Digiqole ad

Rubavu: Mu rubanza uwari Noteri yavuze ko yatumwe ruswa na Bahame wari Mayor

 Rubavu: Mu rubanza uwari Noteri yavuze ko yatumwe ruswa na Bahame wari Mayor

Sheikh Hassan Bahame yahakanye ibyo aregwa

31 Werurwe 2015  – Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwatangiye iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Bahame Hassan wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Judith Kayitesi wari Noteri wa Leta muri aka karere bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka no kwakira ruswa. Uyu wari Noteri yemeye icyaha avuga ko ruswa yari yayitumwe n’uwari umuyobozi we Bahame.

Sheikh Hassan Bahame yahakanye ibyo aregwa
Sheikh Hassan Bahame yahakanye ibyo aregwa

Urubanza rwatangiye ahagana saa tatu z’igitondo icyumba cy’iburanisha kirimo abantu bagera kuri 300 baje kumva urubanza rw’uwari umuyobozi w’aka karere. Umushinjacyaha yatangiye agaragaza ibimenyetso aheraho ashinja aba bari abayobozi.

Umushinjacyaha yavuze ko tariki 18/03/2015 Judith Kayitesi yafashwe yakiriye ruswa mu biro bye ayihawe na Mukamitari Adrienne, umushoramari washakaga guhabwa no gukoresha ikibanza cy’ahahoze cyera ari ingoro ya MRND ku Gisenyi ubu kidafite ugikoreramo.

Uyu mushoramari yavuze ko yasabwe miliyoni eshanu za ruswa ngo agihabwe nyuma yo kunanizwa cyane, iyo ruswa ngo akayisabwa na Mayor biciye muri Noteri Kayitesi.

Umushinjacyaha avuga ko ikindi kimenyetso ari ubutumwa bugufi bwanditswe na Mukamitari Adrienne yandikira Kayitesi amubwira Kayitesi ko yamwingingira uwo mugabo (mayor) ko yabona miliyoni enye aho kuba eshanu, ko nabyemera nawe azamuhemba (Kayitesi) nyuma.

Umushinjacyaha avuga ko uyu mushoramari Mukamutari yananijwe abwirwa na Bahame ko ikibanza ari icya Minisiteri y’umuco na siporo, ubundi  akamubwira ko ari icyo yateganyirije abashoramari bo muri Turkiya bari bagiye kuza gushora imari mu karere ka Rubavu. Izi zose ngo zari inzira zo kumusaba ruswa.

Umushinjacyaha avuga ko kuba Kayitesi yarafatanywe ruswa mu biro bye yemera ko yari yatumwe na Bahame Hassan ngo babikoze babizi neza ko ari icyaha kandi ngo si ubwa mbere babikoze kuko hari ibikorwa nk’imihanda n’ibikorwa remezo bikorwa ntibirangire kubera ruswa yamunze aba bayobozi.

 

Bahame arabihakana

Judith Kayitesi yemera icyaha, avuga ko amafaranga miliyoni enye yafashwe ahabwa na Mukamitari ari ayo yatumwe na Hassan Bahame ngo uyu Mukamitari ahabwe ikibanza, icyaha uyu mugore utwite inda nkuru yemera akanasabira imbabazi.

Kayitesi yavuze ko gutanga ikibanza bitari mu nshingano ze ahubwo zari iz’umuyobozi umukuriye.

Sheikh Hassan Bahame ibyaha bamurega byose yabihakanye, avuga ko atigeze abikora ahubwo ari ukugira ngo bamuharabike.

Avuga ko atari afite ububasha bwo gutanga ikibanza kiri mu maboko ya Ministeri y’umuco na siporo.

Bahame yavuze kandi ko uriya Adrienne Mukamitari batigeze bavugana ku byerekeranye na ruswa ndetse yari yamuhakaniye ibyo kumuha ikibanza.

Abunganira Bahame bavuga ko nta bimenyetso Judith Kayitesi agaragaza ko yatumwe ruswa na Bahame ahubwo abivuga mu magambo gusa.

Umushinjacyaha yasabiye aba baregwa gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe ibindi bimenyetso n’iperereza bikomeje.

Abunganira Kayitesi Judith basabye ko kuko umulikiya wabo atwite Urukiko rukwiye kureba ibiteganywa n’amategeko ndetse n’arengera umwana maze Kayitesi agafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko akuriwe.

Abunganira Bahame Hassan bo bavuga ko umukiliya wabo nta cyaha afite kuko nta bimenyetso bigaragara ko yatse akanakira ruswa, bityo bamusabira ko yaba arekuwe by’agateganyo.

Uru rubanza rwarangiye ahagana saa sita n’igice uwari uyoboye inteko iburanisha atangaje ko icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba bari abayobozi i Rubavu kizasomwa kuwa kane tariki 2 Mata 2015 saa kumi z’umugoroba.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Ninde se wemeye icyaha muzi. Niyo wamufata gitumo atsimbara mukuvuga non, non, non…..

  • Jyendeye ku ngufu nizeye ku bashinzwe umutekano n’ubutasi bw’urwatubyaye, nkibanda cyane k’uburenganzira bw’umwana w’umunyarwanda nkitegerezaubukana bw’icyaha ushinjwa aregwa…, nsabye ubutabera bwa Rubavu yuko uyu mubyeyi ukuriwe yarekurwa agashaka umwishingira cg ubwe agatanga ingwate (iba ayifite) agahabwa intera atarenga bityo akaburana ari hanze akabasha kubyara uwo mwana nyuma urubanza rugakomeza uko bigenywa n’amategeko.

  • Munyarwanda nange ndunga mu ryawe pe uyu mubyeyi nubwo ntamuzi ruswa yasabye yarayifatanywe isubizwa nyirayo nubwo bitamukuraho icyaha nibabe bamuretse nukuri afungurwe abanze abyare azahanwe nyuma inda n’umunyururu biratandukanye kereka niba hari izindi mpamvu zikomeye ashinjwa nimuce inkoni izamba namw mwarabyaye muzi gutwita uko bivuna nkanswe mumunyururu

  • Ariko rero niba ari ibyo bimenyetso ubushinja cyaha bufite, juridiquement ntabwo icyaha kimufata. Kuba noteri avuga ko ari Mayor yamutumye nta shingiro bifite kuko nyiri ubwite yari kuyimuha niba ariwe yayimusabye. Ikindi niba uwatanze ruswa yemera ko Mayor yari yaramuhakaniye ko ikibanza ari icya Ministeri y’umuco baherahe bavuga ko yamusabye ruswa. Nukuri hari igihe nibaza niba abashinjacyaha n’abapolisi bacu bazi amategeko bikanyobera. Ntabwo ushinja umuntu ushingiye ku bitekerezo ushingira kuri facts verifiable. Nta shingiro bisfite n’urucabana rwose. Ahubwo noteri niyemere ahanwe baramucakiye kandi afatirwa mu cyuho ntaho yabicikira.

  • OOOOHHHHHAAAHHHHHHH baje se no mu karere ka Muhanga bakirebera ukuntu kanze kuzura kubera ibibazo nk’ibyo. Ubwo se bo ko ari eshanu gusa abo bari bagiye kumira aka Muhanga bo bavugwaho miliyoni 100 zose. ahaaaa koko umwanya wonyine baba bahawe ntuba uhagije n’aba n’ahandi barafatwa. bazaje se gusaba igiti gituma badafatwa ab’i Muhanga

  • Ikindi niba na none uwatanze ruswa avuga ko Noteri nta ruswa yamwatse ahubwo yari ayishyiriye Mayor, Noteri n’umufatanyacyaha ariko mu gihe byagaragara ko Mayor ari umwere nawe yahita arekurwa kuko nta cyaha cyaba cyarabaye kuko ntawaba yaratse ruswa. Uvuga ko yatanze ruswa yahita aryozwa gusebanya.

  • uwo mugore ubwo yanabisobanuye bamufungura ariko ntazongere kuko azi ko ari bibi nawe yayakiriye yari kuryaho. gusa henshi mu turere no muri za ministeri bireze byo kutunaniza njye narafunze, Ruhango nabo barayariye ariko bafite icyoba nibura barimo kubaka akarere ngo badaseba. hari utuzu bubatse hafi y’urutare rwa Kamegeli DUKWIYE 10 MILLIONS ARIKO BATANZE HAFI 30 MILLIONS ZOSE I MUHANGA BO AKARERE KATWAYE HAfi 500 millions zose mugusiga irangi, madirisshya, inzugi n’amabati gusa mu gihe kubaka aka Kamonyi bizatwara 800 millions gusa. ubwo se uko ni ukwiba gusa ko ari ukwangira rubanda

  • Mayor Bahame we babe bamugumanye bamuryoze n’isoko rya Gisenyi hamwe na bagenzibe. Gusa niba ntabindi bimenyetso kuri iyi ruswa byo azaba umwere, kuko ndumva ari amagambo gusa!

  • Aha niho tugomba kumenyera aho ubunjinjacyaha bwurwanda bushingiye niba ari ibimenyetso bagenderaho cg ari amarangamutima nkawe mushinjacyaha umuntu akubajije wavugako uyu meya umufungiye iki kigaragara ?niba noteur icyo yari bukore nukubahuza bakivuganira amafranga amuciye akayimwihera cg akayamushyirira kuri conte ye atayanyujije kuri noteur .ibi nubugambanyi bwabutsiko buba budakunze umuntu,ndetse nuwo washakaga ikibanza niwe wamwishyizemo yamuhakaniye aguririra noteur ngo bacishe umutwe meya .ubunjinjacyaha bukore akazi bwemye akarengane tumaze kugahaga

  • Mubyukuri itegeko rirabivuga neza ko kugirango umuntu afatwe afungwe by’agateganyo ari uko; hagomba kuba hari impamvu ariko izo mpamvu zigomba kuba zikomeye mu gifaransa niho byumvikana neza(Indices serieux de culpabilite) bivuze ko impamvu ntiwazibura ku muntu, ariko kugirango umufunge izo mpamvu zigomba kuba zikomeye,ikindi kandi ukurikije ibyo itegeko riteganya, Uyu Mayor afite Addresses izwi ni Mayor birazwi, umwirondorowe urazwi, kandi ntanikigaragaza ko yacika mu byukuri ubutabera, kandi nubundi itegeko rirabiteganya neza ko en principe umuntu yagakurikiranywe ari hanze, gufungwa ni exception, rero uyu muyobozi Mayor juridiquement indices zirahari arko ndumva zitari serieux, bibaye ibyo abantu twese twashirira muri Gereza kuko indices(impamvu) zo zigaragara ku bantu benshi, kuko kuvuga gusa ngo ni Meya wayamutumye ntibihagije mu byukuri, Keretse urukiko rubibonye ukundi naho ubundi principe de liberte provisoire kuri Mayor irashoboka,

  • ahubwo burebe neza contineri zari kukarere baraziriye naho ruswa nabatoza bombi.

  • Mayor mubyo aregwa ko ntumva mo icyaha yakoze kuri affaire y’isoko rya Rubavu byo yarangije kubitekinika byaracecetse ???
    cg azabiryozwa nyuma yuru ariho ???
    Urwri soko rwo nuruca bana ntaho azarunyura mba ndoga uwangabiye….

  • NUMVA UYU WARI MAYOR YAREKURWA UBUSHINJACYAHA BUSHAKE IBIMENYETSO SIMUSIGA. KERETSE NIBA HARI IBINDI BITARASHYIRWA AHAGARAGARA.URIYA MUGORE WE YAKIZWA NUKO ATWITE NAHO UBUNDI ICYAHA KIRAMUHAMA.TUREKERE UBUTABERA IJAMBO

  • Kayitesi nafungwe yatangaga service nabi yagenderaga k’ubutoni n’ikimenyane cyinshi cyane moyor we n’umusaza wacu ararengana kdi agerageza kuvugisha ukuri gusa Imana izabikemura

  • Patos pazos mwana wa Rubavu wowe mpise nku menya icyo mupfa ndakizi ni Tam Tam ,petit yanguuuu
    Ha ha ha

  • Hahaaa how can a person who was able to get that far in life claim that Bakame yamutumye kwaka ruswa? Ishakire impamvu nyoroshyacyaha, gusa biragoye kunyemeza ko Meya yamutumye mu gihe wumva ko yibonaniye n’uwo watanze ruswa ntayimwiyakire.

  • Uyu mugore nyiri hotel mwembi yabarushije ubwenge. Wowe noteur ko utafatishije mayor nk’uko umugore mugenzi wawe yagukomeje? Mayor niba yaraguhenze ubwenge akakunyuzamo amafuti ubyemere uhanwe kuko wabuze ubwenge nyine. Naho nyiri hotel ushatse wareka kwita ruswa iya Bahame kuko urebye nabi nawe wakurikiranwa n’ubutabera ku cyaha cyo gusebanya kandi Bahame akerekurwa.

  • Oooooooooo MUNGU WANGU NIBAZE BAREBE IBYO GITIFU WAKARERE KA RULINDO MUNYARUKATO J B UKO ARIMO ATOBA AKARERE UKO ASINYA KURI CONTRACT Z’ AMASOKO BAYATANGA UKO BIBONEYE NGO ABONE RUSWA KURUHANDE NIBIMENYENE AGIRA MUGUTANANGA AMASORO AFATANYIJE NUWO BITA NEPO

  • Hashingiwe ku ngingo ya 633 n’izikurikiraho mu gitabo cy’amategeko ahana, Abacamanza nibasuzuma neza nta wuzahamwa n’icyaha muri aba bombi: Meya nta kimenyetso ubushinjacyaha bufite kuko amagambo ya KAITESI adahagije ngo hemezwe ko Meya yasabye ruswa;

    KAYITESI nawe uretse ko arimo kwemera icyaha urebye umurimo wa Noteri si umwanya wa Leta utuma hari icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa
    yifashishije imirimo ye cyatuma yaka indonke, nta n’uwayimuha kubera umwanya arimo ngo atange ikibanza. Umucamanza afite ijambo rya nyuma ariko reka tubanze turebe iby’ifungwa ry’agateganyo.

  • Mission yakinwe nabi, mayor narekurwe kueiyi affaire nta bimenyetso ubushinjacyaha bufite, uwo mugore wemera icyaha ubwo azisobanura impamvu yakiriye ayo mafr ariko atitwaje Bahame. Nabazwe iby’isoko naho ibyuwo mushoramali nta shingiro bifite, urukiko rurekure abaregwa bakurikiranwe bari hanze.

  • hahahaah!!!! kayitesi we izo ningaruka zibyaha!!! Imana igira impuhwe nyinshi kuko iguhaniye amafuti yawe uzi umaze gukora kuliyisi waba waravuyemo umwuka!!!! uburiganya bwawe warabuvukanye urabukurana, urabushakanax2 none ugiye nukubusazana????? uruwo gusengerwa ugakizwa gusa!!!

  • hhhhhhhhh!!! urushako rurakunaniye none nakazi ka leta karakunaniniye??? ubwo ubaye uwande!!!

  • Uyu notaire Kayitesi mwandisha iba ari wa mudamu wakoraga mu butabera akaza gucika ashijwa amanyanga muri Rubavu ???

  • Urukiko ntabwo rugo mba kubibona ukundi kuko rugomba gushyingura ku mpamvu zikomeye , niba nta zo rero nibamufungure, Naho uyu mugore wafatiwe mu cyuho akaba ari kwitakana meya ntabwo aribyo kuko nta bimenyetso, iriya sms nayo ntacyo ihamya Mayor cyane ko nta sms ya Mayor yerekanwa iganisha Kuri rus wa! Kuba se atarabandikiraga soit nkuyumukozi We nuko nta terefone yari afite!!! Non ibyo ntabwo ari juridiques, mu buta réa nta bimenyetso, nta éléments constitutifs. D’une infraction Umuntu aba umwere!

  • Mayor afite ikindi cyaha rutura cy’isoko rya Rubavu simpanya yuko azarekurwa nacyo atakiburanye ho !!!!
    Ataribyo umuhungu muzima azaca iyo mu Birere ahingukire Munigi yifatire rutemikirere age kuyahekenyera ahi rejyeye hakurya yizo nduru !!!!

  • Aba bantu bose ntago ari abere, ese ntiwakwibaza impamvu Notaire yaba abeshyera Mayor ?,ese dushingiye kubyo abantu bavuga kuri iryo soko iby’ i ruswa byo si ukuri kuri Mayor, ese niba nakoze icyaha nkavuga abo nafatanyije nabo kugikora, kandi ntibagaragaze impamvu mbabeshyera, bivuze ko ari ukuri, Mayor yabyikuyeho nk’Umuyobozi uri hejuru mu Karere.

Comments are closed.

en_USEnglish