Digiqole ad

Rubavu: Abakoze Jenoside bemeza ko itatunguranye

Nshogozabahizi Emmanuel ubwo yatangaga ubuhamya bw’ukuntu yakoze Jenoside igihe yicaga Abatutsi mu cyahoze cyitwa komini Rubavu, mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka muri gereza ya Rubavu, n’abandi batanze ubuhamya basabye bagenzi babo kwemera icyaha no gusaba imbabazi, ndetse bavuga ko Jenoside yateguwe bakayikora ngo nta wundi bayigerekaho.

Abesnhi muri aba bahamijwe ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe ibihano bitandukanye
Abesnhi muri aba bahamijwe ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe ibihano bitandukanye

Nshogozabahizi Emmanuel, Hamisi Mirasano, Habyarimana Yousouf (bitaga Baziri) na Ndererimana Kayitani ni abatanze ubuhamya bavuga uburyo bishe Abatutsi mu duce dutandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Bose bagarutse ku ruhare rwa Lieutenant-Colonel Anatole Nsengiyumva wari ukuriye Inzirabwoba muri Gisenyi mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ni iwe wabahamagariye kwica nk’uko byemejwe na Nshogozabahizi Emmanuel.

Nshogozabahizi avuga ko bari barigishijwe nk’abasore, bahabwa amahugurwa ya gisirikari mbere ya Jenoside.

Indege y’uwari Perezida Habyarimana, imaze kuraswa ngo yahamagawe na Left.Col Nsengiyumva Anatole amubwira ko bagomba kujya ku mupaka muto wa Gisenyi, atanga amabwiriza ko nta muntu n’umwe ugomba kwambuka umupaka yaba ava muri Zaire cyangwa ajyayo.

Nibwo interahamwe zatangiye akazi zari zahawe ko kwica Umututsi wese uri mu mujyi wa Gisenyi.

Yanagarutse ku bitangazamakuru mpuzamahanga bijya bivuga ko nta Jenoside yabaye bigaragaza ko ari intambara, avuga ko yemeza ko ari Jenoside kuko mu mwaka wa 1990 ahitwa Kanzenze hiciwe Abatutsi harimo n’uwitwaga Sebasinga ngo icyo gihe indege ya Habyarimana yari itarahanurwa.

Nshogozabahizi asaba n’abandi bose bakoze Jenoside kwirega bakemera icyaha bakanasaba imbabazi kuko basenye igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati “Twasenye igihugu, ubu turashaka kucyubaka. Nasabye imbabazi kandi nemera icyaha ndabohoka, byatumye nerekana icyobo cyajugunywemo imirambo kuri Komini Rouge.”

Komiseri ushinzwe imibereho no kugorora mu Rwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Jean Bosco Kabanda yababwiye ko Leta zitandukanye kuba abayobozi batandukanye badatuza kubasura ngo ni uko ibakunda.

Yavuze ko Leta ibakangurira gusaba imbabazi yanabasabye kugira ubutwari n’ubushishozi bwo kuvuga ukuri no kugaragaza ibyo bakoze banagaragaza ahatabwe imibiri y’Abatutsi bishwe mu mwaka wa 1994.

Kabanda yasabye imfungwa zakoze Jenoside kubohoka bagakomeza gutanga amakuru na nyuma y’iminsi 100 yo kwibuka.

Mwangange Mediatrice wari uhagarariye akarere ka Rubavu, yasabye imfungwa zakoze Jenoside ko bagomba kujugunya ubunyamaswa bakagaruka.

Yabasabye kutarangazwa n’abayobya Abanyarwanda bari hanze, abasaba kubima amatwi no kuyima abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri gereza ya Rubavu imfungwa zashinze Club y’Ubumwe n’Ubwiyunge bagamije kugaragariza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ko bahindutse.

Intego z’iyo Club ngo ni kurangwa n’ukuri, gusaba imbabazi no kubabarira, kwibuka, kwigira na ‘Ndi Umunyarwanda.’

Gereza ya Rubavu ifungiyemo abagororwa 3838, muri bo abakoze Jenoside bakatiwe ni 2 206.

Uruhare runini barushyira kuri Anatoli Nsengiyumva wari uyoboye Inzirabwoba muri Gisenyi
Uruhare runini barushyira kuri Anatoli Nsengiyumva wari uyoboye Inzirabwoba muri Gisenyi
Abakoze Jenoside bemeza ko itatunguranye
Abakoze Jenoside bemeza ko itatunguranye
Uyu yarimo atanga ubuhamya
Uyu yarimo atanga ubuhamya
Abayobora Urwego rw'Amagereza basabye abakoze Jenoside kwirega bakemera icyaha bagasaba n'imbabazi
Abayobora Urwego rw’Amagereza basabye abakoze Jenoside kwirega bakemera icyaha bagasaba n’imbabazi

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW

en_USEnglish