Digiqole ad

Rubavu: Uwari ‘Gitifu’ w’Akarere ‘yatawe muri yombi’

 Rubavu: Uwari ‘Gitifu’ w’Akarere ‘yatawe muri yombi’

i Rubavu

14 Mata 2015 – Christopher Kalisa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha yakoze akiri mu kazi. Uyu muyobozi yirukanywe burundu n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu mu mpera z’ukwezi gushize.

i Rubavu
i Rubavu

Bamwe mu bayobozi muri aka karere bemereye Umuseke ko Kalisa yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Mata 2015, bavuga ko ari kubazwa ibijyanye na ruswa ivugwa mu mitangirwe y’amasoko atandukanye.

Superintendent Emmanuel Hitayezu Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko uyu mugabo koko afunze. Gusa yari atarabona umwanya ngo abitangeho amakuru ahagije.

Mu mpera z’ukwezi gushize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yirukanye uyu muyobozi burundu ku mirimo ye inahagarika Mayor na ba Vice Mayors b’aka karere kubera amakosa y’imitangirwe y’amasoko ivugwamo ruswa.

Inama Njyanama yamwirukanye burundu yashinje Kalisa kugurisha inyubako y’isoko huti huti bitanyuze muri Njyanama kandi ari yo yemeza imyanzuro nk’iyi ndetse ngo rikagurishwa nta faranga ritanzwe mu isanduku y’Akarere.

Ubwo Inama Njyanama yahagarikaga umuyobozi w’Akarere Sheikh Bahame Hassan n’abari bamwungirije Nsengiyumva Buntu Ezechiel na Nyirasaferi Rachel ndetse na  yasabye kandi ko aba  bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu we akaba ari kuburana mu nkiko.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

6 Comments

  • Aba bahoze ari aba V/Mayors nabo babafunge kuko barafatanyije bose, uretse ko nka dosiye y’isoko rya Gisenyi yo numva irimo n’abandi bayobozi muzindi nzego ntavuze! Ahaaa, nzabandora n’umwana w’umucongoman

    • Ariko mujye mwirinda gushinja abantu ibyaha,murekere ubutabera bugaragaze ukuri!kwihutira kuvuga si byiza kandi akarenze umunwa karushya ihamagara

  • Ako kamiya bagasubize leta yubake ibikora remezo bya Rubavu.

    • Ntimukihutire gushinja abantu ibyo mudahagazeho!Murekere ubutabera umwanya buzagaragaze ukuri!

  • None se MUHANGA ho ntibahaye ikibanza cyo hafi y’isoko umugore bikundiye kuri miliyoni cumi na kandi gifite agaciro ka 500 millions miliyoi magana atanu zose kandi bakakimwegurira mu buryo bunyuranyije n’amategeko? Nimutabare ahubwoooo

  • Leta ikaze umurego

Comments are closed.

en_USEnglish