Digiqole ad

Rubavu: Abikorera bagiye muri Rwanda Day bungutse byinshi

 Rubavu: Abikorera bagiye muri Rwanda Day bungutse byinshi

Abikorera bavuye muri Rwanda Day bishyize hamwe kandi ngo bagiye gufasha mu iterambere

Nyuma yo kwitabira ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bahura na Perezida wa Repubulika bakaganira (Rwanda Day), mu gihugu cy’U Buholandi mu ntangiriro z’Ukwakira, abikorera bo mu karere ka Rubavu bagejeje kuri bagenzi babo ibyo bungutse, biyemeza gukorera hamwe no gukomeza gufatanya n’akarere mu iterambere ry’igihugu.

Abikorera bavuye muri Rwanda Day bishyize hamwe kandi ngo bagiye gufasha mu iterambere
Abikorera bavuye muri Rwanda Day bishyize hamwe kandi ngo bagiye gufasha mu iterambere

Ubwo aba bikorera bitabiriye Rwanda Day bagezaga kuri bagenzi babo ibyo bahungukiye, bavuze ko bahumutse bakaba bagiye gushyira mu ngiro ibyo bungutse.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Mukandasira Cartas yabasabye kudasubira inyuma aho bageze ahubwo bikazifashisha ubumenyi bavomye hanze mu guteza imbere akarere.

Mukandasira Cartas avuga ko urugendo rw’abagiye muri Rwanda Day ari ingirakamaro kuko batigiriyeyo gusa ahubwo ngo baserukiye imbaga nyamwinshi, bityo asaba abikorera kujya bigira ku bandi ibyo bakora kugira ngo batere imbere.

Aragira ati: “Nimwe nkingi y’iterambere ry’akarere ka Rubavu kandi nimwe maboko dufite, ni ahacu ho kugira ngo aho turi tuhagereranyishe n’ikigero Leta yahaye akarere, akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, ibyo mwabonye mubyigireho, mugomba kumenya n’ibindi bikorerwa mu gihugu bitaba mu karere kanyu, kuko ni byinshi.”

Rimwe mu masomo Guverineri abona ko abatuye Rubavu bakwiye kwiga harimo ubufatanye bw’umugore n’umugabo, ibi ngo i Burayi birakorwa.

Ati “Mwabonye ko habaho gufashanya ku bagore n’abagabo ku mu gabane w’Uburayi, namwe mubitangire aho bitaba kuko ntabwo umugore yasuzugura umugabo ngo ni uko yamufashije, kandi iyo hari ubwumvikane mu muryango utera imbere n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje asaba abikorera gukomeza gufasha akarere mu iterambere kuko imihigo bahize itashirwa mu bikorwa batabigizemo uruhare.

Mu rwego rwo gusangiza ibyiza bakuye muri Rwanda Day yabereye mu gihugu cy’U Buholandi mu ntangiriro z’Ukwakira, abikorera bo mu karere ka Rubavu bahuye na bagenzi babo kuri uyu wa gatatu, maze babagezaho iby’urugendo rwabo bavuga ko bakuyemo amasomo menshi.

Ndagano Jean bakunze kwita 100Kgs, yari yagiye muri Rwanda Day,  ati: “Urugendo twakoze narubonyemo ibintu bitatu harimo ubuzima Abanyarwanda bari hanze babayemo, kureba icyo abandi bagezeho n’ibyo bakora, no kureba aho bashorera imari nk’urugendoshuri.”

Yakomeje agira ati “Icyo nasaba Abanyarwanda ni guha agaciro umurimo uwo ari wo wose kuko byabateza imbere, ndasaba Abanyarwanda bakiri hanze ko bataha bakazana ingufu zabo tugafatanya kubaka u Rwanda.”

Ndahayo avuga ibyo bigiye ku mugabane w’Uburayi byinshi kandi bagiye kubyifashisha mu kongera imbaraga bari bafite mu mirimo yabo yo kwikorera baharanira kuzamura akarere n’igihugu muri rusange.

I Burayi kandi ngo bahungukiye kwishira hamwe bagakora imishinga migari, bakaba barahise bishyira mu ihuriro bise ‘Kivu Business Group’, bagiye gukora ibarura ry’abikorera.

Mabete Dieudonne Perezida w’abikorera mu karere ka Rubavu asaba bagenzi be guhumuka bakareba kure nyuma y’ubumenyi bakuye muri Rwanda Day bakabwifashisha bakora ibikorwa bihambaye.

Ati:“Aho twari tugeze ni heza, dufite gahunda yo kubarura abikorera bose, bizadufasha kubakurikirana tubazi neza n’aho babarizwa, ibibazo by’imihanda bikitubangamira akarere katwizeje ko bigiye kugenda bikemuka.”

Guverineri Mukandasira yasabye abavuye muri Rwanda Day gukanguka bagakora ibyiza babonye
Guverineri Mukandasira yasabye abavuye muri Rwanda Day gukanguka bagakora ibyiza babonye

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW

en_USEnglish