahagaritswe mu myaka 8 ishize ubu barasabwa kubisorera kandi bari babibujijwe

21 Mata 2015 – Aba baturage bavugako nyuma y’uko byemejwe ko iki kibuga cy’indege bazakimukira ngo cyagurwe, babujijwe kugira icyo bakoresha imitungo yabo icyegereye harimo no kuyisorera, ubu ngo ntibumva noneho uko ubuyobozi bwabibabujije buri kubasaba kwishyura iyi misoro y’imyaka ishize umunani ishize hiyongereyeho n’amande.

Ibikorwa byabo byahagaritswe mu myaka 8 ishize ubu barasabwa kubisorera kandi bari babibujijwe
Ibikorwa byabo byahagaritswe mu myaka 8 ishize ubu barasabwa kubisorera kandi bari babibujijwe

Bavuga ko kuva muri 2006 ntawari wemerewe gusana inzu ye ndetse no kubaka ubwiherero mu kibanza cye bakemeza ko ubwo aya mabwiriza yatambutswaga kuri radio y’abaturage ya Rubavu banabwiwe ko batagomba gusorera iyi mitungo, ubuyobozi bwababujije kubikora ubu ngo bwahindukiye  bubasaba kwishyura iyo misoro yo kuva icyo gihe hiyongereyeho n’amande.

Sibomana Gady utuye aha ati: ”Mu karere nibo bitangiye itangazo kuri radio ndetse baza no kubibwira abaturage ko umuntu uri mu mbago z’ikibuga atemerewe gusora none nyumvira ubu nibo bagarutse baka iyo misoro hageretseho n’ibirarane.”

Nyirakomeza Bernadette nawe uhatuye ati:” Tugize ukuntu tumaze imyaka isaga umunani turi mu gihirahiro, tutazi iyo tuva n’iyo tujya none ngo nitwishyure n’ibirarane kandi aribo batubujije gusora! Twe turabona aka ari akarengane dukomeje gukorerwa, uwatuzanira Perezida wa repuburika niwe waturenganura kuko ibiri kutubaho birenze ukwemera.”

Imanizabayo Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu yavuze bari buganire n’ubuyobozi bw’Akarere n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro hakarebwa uko aba baturage bakoroherezwa kwishyura hakuweho amande kuko bari barahagaritswe binyuranije n’amategeko.

Senateri Mukankusi Perina umuyobozi wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu muri Sena avuga ko itegeko ry’imisoro ritegeka abantu gusora, yemeza ko hazabaho kuganira kuri iki kibazo kugirango ibihano bikurweho ariko imisoro ikomeze gutangwa.

Inyigo y’ikibuga cy’indege cya Gisenyi irimo kugenderwaho kugeza ubu igaragaza ko abazahabwa ingurane mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015-2016 ari abasaga 860.

Abarebwa n’iki kibazo cy’imisoro ni abari bari ku rutonde rw’abazimurwa ku nyigo ya mbere yari ku burebure bwa kirometero ebyiri n’imisago ariko bakaza kuvanwaho n’inyigo ya kabiriya ya kilometero imwe n’igice ikaza kugaragaza ko bo batarimo hagamijwe kugabanya asaga milliyari 10 zari kuzatwarwa n’inyigo ya mbere.

Zimwe mu nyubako zimaze igihe zarahagaritswe banyirazo barimo gusabirwa imisoro ndetse n' amande
Zimwe mu nyubako zimaze igihe zarahagaritswe banyirazo barimo gusabirwa imisoro ndetse n’ amande
Hari izari zigeze hagati banyirazo bavuga ko guhagarikwa igihe kigeze ku myaka 8 byatumye imvura izisubiza hasi
Hari izari zigeze hagati banyirazo bavuga ko guhagarikwa igihe kigeze ku myaka 8 byatumye imvura izisubiza hasi

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Abayobozi bafata ibyemezo bahubutse nabo turabarambiwe bajye babanza bashishoze ahubwo uwabashtse abariwe bayaca ubu se umuturage babujije kubaka uyibariye ibyo iba imaze kwinjiza wasanga ya misoro itarimo

  • aka karengane abaturage turimo kugirirwa ntawe utakabona. igisigaye; ba nyakubahwa baganje mu nteko niberekane niba koko bavugira Rubanda cyangwa bavugira uwabicaje ago bari. uko bazakemura iki kibazo bizabigaragaza! nibaturenganya tuzabyakira kuko nta kindi twakora! ahaaa!!!

    • Ngo kuko bari barahagaritswe binyuranyije n’amategeko.Harya ari umuturage n’abayobozi, ndavuga kuva kuri gitifu,meya,gouverneri,minister,perezida, abo basilikaro n’abapolisi babirirwamo, ntamuntu numwe wabonyeko bahagaritswe binyuranyije n’amategeko kuburyo bigaragara nyuma y’imyaka 8?

  • Nibaza ko inzego zibishinzwe zikwiye kurenganura abaturage kuko ikigaragara inzego z’ibanze za Rubavu zakoze amakosa rwose. Naho kuzana inzego zose kugera kuri President wa Repubulika byaba ari ugukabya . Reka umuntu ajye abazwa ibyo yagizemo uruhare uretse ko nemera ko nibidakorwa neza Perezida wa Repubulika azibyikemurira kuko ntiyemera ko umuturage arengana.Thx

Comments are closed.

en_USEnglish